Ibizungerezi byagiye bikundana na Quavo ufitanye umubano wihariye na Yolo The Queen

Imyidagaduro - 29/08/2024 10:20 AM
Share:
Ibizungerezi byagiye bikundana na Quavo ufitanye umubano wihariye na Yolo The Queen

Kirenga Phiona [Yolo The Queen] aheruka kwerekana ubutumwa yandikiwe n’ikirangirire cy’umunyamerika mu njyana ya Hip Hop, Quavious Keyate Marshall [Quavo] ibintu byateye benshi gutekereza ko bidatinze aba bombi bashobora kuba bari mu rukundo rwimbitse.

Yolo The Queen ari mu bari n’abategarugori bakunze kugarukwaho kenshi ahanini bishingiye ku buryo uburanga  bwe bukurura benshi barimo ibyamamare mpuzamahanga nka Drake na Harmonize.

Kuri iyi nshuro yashyize hanze ubutumwa bugaragaraza ko hari ibiganiro biri kujya imbere  hagati ye na Quavo

Agaragaza ko ari ibintu asengera cyangwa yasengeye kuba uyu muraperi yakwiyongera ku nkuru y’ubuzima bw’iki kizungerezi.Ubutumwa bwa Quavo yandikiranye na Yolo The Queen ukomeza kugenda avugisha ibyamamare bikomeye

Nk’inyaRwanda tukaba twifuje kugaruka ku rutonde rw’abakorwa batari bake bagiye bakundana cyangwa bavugwa mu rukundo n’uyu muraperi w’imyaka 33 bashobora kwiyongeraho Yolo The Queen.

Lana Del ReyAba bombi baheruka gushyira hanze indirimbo bahuriyemo muri Nyakanga 2024 bise ‘Tough’ gusa bidatinze hatangiye kuvugwa ko baba bari mu rukundo nyuma y'uko bari bamaze iminsi bagaragara muri Atlanta bari kumwe.

Erica FontaineUyu mukobwa w’icyamamare mu mikino ngoramubiri na we yavuzwe mu rukundo na Quavo nyuma y'uko bagaragaye bari kumwe mu gitaramo cya Usher i Las Vegas hari muri 2023.

Karrueche TranNi abantu bamenyanye by’igihe kirekire ariko noneho biza gufata indi ntera mu 2022 ubwo uyu muraperi yari amaze igihe atandukanye na Saweetie.

Bivugwa ko aba bombi binjiye mu rukundo byeruye ariko bagiye bakomeza kubyamaganira kure.

Mu bihe bitandukanye birimo ibiruhuko bagiye bagaragara bari kumwe, gusa yaba Quavo yavuze ko batigeze bakundanaho ndetse Tran yungamo avuga ko bari inshuti bisanzwe.

SaweetieQuavo yakundanye  na Saweetie  imyaka igera kuri 3,  baza gutandukana  nabi mu 2021 

Aba bombi batangiye kuvugwa mu rukundo nyuma y'uko uyu muraperi yitabaje uyu mugore mu mashusho y’indirimbo yitwa ‘Workin Me’ bidatinze batangiye kugenda bagaragara bari kumwe.

Muri Nzeri 2018, bagaragaye bafatanye ikiganza mu kindi, nyuma Quavo yatangaje ko yatangiye kwandikira Saweetie muri Werurwe 2018 amusaba ko yazemera kujya mu ndirimbo ye.

Gutandukana kw'aba bombi byatangajwe na Saweetie ashinja uyu muraperi kuba atari umwizerwa.

Quavo na we yagiye abwira Saweetie ati "Naragukunze ariko ndanagutenguha byose hamwe, ntabwo uri umugore natekereje ko uri we, nta kindi nkwifuriza uretse ibyiza."

Iggy AzaleaQuavo yakundanyeho na Iggy Azalea mu mwaka wa 2017,.

Bidatinze Azalea yitabiriye igitaramo cya Migos itsinda rifite igisobanuro gikomeye ku buzima bwa Quavo.

Bidatinze Iggy yitabaje Quavo mu ndirimbo ‘Saviour’, maze ibi birushaho kwatsa umuriro w’ikibatsi cy’urukundo rw'aba bombi gusa nta n'umwe muri bo wigeze yemeza ko bakundanyeho.

Gusa Iggy Azalea yagiye yumvikana asingiza kenshi Quavo.

Bernice BurgosQuavo urukundo rwe na Burnice icyamamare mu mideli n’ubwiza rwatangiye kugarukwaho mu 2018.

Ibi bikaba byarabaye nyuma y'uko aba bombi bagaragaye bishimanye muri Los Angeles.

Bidatinze Bernice yitabiriye ibirori bya Migos byo kumvisha abantu b’ingenzi Album yabo Culture II.

Nykkia HarrisQuavo na Nykkia Harris batangiye gukundana mu 2012 ndetse urukundo rwafashe indi ntera uyu muraperi amwambika impeta muri Kamena 2014.

Urukundo rwabo ntabwo rwatinze kuko batandukanye muri Nzeri 2014.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...