Uyu mugabo avuga ko akigera muri iki gihugu yahise ashaka
kompanyi bagomba kujya bakorana isanzwe n'ubundi ifite abasore b'ibigango
bacungira umutekano abahanzi n'abandi.
Mu minsi ishize ni bwo umuhanzi Trey Songz yagiye
gukorera igitaramo muri Dubai bitewe n'uko yashakaga abarinzi Jean Luc uzwi nka 'Mubi Cyane' ni we bahisemo.
Jean Luc yabwiye InyaRwanda ko yabigezeho kubera ko
asanzwe afite ibyangombwa kandi akaba afite kompanyi abarizwamo.
Ati "Byabaye ngombwa ko ari njye bahitamo. Kuko
nari nsanzwe mfite ibyangombwa. Bigaragara ko ari ibintu nyine nari nsanzwe
nkora. Bigaragara ko abandi dukorana bisa nko kubitangira."
Akomeza ati "Byatumye banyizera. Ku buryo
n'abahanzi baza kuririmba muri Dubai mfite ushinzwe kunshakira amasoko
akabingiramo."
'Mubi Cyane' yamaze kubona ibyangombwa by'igihe
cy'imyaka ibiri byo kuba muri uyu Mujyi. Ibi abicyesha kuba afite kompanyi
yabonyemo akazi ari nayo abarizwamo umunsi ku munsi.
Trey Songz wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Na Na’ yataramiye
muri iki gihugu ku wa 15 Mutarama 2023, mu gitaramo “Rendezvous Party " cyatewe
inkunga na Brightox cyabereye ahitwa Cove Beach, ari naho 'Mubi Cyane' asanzwe
akora.
Yavutse yitwa Tremaine Aldon Neverson ariko ahitamo
gukoresha izina rya Trey Songz mu muziki. Ni umuhanzi w’umunyamerika w’umuririmbyi
n’umuraperi ukora umuziki wubakiye ku njyana ya R&B.
Uyu mugabo yavutse ku wa 28 Ukwakira 1984, yujuje
imyaka 38 y’amavuko. Yavukiye ahitwa Virgnia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yakoranye n’inzu z’umuziki zikomeye ku Isi nka Atlantic
Records, Warner Music Sweden, Warner Music Australia n’izindi.
Imyaka irenga 19 Trey Songz ari mu muziki. Kandi si
ubwa mbere ataramiye mu Mujyi wa Dubai, kuko ku wa 6 Kamena 2022 yaharirimbiye
mu gitaramo cyiswe ‘Night Life Destination’ ahitwa Float Dubai.
Trey Songz ari mu muziki kuva mu 2005. Amaze
gukorana n’abahanzi bihagazeho ku Isi barimo nka J Cole, Nicki Minaj, Drake n’abandi
batandukanye.
Yataramiye muri iki gihugu abisikana na Ashanti, Fat
Joe na Ja Rule bazahatanira ku wa 21 Mutarama, itsinda rya Artful Dodger rizahataramira
ku wa 4 Gashyantare 2023, Idris Elba uzayobora ibirori by’imideli ‘Elrow XXL’
ku wa 14 Gashyantare 2023 n’abandi.

Jean Luc wamamaye nka Mubi Cyane avuga ko yahawe
ikiraka cyo gucungira umutekano Trey Songz kubera ko yamaze kubona ibyangombwa
byo gukorera i Dubai
Jean Luc yavuze ko ibyangombwa yabonye bimuhesha amahirwe yo gukorana n’abahanzi bakomeye bazajya bajya muri iki gihugu
Trey Songz amaze igihe ataramira i Dubai, umujyi
wasanishijwe n’amafaranga n’iraha
Jean Luc yabaye umurinzi w’umuhanzi Bruce Melodie igihe kinini- Yabanye nawe mu bitaramo yakoreye ahantu hatandukanye

