Ni
iserukiramuco rimaze kuba igice cy’ubuzima bw’imyidagaduro mu Rwanda, rihuriza
hamwe ibyamamare mu muziki, impano zikizamuka ndetse n’ibihumbi by’abafana
baturuka hirya no hino mu gihugu.
Kuri
uyu wa Gatatu tariki 11 Gashyantare 2026, Sosiyete ya East African Party (EAP),
isanzwe itegura ibi bitaramo ku bufatanye na MTN Rwanda, yatangaje ko kuri iyi
nshuro iri serukiramuco rizatangira ku wa 20 Kamena rigasozwa ku wa 1 Kanama 2026,
rikazazenguruka uturere dutandukanye mu rwego rwo kwegera abaturage no
kubasanga aho batuye.
Nk’uko
byatangajwe na EAP, MTN Iwacu Muzika Festival 2026 izagera mu
turere turindwi (7) tw’ingenzi, ari two: Huye, Ngoma, Nyagatare, Karongi, Muhanga, Musanze
na Rubavu.
Ibi
byerekana ko iri serukiramuco rizanyura mu Ntara zose z’u Rwanda, hagamijwe ko
ibyishimo n’umuziki bigera ku baturage benshi bashoboka, batagombye kujya i
Kigali gusa ngo babone ibitaramo bikomeye.
MTN
Iwacu Muzika Festival si igitaramo gisanzwe. Ni urubuga ruhuza ibisekuru
bitandukanye, aho urubyiruko, abakuze n’abana bahurira ku rubyiniro rumwe,
bagasangira ibyishimo by’umuziki nyarwanda.
Mu
myaka ishize, iri serukiramuco ryabaye umwanya wo: Kugaragaza impano nshya, guhuza
abahanzi bakomeye n’abafana babo, guteza imbere ubukerarugendo bwo mu gihugu
imbere, no gususurutsa abaturage mu bihe by’impeshyi.
Buri
karere rizageramo, riba umunsi wihariye w’ibyishimo: imihanda yuzura urujya
n’uruza, abacuruzi bakabona abakiliya benshi, urubyiruko rukambara imyambaro
yerekana abahanzi bakunda, maze urubyiniro rugasusuruka koko!
East
African Party (EAP) imaze imyaka myinshi itegura ibitaramo bikomeye mu Rwanda
no mu karere. Ubufatanye bwayo na MTN bwatumye MTN Iwacu Muzika Festival iba
kimwe mu bitaramo bitegerejwe cyane buri mwaka.
MTN
nk’umuterankunga mukuru, igaragaza ko ishyigikiye iterambere ry’imyidagaduro
n’impano z’Abanyarwanda, ihuza ikoranabuhanga n’umuziki mu kwegera abakiriya no
kubaha serivisi zirimo n’ibikorwa byo kwidagadura.
Kuva
ku wa 20 Kamena kugeza ku wa 1 Kanama, u Rwanda ruzaba ruri mu murya
w’ibitaramo. Mu turere nka Rubavu na Karongi twegereye ibiyaga, cyangwa Musanze
iri mu misozi y’ibirunga, hazaba humvikana amajwi y’abahanzi n’indirimbo
zinyuranye, kuva kuri Afrobeat, R&B, Hip Hop, kugeza ku ndirimbo z’umuco.
Ni
ibitaramo biteganyijwe kuzana umwuka mushya, bigasubiza icyizere abakunzi
b’umuziki bari bamaze igihe bategereje kongera guhura n’abahanzi babo ku
rubyiniro rumwe.
Mu
magambo make, MTN Iwacu Muzika Festival 2026 ni urugendo rwo kongera guhuza
Abanyarwanda biciye mu muziki. Ni urugendo ruzazenguruka igihugu, rususurutsa
imitima, rukazamura impano, kandi rugasigira benshi amateka mashya.
Aho
iri serukiramuco rizagera hose, hazaba ari ibirori by’ikirenga. Impeshyi ya
2026 iraba iy’umuziki. Iwacu ni muzika.

Muri
2025, ibi bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byaririmbyemo: Juno Kizigenza,
Kivumbi King, Ariel Wayz na Nel Ngabo, Riderman, Bull Dogg na King James
Ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bizagera mu turere 7 kuri iyi nshuro
