Ibitaravuzwe! Uko ubukwe bwa Diamond Platnumz bwapfuye ku munota wa nyuma

Imyidagaduro - 11/03/2024 6:26 AM
Share:
Ibitaravuzwe! Uko ubukwe bwa Diamond Platnumz bwapfuye ku munota wa nyuma

Abantu benshi ntabwo bazi ko umuhanzi Diamond Platnumz ukorera muzika ye mu gihugu cya Tanzania yaba yarigeze atekereza iby'ubukwe, gusa amakuru ahari avuga ko yigeze kubwitegura n'undi mugore witwa Sofia ariko bugapfa ku munota wa nyuma.

Ni amakuru yahishuwe na mushiki w'uyu muhanzi witwa Esma Platnumz, aho yavuze ko icyo abantu batigeze bamenya, ari uko Diamond yari yiteguye agiye gukora ubukwe ariko bugapfa ku munota wa nyuma.

Mu kiganiro n'ikinyamakuru Wasafi, ubwo uyu mukobwa yari abajijwe niba bajya bicarana na Diamond bakamubaza niba cyangwa se igihe azakorera ubukwe akazana umugore.

Esma Platnumz ati''Ibyo twabimuganirijeho inshuro nyinshi cyane, ariko kenshi usanga atwima amatwi. Ikigaragara cyo ntabwo igihe kiragera kuko twebwe duhora tumuhatira gukora ubukwe ngo azane umugore mu rugo, ariko wasanga ahari igihe cy'Imana kitaragera".


Iwabo wa Diamond bakunze kumuhatira kuzana umugore 

Esma yakomeje avuga ko byigeze kugera aho bakamuhatira gushyingiranwa n'umugore witwa Sofia, maze inkwano nazo zihita zitangwa nta bintu byo gutinzamo, imiryango yahuye yaganiriye byose yabiganiriyeho, mbese muri make ibintu byose byari biteguye.

Icyo gihe biteguye ubukwe neza, buri kintu cyose nkenerwa bagishyira ku murongo, inshuti n'abavandimwe bishimiye ko Diamond mugenzi wabo agiye gukora ubukwe maze nabo baratwerera karahava, ariko baza no gutungurwa no kujya kumva bakumva ngo Diamond ubukwe yabusubitse.

Nyuma yo kwitegura ubukwe amezi n'amezi, habura iminsi mike cyane batunguwe no kumva Diamond ababwiye ko adashobora gukora ibyo by'ubukwe kubera ko  yumva igihe kitaragera cyo gukora ubukwe ngo ashyire umugore mu rugo.


Diamond yigeze guhagarika ubukwe yari yateguriwe n'iwabo

Icyo gihe Mama we yaramwinginze cyane n'amarira menshi ngo wenda areke gutuma bafatwa nk'abataye umwanya bitegura ubwo bukwe kuko birindaga no guseba ariko nabwo umuhungu arabakanira ababwira ko adashobora gukora ubukwe kuko igihe cye kitaragera.

Agira ati" Umuryango twese twarumiwe nyuma y'ibyo yari amaze kudukora, twaramwinginze ngo yisubireho areke kudusebya mu bantu ariko aranga aba ibamba, ahubwo akajya avuga ko azashaka umugore igihe nyacyo kigeze".

Diamond yivugira ko adashobora gushaka umugore mu gihe agikora umuziki kuko byamudindiza, ugasanga umwanya yamaraga yita ku bihangano bye, ari kuwumara yita ku rugo. Icyakora avuga ko azagira igitekerezo cyo gushaka umugore igihe azaba yumva agiye kuva mu muziki.


Diamond avuga ko agakora ubukwe igihe nikigera kandi akaba agomba no kumuzana ibintu byo kuririmba yabivuyemo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...