Ibitureba twarabikoze – Minisitiri Paula Ingabire avuga kuri 'monetization' y’imbuga nkoranyambaga mu Rwanda

Imyidagaduro - 06/02/2026 11:59 AM
Share:

Umwanditsi:

Ibitureba twarabikoze – Minisitiri Paula Ingabire avuga kuri 'monetization' y’imbuga nkoranyambaga mu Rwanda

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko u Rwanda rwakoze ibikenewe byose kugira ngo abakoresha imbuga nkoranyambaga babashe kwinjiza amafaranga azivuyeho asobanura ko ibisigaye biri kwigwaho na ba nyiri imbuga kugira ngo babyemeze.

Ku munsi wa kabiri w’Inama y’Umushyikirano iri kuba ku nshuro ya 20, umuhanzi Bruce Melodie yasabye ko abakoresha imbuga nkoranyambaga bashyirirwaho uburyo bwo kwinjiza amafaranga avuye ku kuzikoresha.

Mu gusubiza no gusobanura impamvu imbuga nka Meta, YouTube, TikTok zitari zatangira guhemba abanyarwanda bazikoresha, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yavuze ko nk’Igihugu bakoze ibisabwa byose ubu hategerejwe umwanzuro wo muri ibi bihugu nawo ushingiye kuri kimwe kibura ngo babyemeze buri munyarwanda yinjize amafaranga.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula yagize ati “Nk’uko babivuze ibigo nka Meta, YouTube na TikTok bashyiraho ibisabwa kugira ngo ibihugu bibashe kwinjiriza amafaranga kuri izo mbuga. Bakurikiza ibintu bitatu kandi twarabyujuje.”

Akomeza agira ati “Icya mbere ni ibireba uko amakuru abikwa, imisoro, n’ibikorwa remezo kandi ibyo turabyujuje. Icya kabiri bareba ni umubare w’abamamaza ni ukuvuga ngo dufite abantu benshi bamamaza kuri izi mbuga, bikadufasha uko tuzamura abamamaza, abakoresha imbuga bakaboneraho bagahabwa amafaranga.”

Yavuze ko kugira ngo igihugu cyemererwe ari uko kiba gifite abantu batanga ari hagati ya 500,000$ na 1,000,000$ yo kwamamaza kuri izi mbuga nkoranyambaga. Ni ukuvuga kugura icyitwa ad ku mbuga zitandukanye.

Icya gatatu, Minisitiri Ingabire Paula yavuze ko ari uburyo bwo kwishyurwa kandi ubwo buryo bwo buhari ahubwo igisigaye nk’imbogamizi ari ukuzamura umubare w’abamamaza kuri izo mbuga nkoranyambaga.

Perezida Kagame yabajije icyo kuzamura abo bamamaza ku mbuga nkoranyambaga bisaba, Minisitiri asobanura ko hasabwa ubukangurambaga bwo kwamamaza kuri izo mbuga hanyuma abakoresha izo mbuga nabo bakabonaho.

N’ubwo ibyo byasabwe, umunyarwanda ukoresha imbuga nka YouTube abasha kwinjiza amafaranga ariko usanga ari macye cyane kuko umunyarwanda ahemberwa amafaranga y’abamurebye bari mu bihugu bikorana na YouTube kandi bigasaba ko uwo munyarwanda aba yaribaruje mu bihugu by’amahanga.

Umuhanzi Bruce Melodie yasabye ko imbuga nkoranyambaga zaba 'monetized' zigatangira kwinjiriza abazikoresha

Minisitiri Ingabire Paula yavuze ko ibireba Igihugu byose byakozwe kugira ngo imbuga zitangire kwinjiriza abazikoresha


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...