Umugabo n’umugore bari mu myaka za 70 bishwe na
misile zaguye ku murwa mukuru Tel Aviv mu ijoro ryacyeye, nk’uko abategetsi
muri iki gihugu babyemeza.
Umukuru w’ingabo za Iran yarahiye ko iki gihugu
kigomba guhorera urupfu rwa Ali Larijani wari ukuriye Inama Nkuru y’Umutekano
ya Iran wishwe ku wa Kabiri mu gitero kuri Iran.
Larijani ni we mutegetsi mukuru cyane wishwe kuva
kuri Ayatollah Ali Khamenei wari umutegetsi w’ikirenga wishwe ku munsi wa mbere
w’iyi ntambara.
Hagati aho, Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu
wa Israel yishongoye ku baturage ba Iran yohereza ubutumwa bw’amashusho aho
avuga ko abifuriza umwaka mushya mwiza wo ku kirangaminsi cy’Abaperse,
yongeraho ati: “Turimo kurebera hejuru”.
Ku kirangaminsi cya Solar Hijri kigenderwaho
n’abaperse umwaka mushya wa 1405 bazawinjiramo ku wa Gatandatu w’iki cyumweru.
