Nyuma
y’iminsi itageze kuri ibiri Kimenyi Yves avuze ko ari mu rukundo rwa nyarwo na
Nana, uyu mugore witwa Natacha yakoze ikiganiro live kuri TikTok yisama
yasandaye.
Abibuka
uyu mugore, ni we wigeze gushwana na Djihad nyuma y’uko ngo Muyango yahaye
Djihad amafoto y’abana be hanyuma Djihad abakoraho ikiganiro abasebya.
Icyumvikana
aho, ni uko mu rugo rwa Muyango na Kimenyi Yves bari bazi Nana uyu ndetse
Muyango atamubona nk’umuntu mwiza mu rugo rwabo kugeza aho Muyango yifashishije
inshuti ye Djihad ngo basebye Nana.
Ejo
bundi hashize, ni bwo Nana yakoze live kuri TikTok azamura Kimenyi Yves na
Godfather nuko babaza Kimenyi bati “Koko Nana ni x-girlfriend wawe?” Kimenyi
ati “Oya, ni uwa nyawe”
Aho
niho amakuru yahise ahera avuga ko Kimenyi Yves ari mu rukundo n’uyu mubyeyi byavuzwe
igihe kirekire ko babyarane impanga ndetse ko ari we rukundo rwa mbere rwa
Kimenyi Yves.
Nyuma
yo kumutera imijugujugu n’induru nyinshi kuri Kimenyi ko adashobotse, yasenye
urugo ndetse n’ibindi byinshi, Nana yakoze ikindi kiganiro live kuri TikTok
avuga ko adakundana na Kimenyi Yves ndetse ko we yifitiye umuryango we.
Ku
bantu b’impanga ngo yabyaranye na Kimenyi, Nana nabyo yabihakanye avuga ko
atigeze abyarana na Kimenyi Yves kuko uretse izo mpanga afite n’abandi bana.
Izi nduru z’urukundo rwa Nana na Kimenyi Yves zimaze imyaka igera kuri 3 zivugwa ku mbuga nkoranyambaga kugeza aho ejo bundi Kimenyi Yves yari yemeje ko bari mu rukundo.

Nana yatangaje ko adakundana na Kimenyi Yves ndetse ko batanabyaranye

Kimenyi Yves yari amaze iminsi avuze ko ari mu rukundo rwa nyarwo na Nana
