Ibi yabigarutseho mu ijoro ryo ku
wa Gatanu tariki ya 5 Kamena 2026, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye muri
Camp Kigali, cyahuje abanyamakuru, abahanzi n’abafatanyabikorwa b’uyu mushinga.
Mugarura yavuze ko iki gitekerezo
cyatangijwe na Bruce Melodie, mu gihe gishyigikiwe na sosiyete ya Watuwevu,
hagamijwe kugeza imyidagaduro iri ku rwego rwo hejuru hirya no hino mu gihugu.
Yagize ati: “Bigamije kuzana
umunezero mu gihugu hose no kugeza ku Banyarwanda ‘performances’ zidasanzwe. Ni
yo mpamvu twahisemo gushora amafaranga menshi mu bijyanye n’imyiteguro n’uburyo
ibi bitaramo bizakorwa. Ibyo abantu bazabona muri uru rugendo ni ibintu
bitarabaho mu Rwanda.”
Yavuze ko usibye guha Abanyarwanda
ibyishimo, uyu mushinga ufite n’intego yo gufasha urubyiruko kubona akazi
by’igihe gito mu gihe ibi bitaramo bizaba biri kuba.
Nk'uko yabisobanuye, buri cyumweru
bazajya batanga akazi ku bantu bagera kuri 915 bazifashishwa mu bikorwa
bitandukanye birimo gutegura ibitaramo, umutekano, kwakira abitabiriye n’izindi
serivisi zijyana n’ibirori nk’ibi.
Ati: “Ahantu hose tuzajya dukorera
igitaramo tuzatanga akazi k’iminsi itatu. Buri cyumweru tuzajya duha akazi
abantu 915. Iyo ubiteranyije mu byumweru byose by’uru rugendo, akazi kazagera
ku bantu 2,745. Abo bose ni urubyiruko ruzabona amahirwe yo gukorera kuri uyu
mushinga.”
Yongeyeho ko abafatanyabikorwa bose
bishyize hamwe kugira ngo ibi bitaramo bitarangirira gusa ku myidagaduro,
ahubwo bibe n’umuyoboro ufasha urubyiruko kubona amafaranga ndetse no kunguka
ubunararibonye mu gutegura ibikorwa binini.
Mugarura yanatangaje ko ibi bitaramo
bizaherekezwa n’imurikabikorwa (Expo) rizafasha ba rwiyemezamirimo n’abahanzi
bo mu Ntara zitandukanye kumurika ibikorwa byabo.
Yasobanuye ko aho Bruce Melodie na
The Ben bazajya bageza ibi bitaramo, hazajya habaho umwanya wo kugaragaza
ibicuruzwa na serivisi zitandukanye, bityo abaturage bakamenya ibikorwa bya ba
rwiyemezamirimo bo mu gace kabakiriye.
Ati: “Turashaka ko aho tuzajya hose
habera n’imurikabikorwa. Bizafasha ba rwiyemezamirimo n’abahanzi bo muri ibyo
bice kumenyekanisha ibyo bakora no kubona abantu babatera inkunga cyangwa
abafatanyabikorwa bashya.”
Abategura ibi bitaramo bavuga ko
usibye guteza imbere imyidagaduro, bizagira uruhare mu kuzamura ubukungu
bw’uturere bizaberamo, binyuze mu bucuruzi, serivisi n’akazi bizahatanga.
“Summer Country Tour” izatangira
tariki 13 Kamena 2026, ikazenguruka Intara zose z’u Rwanda mbere yo gusozwa
tariki 4 Nyakanga 2026.
Muri uru rugendo, Bruce Melodie na
The Ben bazahurira ku rubyiniro rumwe mu bitaramo bitegerejwe na benshi, nyuma
y’igihe kinini abakunzi b’umuziki bifuza kubabona basangira urubyiniro mu Ntara
zitandukanye z’Igihugu.

Bruce Melodie na The Ben bazakorana ibitaramo bine bizasiga bitanze akazi ku rubyiruko rurenga 2,700
