Ibiteye amatsiko kuri Bosco Nshuti witeguye gukora gitaramo gikomeye yise "Unconditional Love"

Iyobokamana - 19/06/2025 1:23 PM
Share:

Umwanditsi:

Ibiteye amatsiko kuri Bosco Nshuti witeguye gukora gitaramo gikomeye yise "Unconditional Love"

Umuhanzi w'izina ryubashywe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Bosco Nshuti, agiye gutaramira i Kigali mu gitaramo gikomeye yise 'Unconditional Love Live Concert - Season 2,' ubwo azaba anizihiza isabukuru y'imyaka 10 amaze akora umuziki uhindura ubuzima bwa benshi.

Bosco Nshuti, ageze kure imyiteguro y'igitaramo cye "Unconditional Love Live Concert - Season 2" gitegerejwe na benshi dore ko ari ku nshuro ya kabiri agiye gukora igitaramo nk'iki cyubakiye ku kuramya Imana no kuyitambira ku bw'urukundo rwayo rutarondoreka.

Bosco Nshuti ukunzwe muri iki gihe, yatangiye kumenyekana mu muziki wo kuramya Imana mu 2015 ubwo yasohoraga indirimbo “Ibyo ntunze”. Akunzwe cyane binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Yanyuzeho’, ‘Ukwiye amashimwe’, ‘Inyembaraga’, ‘Umusaraba’ hamwe na ‘Ibyo ntunze’, ‘Uba mu bwihisho’, n’izindi.  Azwiho ubuhanga mu kuririmba biherekejwe n’ijambo ry’Imana, ndetse n’ubutumwa buhumuriza imitima. 

Uyu muramyi ufatwa nka nimero ya mbere muri ADEPR akaba umwe mu bakunzwe cyane mu gihugu, amaze gutunganya Album eshatu zifasha abakristo mu kuramya Imana, ari zo ‘Ibyo Ntunze’, ‘Umutima’, ‘Ni muri Yesu’ ndetse aherutse gutangaza ko indirimbo nshya agiye gusangiza abakunzi be ku mugabane w’u Burayi, zigaragara kuri Album ye ya kane yise ‘Ndahiriwe’.

Mu Ugushyingo 2022 ni bwo Bosco Nshuti n’umugore we bakoze ubukwe nyuma y’imyaka itari mike bari bamaze bakundana. Ku wa 30 Ukwakira 2022 ni bwo uyu muhanzi yerekanye umukunzi we ubwo yari mu gitaramo cye yise ‘Unconditional Love’ yakoreye ahazwi nka Camp Kigali. Yagihuriyemo n’abahanzi barimo Alarm Ministries, Alex Dusabe, James & Daniella, Joshua Ishimwe [Josh] ndetse na Deejay Spin wavanze imiziki.


Saa Tatu zuzuye z’ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 7 Nzeri 2023, nibwo uyu muryango wibarutse umwana w’umuhungu.

Imfura ya Bosco Nshuti na Tumushime Vanessa yavukiye mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare biri i Kanombe. Bamwise Ihirwe Nshuti Palti. Izina Palti risobanuye ko Imana ibatura.

Bosco Nshuti uri kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki dore ko yawunjiyemo mu 2015, avuga ko hari abantu benshi bashyize itafari ku muziki we, gusa abo yashimiye abavuze mu mazina ni Producer Bruce Higiro "yankoreye indirimbo ya mbere ku buntu".

Ashimira kandi Simon Kabera wamukundishije umuziki. Ati: "Yankundishije muzika numva nifuje kuzaba umuramyi". Ashimira na Shimwa Josue "yampaye icyizere cyose anyereka ko nshoboye naba umuramyi mwiza, ikindi anyungura ubumenyi". Ati: "Ndabashima".

Ku bijyanye no kuba indirimbo ze nyinshi zigaruka ku musaraba, uyu muramyi utajya yicisha irungu abakunzi be akunze kuvuga ati: "Yesu Kristo niwe ukwiriye kuvugwa ahantu hose ni we butumwa bwiza bwuzuye ni we rukundo, ni we byiringiro, ni we mbabazi".

Nubwo abantu bamuzi cyane nk'umuramyi, Bosco Nshuti avuga ko afite izindi mpano abantu benshi batamuziho zirimo kuganira no gusetsa. Avuga ko akunda kureba umupira w'amaguru ndetse akunda no kumva inkuru zanditse ndetse n'ibyegeranyo.

Uyu muramyi wanditse amateka yo kuba umuhanzi wa mbere wo muri ADEPR wakoze bwa mbere igitaramo cyishyuza, avuga ko anyuzwe no kuba ari kuririmbira Imana mu gihe ADEPR iyobowe na Rev. Isaie Ndayizeye umaze kuyigeza kuri byinshi.

Bosco Nshuti si inkandagirabitabo kuko afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri 'Accounting', ariko akaba yarahamagariwe kuba umuramyi binyuze mu ndirimbo aho abikora nk'umuhamagaro kandi n'ivugabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.


Amaze gukorera mu Rwanda ibitaramo bitatu bikomeye mu mateka y'urugendo rwe mu muziki amazemo imyaka 10. Igitaramo cya mbere yise "Ibyo Ntunze Live Concert’ cyabaye tariki 28 Gicurasi 2017 kuri ADEPR Kumukenke, kimutera imbaraga yo gukora cyane kuko nyuma y'umwaka umwe gusa yahise akora ikindi cya kabiri.

Icyo gitaramo cya kabiri cyabaye tariki 02/09/2018 muri Kigali Serena Hotel, kiririmbamo abaramyi b'amazina aremereye. Icyo gitaramo na cyo cyiswe "Ibyo Ntuze Live Concert", ni cyo cya mbere cyishyuza Bosco Nshuti yari akoze, kikaba n'imfura mu bitaramo byishyuza by'abahanzi bo muri ADEPR.

Ikindi yakoze ni icyo yise 'Unconditional Love Live Concert" cyabaye kuwa 30 z'ukwa 10 2022 muri Camp Kigali. Yagikoze habura iminsi 19 ngo ashyingiranywe n'umukunzi we Tumushime Vanessa kuko bakoze ubukwe kuwa 11 Ugushyingo 2022. Icyo gihe, Bosco Nshuti yaratunguranye yereka abakunzi be inshuti ye biteguraga kurushinga.

Ni gute wagura itike yo kwinjira mu gitaramo Uconditional Love cya Bosco Nshuti?

Biroroshye! Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo cyo mu Rwanda yamaze kugera hanze, akaba ari kuboneka ku rubuga rwe www.bosconshuti.com. Itike yo mu bwoko bwa Bronze iragura 5,000 Frw, iyo mu bwoko bwa Golden iragura 10,000 Frw, iyo mu bwoko bwa Silver ireagura 20,000 Frw, naho Platinum iragura 25,000 Frw. Ni mu gihe ameza [Table] y'abantu 8 igura 200,000 Frw.  Kanda HANO ugure itike y'iki gitaramo.

Si aha gusa, kuko kuri ubu aya matike ari no kuboneka mu Mujyi wa Kigali ahakorera inyarwanda.com mu nyubako ya La Bonne Adresse, mu mujyi no ku Kisimenti kuri Samsung 250, Air Watch hafi ya Simba yo mu mujyi, Sinza Coffe ku Kinamba cya Gisozi, no kuri Camellia zitandukanye harimo iyo kwa Makuza, kuri CHIC no mu Kisimenti.

Iminsi irabarirwa ku ntoki Bosco Nshuti akongera agataramira Abanyarwanda

Ntabwo azaba ari wenyine! Azataramana n'abarimo Aime Uwimana na Ben na Chance, na bo bakunzwe n'abatari bake

Aha niho wasanga amatike yo kwinjira mu gitaramo cya Bosco Nshuti yise 'Unconditional Love Live Concert - Season 2'


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...