Ukwezi gusoza umwaka wa 2023
uwavuga inkuru y’ibirori bya Zari ko iri mu zihariye cyane imyidagaduro
nyarwanda, ntabwo yaba akabije.
Impamvu ni uko byamenyekanye neza ko azaza mu
ntangiriro z’Ukuboza abantu bagahita
batangira kwibaza niba azaza.
Amakuru ahari ni uko rwagati
hagiye hazamo impamvu nyinshi zashoboraga gutuma ibi birori bitaba.
Kuwa 28 Ukuboza uyu muherwekazi utunze agera kuri Miliyari 10 Frw yasesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe, avuga ko aje kwishimana n’abanyabirori
b’i Kigali.
Nk',uko byari biteganijwe, ibi birori byabaye kuwa 29 Ukuboza 2023, maze abanyabirori b’abasilimu biyereka uyu mugore aho bari babucyereye yaba abakuze n’urubyiruko mu myambaro y’umweru.
Uwageraga muri The Wave Lounge wese
yasanganirwaga n’ibyapa bya Skol, Martel n’amafoto meza agaragaza Zari.
Iyo wageraga imbere, wabonaga ibizungerezi
by’abasilimu bambariye gukesha bafata ku mafunguro n’ibinyobwa by’ubwoko bwose
kandi bihenze.
Muri aba kandi harimo abafite
amazina azwi mu myidagaduro nka Miss Muyango, Franco Kabano, MC Nario, Mugisha
Emmanuel, Patycope n’abandi.Umwe mu bitabiriye ibirori by'abambaye ibyera bya Zari wahiriwe n'ubushabitsi muri Afurika
Abitabiriye bose bifuzaga gufata amashusho y'ibihe by'ingenzi byaranze Zari All White Party n'amushusho y'uyu muherwekazi
Akanyamuneza kari kose ubwo Zari yinjiraga mu kabyiniro ka The Wave Lounge
Abantu baganiraga banasoma ku binyobwa bitandukanye ibisembuye n'ibidasembuye
Byari ibihe bitazibagirana mu mateka y'abasilimu b'abanyabirori bari bateraniye muri The Wave Lounge
Bamwe mu bitabiriye bafata ifoto y'urwibutso na Pio n'umugore we (ababanza iburyo) bakaba aribo ba nyiri The Wave Lounge
Abantu basangiye banishimira iminsi mikuru isoza umwaka mu buryo bwihariye bwa Zari All White Party
Umuyobozi Mukuru wa The Wave Lounge akaba na nyirayo, Pio, yakiye ibirori bya Zari All White Party
Abantu bafashe amafoto y'urwibutso mu birori biri mu byari bitegerejwe na benshi i Kigali
Rukundo Patrick [Patycope] uri mu bagabo bamaze igihe kirekire mu myidagaduro nyarwanda ari mu bashyigikiye Zari
Zari amaze imyaka igera muri 20 ategura ibirori by'abambaye ibyera
Umwe mu bakobwa b'uburanga bitabiriye ibirori by'amateka bya Zari i Kigali
MC Nario uri mu bashyushyarugamba bashinze imizi ni we wayoboye ibi birori
Franco Kabano wamaze kubaka ibigwi mu ruhando mpuzamahanga mu myidagaduro ishingiye ku mideli yitabiriye ibi birori
Aho abantu binjiriraga naho hari harimbishijwe cyane, aha abashinzwe umutekano n'abandi bifotozanije na nyiri The Wave Lounge, Pio n'umugore we
AMAFOTO: Rwigema Freddy-inyaRwanda