Ibitaro bya CHUK bigiye kwimukira i Masaka mu nyubako igezweho ya Miliyari 85 Frw

Ubuzima - 31/10/2025 8:17 AM
Share:
Ibitaro bya CHUK bigiye kwimukira i Masaka mu nyubako igezweho ya Miliyari 85 Frw

Ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) bigiye kwimukira mu nyubako nshya igezweho iri i Masaka mu Karere ka Kicukiro. Nyuma y’imyaka ibiri y’imirimo yo kubaka no kwagura Masaka Hospital, imirimo yo kuyagura igeze ku kigero cya 96% nk’uko byatangajwe na Rwanda Housing Authority (RHA).

Ubuyobozi bwa RHA bwabitangaje binyuze ku rukuta rwabo rwa X (yahoze ari Twitter), buvuga ko hasigaye igihe gito ngo ibikorwa byo kubaka no kwagura ibi bitaro bisozwe. Iyo nyubako nshya izatangira kwakira abarwayi mu minsi mike iri imbere, kandi izahita ihindurirwa izina yitwe Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Umunara w’ibyishimo mu buvuzi urimo kuzamuka i Masaka!. Ibi bitaro byubatswe ku giciro cya miliyari 85 Frw, bikaba biri kubakwa n’Ikigo cy’Abashinwa Shanghai Construction Group Co. Ltd. Ni umushinga watekerejwe mu rwego rwo kuzamura ireme ry’ubuvuzi, kongera ubushobozi bwa CHUK no gukuraho ubucucike bwagaragaraga aho isanzwe ikorera mu Mujyi wa Kigali.

Ibi bitaro bishya bizaba bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi 827, ugereranyije n’abarenga 400 CHUK yakiraga mbere. Ni ukuvuga ko ubushobozi bwo kwakira abarwayi bugiye kwikuba kabiri, bikazafasha gutanga serivisi zinoze kandi zigezweho.

Igishushanyo mbonera cy’ibi bitaro kigaragaza inyubako zigezweho zishushanyije mu buryo buhuje n’igihe: harimo inyubako eshatu z’abarwayi, zimwe zigeretse inshuro eshanu, ndetse n’izindi zishinzwe ubushakashatsi, uburezi n’ubuyobozi.

Buri cyumba cy’abarwayi cyatekerejwe mu buryo buha umuryango w’umurwayi umutekano, isuku n’ituze. Hari ibyumba byakira abantu icyenda, bane, babiri ndetse n’iby’umurwayi umwe, byose bifite ubwiherero n’ubwogero bwabyo, ibintu bitari bisanzwe mu bitaro byinshi byo mu Rwanda. 

Nk'uko bitangazwa na Kigali Today, ibi bitaro byubatswe mu buryo bubungabunga ibidukikije kuko umwuka uba winjira mu nzu bidasabye gucana bya byuma bikonjesha kandi buri cyose kikagira n’ibaraza hanze, aho umurwayi utangiye koroherwa ashobora kotera Izuba no kumva amahumbezi.

Hari inzira nziza zigana mu byumba kandi zorohereza n’abafite ubumuga ariko hakaba haranateganyijwe za ’assanseur’ zifasha mu kugera mu magorofa atandukanye.

Ibi bitaro biri mu gace kahariwe ibikorwa by’ubuvuzi aho hafi yabyo hari Ibitaro bya IRCAD Africa bizajya byigisha kubaga indwara za kanseri zifata urwungano ngogozi no kwigisha abaganga kubaga bakoresheje ‘Robot’ cyangwa kubaga udasatuye ahantu hanini.

Hari kandi ibitaro bizajya bivura umutima by’umwihariko, hakaba n’indi mishinga myinshi iteganya kuzahashyirwa ngo izafashe mu buvuzi n’ubushakashatsi. Kuba imirimo yo kwagura ibitaro bya Masaka irimo kugera ku musozo ni igisobanuro cyiza cy’uko ibya CHUK nta gihe kinini bifite aho bisanzwe bikorera mu Mujyi.

CHUK igiye kwimukira i Masaka - izajya yakira abarwayi 837

Imirimo yo kubaka no kwagura ibitaro by'i Masaka bizimurirwamo CHUK igeze kuri 96%


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...