Apple, Tim Cook, yatangaje ko ibiciro biri kuzamuka kubera ihenda ry’ibikoresho by’ibanze bikoreshwa mu gukora telefoni, mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, avuga ko bari kugerageza gukomeza gukingira abakiriya ariko kuri ubu bitagishoboka.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Wall Street Journal, Cook yavuze ko ikibazo cy’isoko mpuzamahanga ry’ibikoresho fatizo cyashyize Apple mu bihe bikomeye. Ati: “Turimo gukora ibishoboka byose ngo tugabanye izamuka ry’ibiciro ryatugeraho, kandi twagerageje kurinda abakiriya bacu, ariko ibintu byageze aho bitagishoboka.”
Nubwo Apple itaratangaza neza igihe ibi ibiciro bizazamukira cyangwa ibicuruzwa bizagerwaho cyane, Tim Cook yagaragaje ko ikibazo gikomeye kiri mu kuba hari ibura ry'udukoresho twifashishwa nka "memory na storage chips" bikenerwa mu gukora ibikoresho byayo.
Abasesenguzi bavuga ko kimwe mu bitera iki kibazo ari iterambere rikomeye ry'ikoranabuhanga n'ubwenge buhangano rya Artificial Intelligence (AI), aho ibigo bikomeye nka Google, Microsoft, Meta na Amazon byongereye cyane amafaranga bishora mu kubaka za mudasobwa nini zikora AI.
Ibyatumye hakenerwa cyane utwuma dukoreshwa mu kubika no gutunganya amakuru, bigatuma ibiciro byatwo bizamuka cyane.
Ibikoresho bifasha telefoni na mudasobwa gukoresha porogaramu, ndetse na NAND ibika amafoto, amashusho n’amakuru, biri mu byazamutse cyane ku isoko. Abahanga bavuga ko utu dukoresho tumaze guhenda ku buryo bishobora gutuma ibiciro by’ibikoresho bishya bya Apple bizamuka ku rwego rukomeye.
Raporo z’abasesenguzi zigaragaza ko niba Apple yakwimurira abakiriya bayo ibiciro byose byiyongereye ku bikoresho by’ibanze, iPhone yo mu rwego rwo hejuru ishobora kwiyongeraho amagana y’amadolari. bivugwa cyane ko Apple ishobora gukoresha iki gihe cyo guhindura uburyo igurishamo ibicuruzwa byayo, ihereye kuri telefone nshya iPhone 18 itegerejwe ku kuzana impinduka nini.
Bivugwa ko iyi sosiyete ishobora gushyira ku isoko telefoni yayo ya mbere izaba ifunguka ikiyegeranya, aho zaba iri mu rwego rwo hejuru cyane kandi ikazaba ihenze kurusha izindi.
Amakuru atandukanye avuga ko iyi telefoni ishobora kugera ku giciro kigera ku madolari 1,999 ya Amerika igashyirwa mu cyiciro cy’abakiriya bashaka ibikoresho bidasanzwe.
