Ibi
bizamini byakorewe mu bitaro bya La Femme Healthcare Clinic,
aho raporo ya laboratwari yagaragaje ko amahirwe y’uko Makokha yaba ari nyina
wa Bahati ari 0%.
Isesengura
rya gihanga ryagaragaje ko hari itandukaniro rikomeye mu bimenyetso bya DNA byombi,
birimo n’ibice bya ‘genetike’ nka D3S1358 na D1S1656,
bituma hatangwa umwanzuro ko uyu mugore adashobora kuba umubyeyi wa Bahati.
Ibi
bisubizo byashyize iherezo ku nkuru yari imaze imyaka myinshi ivugwa, aho
Judith Makokha yavugaga ko ari we mubyeyi wa Bahati ndetse akamushinja
kumwirengagiza.
Uyu
mugore yari yaratangaje ko mu mwaka wa 1993 ari we wajyanye
Bahati mu kigo cy’imfubyi kubera ko nta bushobozi yari afite bwo kumurera,
ndetse akavuga ko yifuza kongera kumubona no gusaba imbabazi.
Yagize
ati: “Bahati ndi umubyeyi wawe, ndagusaba imbabazi. Ndabizi bakubwiye ko
umubyeyi wawe yapfuye ariko sibyo. Ninjye wakujyanye mu kigo cy’imfubyi kuko
nta bushobozi nari mfite. Byari byiza ko nkureka ukabona ubuzima bwiza kurusha
uko nakomeza kukurera mu buzima bugoye.”
Yakomeje
avuga ko yiteguye no gukora ibizamini bya DNA kugira ngo ukuri kujye
ahagaragara.
Ati:
“Niteguye gukora ibizami bya DNA, ukwiye kumenya ko uri umwana wanjye.
Nakubonye kuri televiziyo mpita menya ko uri umwana wanjye, kandi kuva icyo
gihe mpora nifuza kongera kukubona.”
Ku
ruhande rwa Bahati, yari amaze igihe avuga ko nyina umubyara witwa Lucia
Mueni yitabye Imana mu 1992, ndetse ko ari na we
wamushyinguye.
Nyuma
yo gukorwa kw’ibizamini bya DNA, ibisubizo byemeje ko nta sano ry’amaraso riri
hagati ya Bahati na Judith Makokha, bityo bishyira iherezo ku makimbirane
n’impaka byari bimaze igihe bivugwa kuri uyu muhanzi.

Ibizamini
bya DNA byashyize iherezo ku mpaka zari zimaze igihe, bigaragaza ko Judith
Makokha wavugaga ko ari nyina wa Bahati nta sano ry’amaraso bafitanye
