Ibiyobyabwenge biri mu byo bacyekwaho – Abahanzikazi Babo na Ariel Wayz bari mu gihome

Imyidagaduro - 11/09/2025 11:47 AM
Share:

Umwanditsi:

Ibiyobyabwenge biri mu byo bacyekwaho – Abahanzikazi Babo na Ariel Wayz bari mu gihome

Nyuma y’iminsi bivugwa ko abahanzikazi Barbara Horn Teta wamamye nka Babo na Ariel Wayz batawe muri yombi, umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga yemeje ko aba bahanzi bafunzwe bazira kurenza amasaha yo kuba mu kabari nyuma basanga bakoresha ibiyobyabwenge.

Abo bahanzi n’inshuti zabo nyinshi bafashwe barenze ku mabwiriza y’amasaha yo nijoro. Nyuma yo gufatwa, bapimwe ibiyobyabwenge, ibisubizo byagaragaje ko babinyweye.

Bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera, nk’uko bitangazwa n’umwe mu bari hafi y'umwe muri aba bahanzi bafunzwe.

Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga yemeje aya makuru agira ati “Yego barafunze” nk'uko ikinyamakuru The New Times kibitangaza.

Babo ni umwe mu bahanzikazi b'abanyarwanda bakoranye indirimbo n'abandi bahanzi bakomeye dore ko mu minsi yashize aheruka kwinjira mu mwuga wo gutegura ibitaramo ahera ku gitaramo "Amoore Valentine" cyabereye muri Camp Kigali.

Ariel Wayz ni umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina mu Rwanda ku rwego rudashidikanywaho dore ko amaze igihe gito azengurutse Igihugu atarama mu iserukiramuco rya MTN Iwacu Mzika Festival.

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...