Ibitera indwara yo kugona n'uko wayicikaho

Ubuzima - 10/05/2023 9:17 AM
Share:
Ibitera indwara yo kugona n'uko wayicikaho

Kugona biba mu gihe umuntu uryamye asohora ijwi rirerire agahumeka cyane mbese bigasa n'aho arimo gusakuza ariko atabizi. Ibi bikunda kuba kuri benshi nyamara bakabibwirwa n'abo bararana bukeye.

Kugona bishobora kubangamira imiryamire y'umugabo ndetse n'umugore, bikabangamira abana ndetse n'abashyitsi mu gihe ijwi ryawe ryabaye rinini cyane. Kugona ni ikimenyetso cy'uko uryamye nabi nk'uko tugiye kubirebera hamwe.

Iyo umwuka wagasohotse utezwe, nibwo umuntu agona kuko ni bwo hatangira kwirema amajwi agasohoka mu buryo budasanzwe.

ESE NI IKI GITERA UKU KUGONA ?

1. Kugira ibiro byinshi

Mu gihe ubyibushye cyane bituma umwuka uca mu ngoto yawe ubangamirwa ugasohokana amajwi twagarutseho hejuru, ugatangira kugona.

2.Kuryamira umugongo

Mu gihe wowe uryamira umugongo nabyo bishobora gutuma ubatwa n'indwara yo kugona bikabije. Iyo uryamye ugaramye, ururimi rwawe rurasohoka rukaba rwafata umwuka bigatuma ugona.

3.Kunywa inzoga cyangwa ibiyobyabwenge

Ibintu biyobya ubwenge cyangwa inzoga nabyo bituma ugona mu gihe uryamye usinziriye haba ku manywa cyangwa nijoro.

4.Gufungana kw'amazuru

Mu gihe ufite ikibazo cyo gufungana kw'amazuru yawe, bizagorana kuko utazabasha guhumeka neza bitume ufurura cyane dore ko uzaba udahari ngo ubiyobore.

5.Imyaka

Ikinyamakuru Vocal Media dukesha iyi nkuru, kigaragaza ko imyaka nayo igira uruhare mu gikorwa cyo kugona.

HARI IBINTU WAKORA UKABASHA KWIRINDA KUGONA KUKO BIBANGAMIRA BENSHI

Ikintu cya mbere usabwa gukora ni uguhindura uburyamiro. Niba waryamiraga umugongo ugahitamo kuryamira urundi ruhande.

Gabanya kunywa ibiyobyabwenge cyangwa inzoga.

Sukura mu mazuru yawe, uhagirire isuku.

Shaka uko wagabanya ibiro.

Kugona bituma umuntu ataryama neza kandi n'uwo muri kumwe biramubangamira. Ni igikorwa umuntu akora atabizi ariko ushobora kugira uruhare mu kugihagarika.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...