Ibya Trump byo kwambura ubwenegihugu abana bavukiye muri Amerika byateshejwe agaciro n'Urukiko rw'Ikirenga

Hanze - 30/06/2026 5:14 PM
Share:
Ibya Trump byo kwambura ubwenegihugu abana bavukiye muri Amerika byateshejwe agaciro n'Urukiko rw'Ikirenga

Urukiko rw'Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwatesheje agaciro itegeko rya Perezida Donald Trump ryari rigamije gukuraho uburenganzira bwo guha ubwenegihugu abana bavukira ku butaka bwa Amerika, kabone n'iyo ababyeyi babo baba bari muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko cyangwa bafite impushya z'igihe gito.

Ni icyemezo gifatwa nk'intambwe ikomeye mu mateka y'ubutabera bwa Amerika, kuko gishimangira ihame rimaze imyaka irenga ijana rirengera uburenganzira bw'abana bavukira muri icyo gihugu. 

Mu mwanzuro wafashwe n'abacamanza batandatu kuri batatu (6–3), Urukiko rwemeje ko Ivugururwa rya 14 ry'Itegeko Nshinga rya Amerika ririnda uburenganzira bwo guha ubwenegihugu abantu bose bavukiye ku butaka bwa Amerika, hatitawe ku buryo ababyeyi babo bari muri icyo gihugu.

Urukiko rwongeye gushimangira ko iri hame ryamaze igihe kinini ryubahirizwa, rishingiye no ku rubanza rukomeye rwa United States v. Wong Kim Ark rwo mu 1898. 

Perezida Trump yari yarashyizeho iri tegeko nshingwabikorwa mu rwego rwo gukaza ingamba zo kurwanya abinjira muri Amerika mu buryo butemewe n'amategeko.

Ryari rigamije kwambura ubwenegihugu abana bavukira muri Amerika, ariko ababyeyi babo badafite ubwenegihugu cyangwa uburenganzira buhoraho bwo kuba muri icyo gihugu. 

Mu mwanzuro wanditswe n'Umucamanza Mukuru John Roberts, Urukiko rwavuze ko Perezida adashobora guhindura ibikubiye mu Itegeko Nshinga akoresheje itegeko nshingwabikorwa.

Roberts yagaragaje ko amagambo ari mu Ivugururwa rya 14 asobanutse kandi ko uburenganzira bwo guhabwa ubwenegihugu ku mwana wavukiye muri Amerika budashobora gukurwaho n'icyemezo cya Perezida. 

Icyakora, abacamanza batatu barimo Clarence Thomas, Samuel Alito na Neil Gorsuch ntibashyigikiye uyu mwanzuro. Bavuze ko uburyo Urukiko rusobanura Ivugururwa rya 14 bwagutse cyane ugereranyije n'icyo abanditse Itegeko Nshinga bari bagamije icyo gihe. 

Abasesenguzi mu by'amategeko bavuga ko iki cyemezo ari intsinzi ikomeye ku barengera uburenganzira bwa muntu n'abimukira, kuko gikomeza kurinda ihame ry'uko umuntu wese wavukiye ku butaka bwa Amerika aba afite ubwenegihugu bw'icyo gihugu, hatitawe ku rwego rw'ababyeyi be mu by'abinjira n'abasohoka.

Bavuga kandi ko kizagira ingaruka zikomeye ku politiki y'abinjira n'abasohoka ndetse no ku buryo ubutegetsi bwa Amerika buzajya bukoresha ububasha bwa Perezida mu guhindura amategeko ashingiye ku Itegeko Nshinga.

Nyuma y'iki cyemezo, Trump yatangaje ko atishimiye umwanzuro w'Urukiko rw'Ikirenga, avuga ko azakomeza gushaka ubundi buryo bwo guhindura amategeko agenga ubwenegihugu binyuze muri Kongere, nubwo inzira yo kubigeraho ishobora kuba ndende kandi ikomeye.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...