Ibya mbere byari akataraboneka! Sherrie Silver yateguje ibirori ‘Silver Gala’

Imyidagaduro - 18/08/2025 12:34 PM
Share:

Umwanditsi:

Ibya mbere byari akataraboneka! Sherrie Silver yateguje ibirori ‘Silver Gala’

Umubyinnyi Mpuzamahanga, Sherrie Silver yatangaje ko ari mu myiteguro yo gukora ku nshuro ya Kabiri ibirori byihariye yise ‘The Silver’ bihuza abantu mu ngeri zinyuranye nk’abahanzi b’imideli, abahanzi mu muziki, abavuga rikijyana, abanya-Politiki, ababyinnyi, abatwaye ibihembo binyuranye n’ibindi.

Sherrie Silver yabwiye InyaRwanda ko mu gihe kiri imbere azatangaza aho ibi birori bizabera, ndetse n’itariki bizaberaho. Uyu mukobwa wavukiye i Huye, avuga ko kuri iyi nshuro byihariye, kandi biteguwe ‘mu buryo butandukanye n’ibyabanje’.

Ibya mbere byabereye muri Kigali Convention Center. Icyo gihe Sherrie Silver yataramanye n’abahanzi barimo The Ben, Kevin Kade, Element, Alyn Sano n’abandi.

Mu bazwi cyane bafite ibikorwa batangije kandi bigirira benshi akamaro bitabiriye ibirori bye, barimo Umunya-Nigeria, Masai Ujiri washinze Giants of Africa, Umuyobozi Mukuru akaba n'uwashinze Kaminuza ya African Leadership University, Fred Swaniker, Miss Jolly Mutesi, Miss Muheto Divine, Bwiza, Miss Nishimwe Naomie, Intore Massamba, Ish Kevin, Runtown;

Andy Bumuntu, Umukundwa Clemence wamamaye nka Cadette, Mucyo Sandrine washinze 'The Ssanduina Ltd', Umuhoza Sharifa wanyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda, Musana Teta Hense witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.

Ibirori Sherrie Silver abitegure binyuze mu muryango Sherrie Silver Foundation wita ku bana batishoboye. Ubwo ku wa 7 Nzeri 2024, yakoraga ibirori nk’ibi yaboneyeho n’umwanya wo kumurika impano z’abana bato yatangiye gufasha binyuze mu kubigisha imbyino zinyuranye n’ibindi. Kwinjira muri ibi birori, byari ukwishyura ibihumbi 120 Frw, ndetse na Miliyoni 1 Frw.

Sherrie Silver yavuze ko ubwo yakoraga muri MET Gala, byamuhaye ishusho y’uko n’u Rwanda cyangwa Afurika bishobora kugira ibirori bikomeye bishyigikira impano, umuco n’ubugiraneza.

Yagize ati “Gukorana n’ibyamamare muri MET Gala byatumye numva ko Afurika ikwiye kugira igitaramo cyayo cy’uburanga gihuza umuco, ubuhanzi n’ubugiraneza. Nibwo natekereje The Silver Gala, nk’inzira yo gushyigikira ibikorwa byanjye byo gufasha urubyiruko.”

The Silver Gala izajya iba buri mwaka, ihurize hamwe abantu bafite umutima w’ubugiraneza, ibyamamare, abayobozi, abanyamideli n’abandi bafite uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Ibyo binjizwa byose bizajya bigenerwa Sherrie Silver Foundation, umuryango usanzwe uharanira iterambere ry’urubyiruko binyuze mu burezi, ubuhanzi no guteza imbere impano.

Sherrie Silver yongeye kwerekana ko umuco nyafurika ushobora kugaragara ku rwego mpuzamahanga, kandi ko ibikorwa bikozwe mu rukundo bishobora guhindura ubuzima bw’abantu benshi.

MET Gala cyangwa Metropolitan Museum of Art Costume Institute Gala byamuteye gutegura The Silver Gala’, ni igitaramo kiba buri mwaka i New York, kigahuza ibyamamare bikomeye byo mu ruganda rw’imideli, imyidagaduro, sinema n’umuziki.

Itegurwa na Vogue Magazine ku bufatanye na MET Museum. Kizwiho gukorerwamo imyambaro idasanzwe igaragaza insanganyamatsiko iba yatoranyijwe buri mwaka, kikaba kininjiza akayabo k’amafaranga agenerwa iterambere ry’urwego rw’imideli.

Ibirori bya MET Gala by’uyu mwaka byabaye ku wa 5 Gicurasi 2025 byaranzwe n’insanganyamatsiko yiswe “Superfine: Tailoring Black Style”, ishimangira uruhare rukomeye rw’abirabura, cyane cyane abagabo, mu iterambere ry’imyambarire.

Abari bitabiriye basabwe kwambara mu buryo bwerekana “Tailored For You”, bikubiyemo ubuhanga bwihariye bwo kudoda no gutunganya imyenda ishingiye ku muco w’abirabura.

Abayoboye ibi birori barimo Pharrell Williams, A$AP Rocky, Colman Domingo, Lewis Hamilton, ndetse na Anna Wintour usanzwe ari umuyobozi mukuru wa Vogue. LeBron James yari umwe mu bayobozi b’icyubahiro.

Abitabiriye bazwi barimo Rihanna (wari utwite inda ya gatatu yambaye ikanzu ya Marc Jacobs), Zendaya, Anne Hathaway, Stormzy, Madonna, n’abandi benshi.

Hari hanatumiwe abaririmbyi nka Usher na Stevie Wonder batumye iryo joro riba ridasanzwe. Ibi birori byinjije Miliyoni $31, umubare utarigeze ugerwaho mu mateka ya MET Gala. 


Sherrie Silver yavuze ko yamaze kwanzura kongera gutegura ibirori ‘Silver Gala’ 

Sherrie Silver aherutse gutangaza ko ‘MET Gala’ ariyo yabaye imvano yo gutegura ibi birori agiye gukora ku nshuro ya Kabiri


Ku wa 11 Nzeri 2024, Sherrie Silver yahuje abarimo Massamba Intore, n’Umuyobozi Mukuru akaba n'uwashinze Kaminuza ya African Leadership University, Fred Swaniker, mu birori bya The Silver Gala byari bibaye ku nshuro ya mbere Masai

The Ben yashyigikiye inshuti ye Sherrie Silver bagiye banahurira mu ndirimbo zinyuranye

Element mbere yo gutaramira abantu muri ibi birori, ni uku yafashe ifoto

Umuraperi Ish Kevin ni uku yaserutse muri ibi birori byihariye

Ujiri washinze Giants of Africa ari mu bitabiriye ibirori bya Sherrie Silver


Miss Mutesi Jolly mu birori bya The Silver Gala byabereye muri Kigali Convention Center

Ibi birori Sherrie Silver yabihuje no kugaragaza itsinda ry'abana babarizwa muri Sherrie Silver Foundation afasha


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...