Bosco Nshuti, ageze kure
imyiteguro y'igitaramo cye "Unconditional Love Live Concert - Season
2" gitegerejwe na benshi dore ko ari ku nshuro ya kabiri agiye gukora
igitaramo nk'iki cyubakiye ku kuramya Imana no kuyitambira ku bw'urukundo rwayo
rutarondoreka.
Bosco Nshuti ukunzwe muri iki gihe, yatangiye
kumenyekana mu muziki wo kuramya Imana mu 2015 ubwo yasohoraga indirimbo “Ibyo
ntunze”. Akunzwe cyane binyuze mu ndirimbo zirimo ‘Yanyuzeho’, ‘Ukwiye
amashimwe’, ‘Inyembaraga’, ‘Umusaraba’ hamwe na ‘Ibyo ntunze’, ‘Uba mu
bwihisho’, n’izindi. Azwiho ubuhanga mu kuririmba biherekejwe
n’ijambo ry’Imana, ndetse n’ubutumwa buhumuriza imitima.
Uyu muramyi ufatwa nka
nimero ya mbere muri ADEPR akaba umwe mu bakunzwe cyane mu gihugu, amaze
gutunganya Album eshatu zifasha abakristo mu kuramya Imana, ari zo ‘Ibyo
Ntunze’, ‘Umutima’, ‘Ni muri Yesu’ ndetse aherutse gutangaza ko indirimbo
nshya agiye gusangiza abakunzi be ku mugabane w’u Burayi, zigaragara kuri Album
ye ya kane yise ‘Ndahiriwe’.
Mu Ugushyingo 2022 ni bwo Bosco Nshuti n’umugore we bakoze ubukwe nyuma y’imyaka itari mike bari bamaze bakundana. Ku wa 30 Ukwakira 2022 ni bwo uyu muhanzi yerekanye umukunzi we ubwo yari mu gitaramo cye yise ‘Unconditional Love’ yakoreye ahazwi nka Camp Kigali. Yagihuriyemo n’abahanzi barimo Alarm Ministries, Alex Dusabe, James & Daniella, Joshua Ishimwe [Josh] ndetse na Deejay Spin wavanze imiziki.
Saa Tatu zuzuye z’ijoro
ryo ku wa Kane, tariki ya 7 Nzeri 2023, nibwo uyu muryango wibarutse umwana
w’umuhungu.
Imfura ya Bosco Nshuti na
Tumushime Vanessa yavukiye mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare biri i Kanombe.
Bamwise Ihirwe Nshuti Palti. Izina Palti risobanuye ko Imana ibatura.
Bosco Nshuti uri
kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki dore ko yawunjiyemo mu 2015, avuga ko hari
abantu benshi bashyize itafari ku muziki we, gusa abo yashimiye abavuze mu
mazina ni Producer Bruce Higiro "yankoreye indirimbo ya mbere ku
buntu".
Ashimira kandi Simon
Kabera wamukundishije umuziki. Ati: "Yankundishije muzika numva nifuje kuzaba
umuramyi". Ashimira na Shimwa Josue "yampaye icyizere cyose anyereka
ko nshoboye naba umuramyi mwiza, ikindi anyungura ubumenyi". Ati:
"Ndabashima".
Ku bijyanye no kuba indirimbo
ze nyinshi zigaruka ku musaraba, uyu muramyi utajya yicisha irungu abakunzi be
akunze kuvuga ati: "Yesu Kristo niwe ukwiriye kuvugwa ahantu hose ni we
butumwa bwiza bwuzuye ni we rukundo, ni we byiringiro, ni we mbabazi".
Nubwo abantu bamuzi cyane
nk'umuramyi, Bosco Nshuti avuga ko afite izindi mpano abantu benshi batamuziho
zirimo kuganira no gusetsa. Avuga ko akunda kureba umupira w'amaguru ndetse
akunda no kumva inkuru zanditse ndetse n'ibyegeranyo.
Uyu muramyi wanditse
amateka yo kuba umuhanzi wa mbere wo muri ADEPR wakoze bwa mbere igitaramo
cyishyuza, avuga ko anyuzwe no kuba ari kuririmbira Imana mu gihe ADEPR iyobowe
na Rev. Isaie Ndayizeye umaze kuyigeza kuri byinshi.
Bosco Nshuti si inkandagirabitabo kuko afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri 'Accounting', ariko akaba yarahamagariwe kuba umuramyi binyuze mu ndirimbo aho abikora nk'umuhamagaro kandi n'ivugabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Amaze gukorera mu Rwanda
ibitaramo bitatu bikomeye mu mateka y'urugendo rwe mu muziki amazemo imyaka 10.
Igitaramo cya mbere yise "Ibyo Ntunze Live Concert’ cyabaye tariki 28
Gicurasi 2017 kuri ADEPR Kumukenke, kimutera imbaraga yo gukora cyane kuko
nyuma y'umwaka umwe gusa yahise akora ikindi cya kabiri.
Icyo gitaramo cya kabiri
cyabaye tariki 02/09/2018 muri Kigali Serena Hotel, kiririmbamo abaramyi
b'amazina aremereye. Icyo gitaramo na cyo cyiswe "Ibyo Ntuze Live
Concert", ni cyo cya mbere cyishyuza Bosco Nshuti yari akoze, kikaba
n'imfura mu bitaramo byishyuza by'abahanzi bo muri ADEPR.
Ikindi yakoze ni icyo
yise 'Unconditional Love Live Concert" cyabaye kuwa 30 z'ukwa 10 2022 muri
Camp Kigali. Yagikoze habura iminsi 19 ngo ashyingiranywe n'umukunzi we
Tumushime Vanessa kuko bakoze ubukwe kuwa 11 Ugushyingo 2022. Icyo gihe, Bosco
Nshuti yaratunguranye yereka abakunzi be inshuti ye biteguraga kurushinga.
Ni gute wagura itike yo
kwinjira mu gitaramo Uconditional Love cya Bosco Nshuti?
Biroroshye! Amatike
yo kwinjira muri iki gitaramo cyo mu Rwanda yamaze kugera hanze, akaba ari
kuboneka ku rubuga rwe www.bosconshuti.com. Itike yo mu bwoko bwa Bronze
iragura 5,000 Frw, iyo mu bwoko bwa Golden iragura 10,000 Frw, iyo mu bwoko bwa
Silver ireagura 20,000 Frw, naho Platinum iragura 25,000 Frw. Ni mu gihe ameza
[Table] y'abantu 8 igura 200,000 Frw. Kanda HANO ugure itike y'iki gitaramo.
Si aha gusa, kuko kuri
ubu aya matike ari no kuboneka mu Mujyi wa Kigali ahakorera inyarwanda.com mu
nyubako ya La Bonne Adresse, mu mujyi no ku Kisimenti kuri Samsung 250, Air
Watch hafi ya Simba yo mu mujyi, Sinza Coffe ku Kinamba cya Gisozi, no kuri Camellia
zitandukanye harimo iyo kwa Makuza, kuri CHIC no mu Kisimenti.
Aha niho wasanga amatike yo kwinjira mu gitaramo cya Bosco Nshuti yise 'Unconditional Love Live Concert - Season 2'