Minisiteri y’Ubuzima ya Libani yatangaje ku wa Kane ko kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru, abantu 102 bamaze gupfa mu mirwano ihanganishije Israel n’umutwe wa Hezbollah, mu gihe abandi 638 bakomeretse.
Mu gitondo cyo ku wa Kane, ibitero bishya byongeye kugabwa mu gace ka Beirut y’Amajyepfo kazwiho kuba indiri ya Hezbollah. Amashusho yafashwe n’abanyamakuru agaragaza umwotsi mwinshi uzamuka muri ako gace nyuma y’ibyo bitero.
Ibiro by’Igihugu by’Amakuru muri Libani (NNA) byatangaje ko igitero cya drone ya Israel cyagabwe ku nyubako iri mu nkambi y’impunzi z’Abanyapalestine ya Beddawi, hafi y’umujyi wa Tripoli, cyahitanye umuyobozi mukuru wa Hamas witwa Wassim Atallah al-Ali n’umugore we.
Ku wa Kane kandi, Israel yasabye abaturage guhunga, ivuga ko ibikorwa bya gisirikare bigiye kongera gukomera mu bice binini byo mu majyepfo ya Libani. Abaturage batuye mu mijyi irimo Tyre na Bint Jbeil basabwe guhita bimukira mu majyaruguru y’umugezi wa Litani.
Aljazeera yatangaje ko iyi mirwano irushaho gukaza umurego yateje ikibazo gikomeye cy’ubutabazi, aho abantu barenga ibihumbi 83 bamaze guhunga ingo zabo imbere muri Libani.
Nk’uko byatangajwe n’inzego za Siriya n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, abantu nibura ibihumbi 38 — benshi muri bo ni Abanyasiriya — bamaze guhungira muri Siriya bavuye muri Libani.
Umuvugizi w’ingabo za Israel, Avichay Adraee, yanditse ku rubuga rwa X ko abaturage bo mu majyepfo ya Libani bagomba “guhita bakomeza kwimukira mu majyaruguru y’umugezi wa Litani” kugira ngo barokore ubuzima bwabo.
Ku wa Kabiri, igisirikare cya Israel cyatangaje ko kiri gushyiraho agace k’umutekano (buffer zone) imbere ku butaka bwa Libani kigamije kurinda abaturage ba Israel. Ku wa Gatatu, cyemeje ko amatsinda atatu y’ingabo — arimo abasirikare bagenda n'amaguru, izifite ibifaru n’iz’ubwubatsi bwa gisirikare — yamaze kwinjira ku butaka bwa Libani.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryavuze ko iyi mirwano ikomeje gutuma abantu benshi bahunga, atari muri Libani gusa ahubwo no mu bindi bice byo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Ku wa Kane, Israel yongeye kwandika itegeko ryo guhunga ku baturage bo mu nkengero z’amajyepfo ya Beirut, ibasaba “kurokora ubuzima bwabo bagahita bava mu ngo zabo.” Ibi byerekana ko ibitero bishobora kongera gukomera mu gihe amakimbirane arushaho gukwira mu karere.
Mu gihe mbere ubutumwa bwo guhunga bwibandaga cyane ku majyepfo ya Libani munsi y’umugezi wa Litani, ubu ni bwo bwa mbere kuva imirwano yongeye kubura aho ihuriye ko abaturage bo hafi y’umurwa mukuru Beirut basabwa guhunga ku rugero runini.






