Ibitaramo bya Bruce Melodie na The Ben byari ibyo guca impaka bisojwe zibaye nyinshi

Imyidagaduro - 05/07/2026 11:07 AM
Share:

Umwanditsi:

Ibitaramo bya Bruce Melodie na The Ben byari ibyo guca impaka bisojwe zibaye nyinshi

Akarere ka Rubavu kasorejwemo ibitaramo bya “Summer Country Tour” byazengurukaga Igihugu bihuza abahanzi The Ben, Bruce Melody, Bwiza na Kitoko byageze mu turere dutandukanye tw'u Rwanda.

Ibitaramo bizenguruka igihugu byahuje ibihangange mu muziki nyarwanda, ari bo The Ben na Bruce Melodie kongeraho Bwiza na Kitoko, byasojwe bisigiye ibyishimo abakunzi b’umuziki, ariko impaka byari byarateje ntizahise zicika.

Mu byari byitezwe n'uko ibi bitaramo byari kurangira hamenyekanye umuhanzi ufatwa nk'umwami w'umuziki nyarwanda hagati ya Bruce Melodie na The Ben dore ko buri umwe yakunze kwikomanga mu gatuza akavuga ko ari we uyoboye muzika nyarwanda. Bishyizweho akadomo, impaka zikiri zose ku muhanzi nimero ya mbere mu Rwanda.

Ibi bitaramo byabereye mu bice bitandukanye by’igihugu birimo Musanze, Nyagatare, Bugesera na Rubavu ari naho byasorejwe ku wa 04 Nyakanga 2026. Muri uru rugendo rwo kuzenguruka igihugu, buri muhanzi yagaragaje ubuhanga bwe ku rubyiniro, abakunzi babo bishimira kubona aba bahanzi bakomeye bahurira ku rubyiniro rumwe.

Nubwo byari ibirori byitezweho gususurutsa imbaga, byanabaye intandaro y’ibiganiro byinshi ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru ahanini bigamije guhanganisha aba bahanzi (The Ben na Bruce Melody).

Kimwe mu byateje impaka ni imikorere n’imitegurire y’ibi bitaramo, aho bamwe mu bakunzi b’umuziki bagaragaje ko hari ibitaragenze neza, mu gihe abandi bo bavuze ko byagenze neza kandi bishimishije.

Nubwo hari ibyo kutumvikanaho, ntibyakuraho ko ibi bitaramo byashimangiye urwego umuziki nyarwanda ugezeho, by’umwihariko ku bahanzi bafite izina rikomeye nka The Ben na Bruce Melodie.

Byongeye kandi, byerekanye ko abafana babo bafite inyota yo kubona ibikorwa bibahuza ku rubyiniro rumwe kandi byinshi kuko ibi bikorwa byashimangiye ko aba bahanzi bafite izina rikomeye ndetse n’ibikorwa bikomeye.

N’ubwo ibitaramo byarangiye, ibiganiro n’impaka byabikomotseho biracyakomeje, bigaragaza ko umuziki nyarwanda ukomeje gutera imbere unashishikaza benshi mu kuwukurikirana no kuwusesengura.

The Ben yataramiye mu karere ka Rubavu hasozwa ibitaramo bya Summer Country Tour

Bruce Melodie yatanze ibyishimo bisendereye ku bafana be 

Bwiza yakuye kabiri ibyo yagakwiye kuba yarakoze i Bugesera


Kitoko nawe ntako atagize muri ibi bitaramo bya Summer Country Tour 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...