Ibivejuru,Zone 51,Triangle de Bermude,Inkomoko ya SIDA ,...IBYEGERANYO byasomwe cyane muri 2015

Utuntu nutundi - 31/12/2015 3:56 PM
Share:

Umwanditsi:

Ibivejuru,Zone 51,Triangle de Bermude,Inkomoko ya SIDA ,...IBYEGERANYO byasomwe cyane muri 2015

Kubusabe bw’abasomyi, hari inkuru twabagejejeho uyu mwaka z’ibyegeranyo ku ngingo zitandukanye. Hari izasabwe n’abantu benshi ndetse ziba ari nazo zisomwa cyane kuri inyarwanda.com muri uyu mwaka dusoje wa 2015.

Tugiye kubagezaho incamake yazo dukurikije uburyo zagiye zisomwa cyane .

1.Triangle de Bermude ihabwa izina rya Mpandeshatu ya Sekibi

Mu ngingo zose twanditse muri uyu mwaka, inkuru y’icyegeranyo ivuga kuri Triangle de Bermude niyo yaje ku isonga muzasomwe cyane.

Ni kenshi wagiye wumva ibivugwa kuri aka gace, ni inkuru nyinshi zanditswe kuri Triangle des Bermude. Triangle des Bermude/Bermuda Triangle  ni igice kinini giherereye mu nyanja. Triangle des Bermude  iherereye mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru y’inyanja ya Atlantique. Iyi mpande eshatu  iherereye hagati ya Florida, Puerto Rico,  n’agace ka  Bermuda .

Niki gituma indege n’amato biburirwa irengero muri Triangle des Bermude ihabwa izina rya Mpandeshatu ya Sekibi?

Iyi Triangle kandi izwiho kwitwa iya sekibi(The Devil’s triangle) kuko indege nyinshi ndetse n’amato byakunze kuhaburira mu buryo budasobanutse ntihongere kugaragara n’ibisigazwa byabyo. Amateka y’iburerwa irengero ku ndege ndetse n’amato atangirana n’umwaka wa 1492 ariko ibiburirwa irengero muri Triangle des Bermude byaje kwamamara  ndetse binavugwaho cyane   ku rwego mpuzamahanga ubwo indege 5 z’intambara z’abanyamerika(TBM Avenger) zari mu myitozo zaburirwaga irengero ku itariki 05 Ukuboza  1945.

Kuva muri uwo  mwaka kugeza  nubu muri aka gace hazimiriye ibintu n’abantu bitagira ingano. Hatangwa impamvu zitandukanye ,bamwe ndetse bakemeza ko  haba imbaraga z’ibivejuru bitwara abari mu bwato cyangwa indege bakaburirwa irengero burundu.

KANDA HANO USOME INKURU IRAMBUYE  IVUGA KURI BERMUDA TRIANGLE, AGACE K’AMAYOBERA

2.Zone 51/Area 51,agace k’ibanga rihanitse kuri Amerika

Zone 51 ni agace kavugwaho byinshi, amayobera kubihabera, amabanga ahanitse ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahabitse, ikoranabuhanga rihambaye bivugwa ko ryazanywe n’ibivejuru(Aliens) n’ibindi bitandukanye. Ni agace karindwa ku rwego rwo hejuru bamwe bakemeza ko ariko Amerika ikoreramo intwaro z’ibanga bivugwa ko ifashwamo n’ibivejuru bivugwa ko bisura isi.

Ikoranabuhanga rizwanwa n’ibivujuru bikunda kugarukwaho mu buhamya butangwa n’abahoze bakora muri aka gace barimo Bushman Boyd watanze ubuhamya bwemeza ko muri Zone 51 higirwa ikoranabuhanga rihanitse ry’ibivejuru, anagaragaza ifoto ya Alien yemeza ko ishobora kuba yarafotowe n’ibikoresho bya girikare cya Amerika.

SOBANUKIRWA NA ZONE 51, AGACE AMERIKA IKORERAMO INTWARO Z’IBANGA BIVUGWA KO IFASHWAMO N’IBIVEJURU BYA ALIENS 

3. Umushinga wa HAARP uvugwaho kuba ariwo uteza imitingito ikaze,imiyaga n’ibiza bikomeye ku isi

Ibivugwa ku mushinga wa HAARP nayo ni ingingo twakunze gusabwa na benshi. Nayo ni imwe mu nkuru zaje mu zasomwe cyane muri 2015.

Umushinga wa HAARP uvugwaho kuba ari umwe mu bituma habaho imitingito ikomeye ku isi, imiyaga ndetse n’imyuzure. HAARP ni imwe mu ntwaro ihangayikishije isi.

HAARP(High Frequency Active Auroral Research Program) ni umushinga w’ubushakashatsi watangijwe  muri 1992 n’igisirikare cyo mu kirere cya Leta Zunze Ubumwe za  Amerika(US. Air Force), igisirikare cyo mu mazi(US. Navy), Kaminuza ya  Alaska n’ikigo cya DARPA (Defense Advanced Research Projects Agency). Uyu mushinga washyizweho hagamijwe gusobanukirwa, gukoresha no kugenzura ibibera mu kirere mu gice cya ionosphere bishobora kubangamira imikorere y'ibyuma by'itumanaho n'igenzura.

Holes

Nubwo HAARP yatangiye ivuga ko yiga kuri ionosphere, inzobere zimwe zemeje ko uyu mushinga ufite izindi nyungu za gisirikare ndetse na Politiki ariko ukaba unafite ubushobozi bwo gukoreshwa ibintu byinshi. Muri ibyo harimo: Kubasha gushwanyaguza  ibisasu byo mu bwoko bwa Missile z’umwanzi zikiri mu kirere, gukora ingabo(bouclier) irinda ibisasu bya missile kuba byagwa ku butaka bwa Amerika, kubuza itumatumanaho (interrompre toute forme de communication hertzienne)ku gace runaka bifuza,….

KANDA HANO USOME ICYEGERANYO KIVUGA KURI UYU MUSHINGA WA HAARP

4.IBIVEJURU BIVUGWA KO BISURA ISI

Iyo havuzwe ingingo y’ibivejuru bisura isi, benshi babigiraho amatsiko ariko n’impaka zikaba nyinshi hagati y’ababiganiraho. Bamwe barabyemera abandi bakabihakana bagaramye n'ubwo abenshi yaba ababyemeza cyangwa ababihakana baba badafite amakuru ahagije kuri ibi bivejuru.

Abantu benshi bizera ko isi yagiye isurwa n’ibivejuru (Extraterrestes). Bamwe barabyemera abandi bakabihakana bitewe n’urwego rw’ubumenyi runaka babifiteho cyangwa se n’imyemerere yabo. Ese biramutse ari ukuri, byaba biva he? Byaba ari bwoko ki? Bizanwa n’iki? Ni iki bisiga? Iyo bitashye bijya he? Bizagaruka? Ibi n’ibindi bibazo abantu babyibazaho nibyo twagarutseho mu nkuru zinyuranye ndetse n’izindi tukiri kubategurira.

ISI YABA ISURWA N’IBIVEJURU BYA ALIENS BITANGA UBWENGE BW’IKORANABUHANGA RIHANITSE KURI ZA LETA? (IGICE CYA 1)

ISI YABA ISURWA N’IBIVEJURU BYA ALIENS BITANGA UBWENGE BW’IKORANABUHANGA RIHANITSE KURI ZA LETA? (IGICE CYA 2)

NIKI KILIZIYA GATURIKA IVUGA KU BIVEJURU BYA ALIENS BIVUGWA KO BISURA ISI?

5.SIDA yaba yarakozwe ngo hagabanywe umubare w’abirabura?

Kuva mu mwaka wa 1981 umwaka hamenyekanye icyorezo cya Sida, abantu benshi bagiye bayivugaho ibitandukanye, inkomoko yayo itangira kuba urujijo bitewe n’ibiyivugwaho(Theories). Bamwe bemeza ko iyi virusi ya Sida yakorewe muri Laboratwali(Laboratory) mu rwego rwo kugabanya umubare w’abirabura. Kuba  abirabura bamwe batizera Leta ya Amerika bamwe bakemeza ko ari nayo yakoze SIDA ngo ibarimbure  byose bituruka ku bushakashatsi bwakorewe mu gace ka Tuskegee, muri Leta ya Alabama muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubu bushakashatsi bwahawe izina rya ‘Tuskegee syphilis experiment ‘ bwari ubwo gushakisha urukingo rw’indwara ya Syphilis no kumenya imiterere y’iyi ndwara. Bwakozwe guhera muri  1932 , bukorwa n’ikigo gishinzwe ubuzima cya Amerika( U.S. Public Health Service).

Tariki 16 Gicurasi 1997 nibwo bwa mbere Perezida Bill Clinton yasabye imbabazi mu izina rya Leta zo kuba barakoze ubwicanyi bw’irondaruhu. Uretse ubu bushakashatsi Amerika yemeye ko yakozemo amakosa, abandi bashakashatsi bakomeje guhuriza kukuba Sida yarakozwe na Leta ya Amerika.

IMBABAZI ZASABWE NA BILL CLINTON ZIFITANYE ISANO NO KUBA AMERIKA YARAKOZE SIDA NGO HARIMBURWE ABIRABURA?

Izi nizo nkuru zasomwe cyane muri uyu mwaka. 2016 nabwo tuzakomeza kugendera kubyifuzo byanyu, twandika ku ngingo igarukwaho na benshi. Ingingo wifuza ko twazagarukaho , uyohereza mu butumwa kuri avichris2810@gmail.com.

Niba ushaka kubona inkuru nkizi twanditse mu minsi yashize, wadukurikira kuri Page ya Facebook yitwa ‘Tumenye isi’


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...