Ibi
byagarutsweho muri Raporo ya RDB ya 2025 yasohotse kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28
Mata 2026, igaragaza intambwe ikomeye igihugu gikomeje gutera mu guteza imbere
ishoramari, ubukerarugendo, ubucuruzi n’imitangire ya serivisi, binyuze mu
mavugurura atandukanye no gukomeza gushyira imbere ishoramari ry’abikorera.
Isoko
ry’ishoramari rikomeje kwaguka
Iyi
Raporo ivuga ko mu 2025, u Rwanda rwanditse imishinga y’ishoramari igera kuri
799 ifite agaciro ka miliyari 2.62$, izamuka ivuye kuri 612 yariho mu 2024.
Iyi
mishinga iteganijwe kuzatanga akazi ku bantu barenga 38,000, aho cyane cyane iy’imitungo
itimukanwa, inganda n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ariyo iri imbere.
Ishoramari
ry’amahanga rikomeje kwiyongera
Raporo
igaragaza kandi ko ishoramari mvamahanga
(Foreign Direct Investment FDI), ryageze kuri miliyoni 872.9$ mu 2024, izamuka
rya 21.8% ugereranyije na miliyoni 716.5$ za 2023. Ibi bikaba bikomeje
kugaragaza icyizere cy’abashoramari mu Rwanda.
Ubukerarugendo
bwinjije miliyoni 685$
Ubukerarugendo
nabwo bwakomeje gutanga umusaruro, aho bwinjije miliyoni 685$ [959,000,000,000
Frw], buvuye kuri miliyoni 647$ mu 2024. Iri zamuka ryatewe ahanini n’abasura
pariki bakareba ingagi, ndetse n’ibindi bikorwa bishya by’ubukerarugendo.
MICE yinjije
miliyoni 94.7$
Urwego
rw’inama n’ibitaramo (MICE) ruri mu zikomeje gutera imbere cyane, aho rwinjije
miliyoni 94.7$ mu 2025, izamuka iva kuri miliyoni 84.8$ mu 2024.
Ibi
byatewe n’ibikorwa bikomeye byabereye mu Rwanda birimo: Shampiyona y’Isi
y’Amagare (UCI Road World Championships 2025), Move Afrika: Kigali yahuje
ibyamamare nka John Legend, Mobile World Congress, Basketball Africa League
(BAL Season 5) n’ibindi bikorwa mpuzamahanga bikomeye.
Ibicuruzwa
byoherezwa mu mahanga bikomeje kwiyongera
Raporo
igaragaza ko u Rwanda rwinjije miliyoni 3.6$ z’amadolari avuye mu byoherezwa mu
mahanga, cyane cyane mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubuhinzi n’ubuhinzi
bw’indabo.
Mu
rwego rwo kumenyekanisha igihugu, u Rwanda rwongereye amasezerano ya Visit
Rwanda n’amakipe akomeye ku isi harimo: Paris Saint-Germain (kugeza 2028), Atlético
de Madrid (kugeza 2028), Los Angeles Clippers (kugeza 2030), na Los Angeles
Rams (kugeza 2030).
Ibi
byose biteganyijwe kuzongera isura y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga no gukurura
ba mukerarugendo n’abashoramari benshi.
RDB
ivuga ko hakomeje gushyirwa imbaraga mu koroshya ishoramari no kunoza serivisi,
binyuze mu ikoranabuhanga, One Stop Centre n’uburyo bushya bwo gukurikirana
imikorere y’inzego zitandukanye.
Hiyongereyeho
kandi ishyirwaho rya National Lottery and Gambling Commission (NLGC) kugira ngo
habeho imicungire inoze y’urwego rw’imikino y’amahirwe.
Umuyobozi
Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, yavuze ko ibyo u Rwanda rwagezeho mu 2025
bigaragaza intambwe ikomeye mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku ishoramari,
ubukerarugendo n’ibyoherezwa mu mahanga.
Yagize
ati “Ibyavuye muri 2025 bigaragaza ko dukomeje gutera imbere mu guteza imbere
ubukungu bw’igihugu, dushyize imbere ishoramari ry’abikorera, ubucuruzi
n’ubukerarugendo bufite ireme.”
RDB
ivuga ko izakomeza gushyira mu bikorwa gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha
Iterambere (NST2) n’ingamba z’imyaka 2025–2030 zigamije guteza imbere
ishoramari, kongera ibyoherezwa mu mahanga, no guteza imbere ubukerarugendo
bufite agaciro kanini.

RDB
yatangaje ko 2025 wabaye umwaka w’iterambere rikomeye mu ishoramari, aho ubukerarugendo
bwinjije miliyoni 685$, inama n’ibitaramo byinjiza miliyoni 94.7$ mu bukungu
bw’u Rwanda
