Umuziki
ni kimwe mu bintu bitanga ibyishimo ku bantu b'ingeri zose, cyane cyane
urubyiruko. Abahanga bakubwira ko umuziki ari ubuzima bwiyongera ku byo wariye
cyangwa wanyoye. Mu Rwanda, abakunzi ba muzika bazi uburyo bamwe mu bafana
bamera amababa mu bitaramo.
Ni
muri urwo rwego, no muri uku kwezi kwa Kanama 2025, abahanzi nyarwanda bateguye
ibitaramo bikomeye haba mu Rwanda no mu mahanga mu rwego rwo gusabana
n'abakunzi babo baherereye hirya no hino ku Isi. Mu bazakorera ibitaramo mu mahanga, harimo na The Ben uzakomeza kumurika Album ye yise 'Plenty Love.'
1. MTN Iwacu Muzika Festival izerekeza mu Burengerazuba
Abakunzi b’umuziki bo mu
Ntara y’Iburengerazuba bazaba bataramana n’abahanzi bari guca ibintu mu
bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bitegerejwe muri uku kwezi kwa Kanama
2025. Abitabira ibi bitaramo nta cyaka bagira kuko haba hari Be One Gin.
Byitezwe ko abahanzi nka
King James, Riderman, Bull Dogg, Juno Kizigenza, Nel Ngabo, Kivumbi King ndetse
na Ariel Wayz ari bo bazasusurutsa abakunzi b’umuziki i Rusizi ku wa 9 Kanama
2025 na ho ku wa 16 Kanama 2025 bataramire i Rubavu.
2. Joshua Baraka agiye kongera gutaramira i Kigali
Umuhanzi Joshua Baraka
uri kuzamuka ku muvuduko udasanzwe mu muziki wa Afurika y’Iburasirazuba, agiye
gukorera igitaramo i Kigali, ahazaba ari inshuro ye Kabiri yisanga imbere
y’abakunzi b’umuziki nyarwanda.
Amakuru yizewe yageze ku
InyaRwanda yemeza ko Baraka yamaze gusinya amasezerano yo gutaramira muri
Kigali Universe, aho azataramira muri uku kwezi kwa Kanama 2025.
Ubuyobozi bw’iki gitaramo
bwemeza ko ari kimwe mu byitezweho guhuza ibyamamare byo mu karere n’abakunzi
babo, kikazaba kiri ku rwego mpuzamahanga.
Joshua Baraka, ufite
imyaka 24, ni umwe mu bahanzi bafite ijwi ryihariye n’ubuhanga buhambaye mu
kwandika indirimbo.
3. Music In Space – Kigali Rwanda World Tour
Abahanzi batandukanye
bakomeye bo mu Rwanda no hanze yarwo, bategerejwe mu gitaramo cyiswe “Music
Space World Tour”, kigiye kubera ku nshuro ya mbere mu Rwanda aho kwinjira mu
myanya isanzwe bizaba ari 1500 Frw ku bazagura amatike mbere.
Ni igitaramo kizaba ku wa
23 Kanama 2025, muri parikingi ya Kigali Conference and Exhibition Village
ahazwi nka Camp Kigali.
Impamvu iki gitaramo
kitazabera ahantu hatwikiriye ni uko hazaba hari ‘balloon’ ziri mu ishusho
imeze nk’iy’abantu bajya mu kirere, mu isanzure bafite ubutumwa; zizaba ziri
kuzengurutswa hejuru y’abazaba bitabiriye.
Mu bahanzi bo mu Rwanda
betegerejwemo harimo The Ben, Bushali, Ariel Wayz na Kenny Sol. Abandi bahanzi
batumiwemo barimo Boohle, Touchline Truth, Bizizi & Kaygee D’A King na STU
bo muri Afurika y’Epfo.
Harimo kandi Abagande nka
Vampino wamamaye cyane mu myaka myinshi ishize na Sir Kisoro. Muri iki gitaramo
hategerejwemo Bjorn Vido usanzwe ari umucuranzi ukomoka muri Danemark,
wamenyekanye cyane mu gukorana n’imishinga igaruka ku bidukikije.
Kugeza ubu umuntu ushaka
kugura itike mbere ari kwishyura 1500 Frw ndetse n’ibihumbi 10 Frw. Ni mu gihe
ameza azaba ari ibihumbi 200 Frw. Iki gitaramo cyateguwe na Kigali Protocol,
isanzwe itanga serivisi zo kwakira abantu mu bitaramo, ubukwe n’ahandi
hatandukanye.
Umukundwa Joshua
uhagarariye iyi sosiyete, yavuze ko bashyizeho amatike y’amafaranga 1500,
kugira ngo buri muntu wese yumve ko yakwitabira, ariko na none bigendanye n’ubwo
butumwa buba buri gutangwa.
Ati: “Ubundi ibitaramo
bya ‘Music in Space’ aho bibera hose, kwinjira aba ari idorali rimwe, ariko
kubera ko mu Rwanda tudakoresha idorali cyane ni yo mpamvu cyabaye 1500 Frw.
Ibi bitaramo bibera ahantu hatandukanye, ikindi biba bifite insanganyamatsiko yo
kwirinda kwangiza ikirere.’’
Arakomeza ati:
“Twabitekereje cyane kuko ari igitaramo kigiye kuba, mu gihe abanyeshuri bari
mu biruhuko. Twashatse ko nabo ku mafaranga make bakwitabira, bakishimira
kureba abahanzi bakunda ndetse bagatahana n’ubwo butumwa. Uretse abanyeshuri
kandi hari n’abandi bantu bafite ubushobozi buke twashakaga kwiyegereza.”
Nyuma yo gutaramira mu
Rwanda ibitaramo bya Music in Space bizakomereza muri Afurika y’Epfo, Ghana n’u
Bushinwa, ndetse n’indi mijyi izagenda yongerwamo nyuma y’ibi bitaramo.
Abahanzi nyarwanda bamaze kwemezwa ko bazaririmba muri ibi bitaramo byo hanze
y’u Rwanda ni The Ben na Bushali.
4. Bwiza Gala Night
Umuhanzikazi Bwiza
Emerance wamenyekanye nka Bwiza, agiye kwizihiza imyaka 4 amaze atangiye umwuga
w’umuziki ndetse anizihize isabukuru y’imyaka 26 y’amavuko, mu birori
biteganyijwe gutegurwa mu buryo bwihariye na Kikac Music Label imufasha mu
iterambere ry’umuziki we.
Uhujimfura Claude
washinze Kikac Music, yabwiye InyaRwanda ko ibi birori byiswe "Bwiza Gala
Night" biteguwe nk’uburyo bwo gushimira abafana, abaterankunga n’abandi
bose bagize uruhare mu rugendo rwa muzika rwa Bwiza.
Yagize ati “Ibi birori ni
uburyo bwo guha agaciro abantu bose bagize uruhare mu kumenyekanisha Bwiza,
yaba abafana, abaterankunga, abafatanyabikorwa ndetse n’itangazamakuru. Hari
byinshi yakoze kandi agomba kubisangiza abamushyigikiye kuva agitangira.”
Yongeraho ko abazatumirwa
bazahabwa ‘invitation’, ndetse ko bizaba n’umwanya wo kugaragaza imishinga
mishya uyu muhanzikazi ari gukoraho, harimo amashusho mashya y’indirimbo,
ibikorwa mpuzamahanga n’ibindi.
Ati: “Ni ibirori
atazagaragaramo nk’umuhanzi usanzwe uri kwizihiza isabukuru, ahubwo bizaba ari
igihe cyo gutangiza icyiciro gishya mu rugendo rwe.”
Iki gitaramo giteganyijwe
ku wa 9 Kanama 2025 muri Kigali Universe, kikazitabirwa n’abatumiwe gusa.
Bwiza afite album ebyiri
zirimo ‘My Dream’ yasohoye mu 2023 ndetse na ‘25 Shades’ yasohoye mu 2024.
5. Inkuru ya Rusine II
Umunyarwenya Rusine
yateguje igitaramo cya kabiri yise ‘Inkuru ya Rusine II’ gikurikiye icyo yari
yakoreye muri Camp Kigali muri Kanama 2022, aho yari yiyambaje abandi
banyarwenya nka Fally Merci, Zaba Missedcall, Joshua, Ambasaderi
w’Abakonsomateri, Arthur Nkusi n’abandi.
Mu gitaramo cye cya
mbere, Rusine yavuze ko yari yibanze ku nkuru yo gukura kwe cyane ko yakuriye
mu buzima bugoye ariko Imana igaca inzira bikarangira avuyemo umunyarwenya
ukomeye.
Kuri iyi nshuro uyu
munyarwenya azaba agaruka ku nkuru y’umusore wakuriye mu buzima bugoye, ariko
uyu munsi akaba asigaye ari umugabo wubatse ndetse ufite n’umuryango.
Ati: “Cya gihe nabaraga
inkuru y’ukuntu nakuriye mu buzima bugoye nkaza kuvamo umuntu ufite izina kandi
rikamutunga. Kuri ubu rero nzaba mbara inkuru y’ukuntu ya nzahuke yaje kuvamo
umugabo ufite umuryango.”
Igitaramo cya Rusine
gitegerejwe kubera muri ‘Institut Français du Rwanda’ ku wa 30 Kanama 2025.
Uyu mugabo yinjiye mu
bijyanye no gusetsa mu 2018 anyuze muri Seka Rising Star, irushanwa
ryashakishaga abanyempano bashya bakundaga gutarama mu birori bya Seka Live na
Seka Festival.
Rusine wari mu biganza
bya Arthurnation, mu 2020 yaje guhura na Clapton Kibonge batangira gukorana
muri sinema bahereye muri filime bise Umuturanyi, ariko izina rye ryarushijeho
kwamamara ubwo bakoraga iyitwa ’Mugisha na Rusine’.
Icyakora muri iyi minsi,
Rusine usigaye akora kuri Kiss FM yasaga n’ucecetse cyane mu bijyanye
n’ibitaramo kuko yari mu myiteguro yo gukora icye.
6. All Women Together 2025
Noble Family Church na Women Foundation
Ministries batangaje ko igiterane ngarukamwaka cyiswe “All Women Together”
cyitezweho kubakira ubushobozi umugore haba mu buryo bw’umwuka n’umubiri kigiye
kuba ku nshuro ya 13 kizagaragaramo umuramyi Israel Mbonyi uzataramira
abazacyitabira.
Ni igiterane mpuzamahanga
cya “All Women Together Conference” giteganyijwe kuva ku wa 12 kugeza ku wa 15
Kanama 2025, muri Kigali Convention Centre (KCC).
Iki giterane kizaba
gifite insanganyamatsiko igira iti “Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi”
(From Victims to Champions), kikaba kigamije guteza imbere umugore mu buryo
bw’umwuka no mu mitekerereze, kugira ngo ahinduke umunyamaboko kandi utsinda
ibimuca intege.
Iminsi itatu ya mbere
y’igiterane izaba igenewe abagore n’abakobwa bonyine, naho umunsi wa nyuma
abagabo bakemererwa kucyinjiramo hagamijwe kubaka umuryango wunze ubumwe kandi
ushikamye.
Abo barimo Pasiteri
Jessica Kayanja wo muri Uganda, Lady Bishop Funke Felix-Adejumo wo muri
Nigeria, Pst. Matthew Ashimolowo wo mu Bwongereza, Rev. Julian Kyula wo muri
Kenya, Dr. Patience Mlengana wo muri Afurika y’Epfo, na Charisa Munroe-Wilborn
wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umuramyi umaze kumenyerwa cyane mu
Rwanda Dr. Ipyana Kibona wo muri Tanzania.
Iki giterane kandi
cyatumiwemo Israel Mbonyi uri mu bakunzwe mu Rwanda ndetse no muri Afurika
y’Iburasirazuba mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Umwaka ushize iki
giterane cyari kitabiriwe n’abantu 1,286 baturutse hanze y’u Rwanda mu bihugu
binyuranye birimo Amerika, u Bwongereza, Kenya, Uganda, Canada, Pologne, u
Butaliyani, u Bushinwa, Misiri, u Burusiya, Ghana, Nigeria, Australia n’ibindi
bitandukanye.
All Women Together
Conference yatangijwe mu 2011 igaragazwa nk’igiterane kimaze kuzana impinduka
mu buzima bwa benshi by’umwihariko ubw’abari n’abategarugori no kubaka
umuryango uhamye.
Kwitabira icyo giterane
ni ubuntu ariko bisaba ko umuntu yiyandikisha mbere mu rwego rwo kurohereza
abagitegura.
Women Foundation Ministries
ni Umuryango wa Gikirisitu washinzwe na Apôtre Kabera Alice Mignonne mu 2006
wubaka abari n’abategarugori mu nzira z’agakiza, mu mitima no mu buryo
bw’ibikorwa bifatika.
7. Niwe Healing Concert
Umuhanzi mu ndirimbo zo
kuramya no guhimbaza Imana, Richard Nick Ngendahayo, agiye gutaramira
Abanyarwanda mu gitaramo yise “Ni we Healing Concert”.
Richard Nick Ngendahayo
agiye gukorera igitaramo mu Mujyi wa Kigali aho yaherukaga kuririmbira mu
gitaramo kigari mu myaka 15 ishize ndetse ni na yo amaze atuye muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika.
Igitaramo cya Richard
Nick Ngendahayo kiri gutegurwa ku bufatanye na Sosiyete Fill The Gap Limited,
izobereye mu gufasha abahanzi no gutegura ibitaramo.
Mu kiganiro n’itangazamakuru,
Umuyobozi wa Fill the Gap, Haguma Natacha, yavuze ko nta mabanga cyangwa
amafaranga menshi yakoreshejwe mu gutumira Ngendahayo ahubwo byose byakozwe
n’igihe.
Ati: “Byahuriranye
n’igihe cy’Imana. Dusanga Richard ari mu gihe cyo kugaruka mu Gihugu. Wenda
ibyananije abandi hari aho twahuriye na we. Igihe nikigera, ibintu byose
birikora.”
Izina rya Richard Nick
Ngendahayo ryatumbagijwe n’indirimbo zitandukanye zirimo “Ibuka”, “Ijwi
rinyongorera”, “Wemere ngushime”, “Mbwira ibyo ushaka”, “Gusimba Umwonga”, “Si
Umuhemu”, “Yambaye Icyubahiro”, “Unyitayeho” na “Sinzakwitesha”.
8. Gen-Z Comedy Show
Umuhanzi Rafiki Coga ndetse n'umunyarwenya Mitsutsu bari mu batumiwe
mu gitaramo cy'urwenya kizwi nka “Gen-z Comedy " aho bazaganiriza
urubyiruko iby'urugendo rwabo ari nako babataramira nk'uko bimaze kumenyerwa.
Gen-Z Comedy Show,
isanzwe ikunzwe cyane n’urubyiruko, yahise yizeza abafana ko igiye kunoza
imikorere no kurushaho gutanga ibiganiro bifite ireme, bidasebya cyangwa ngo
byambuke umurongo w’umuco n’ubupfura.
Ibi bitaramo biba Kabiri
mu kwezi, ndetse bihuza ibihumbi by’urubyiruko n’abandi mu bitaramo bibera muri
Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Gen-Z Comedy yagize
uruhare rukomeye mu gutuma hari impano za benshi mu rwenya zigaragaje ku isoko
zirimo nka Pilate, Umushumba, Kadudu, Caridinali, Kampire na Manzere, Eric w’i
Rutsiro, Muhinde, Seth, Rufendeke n’abandi banyuranye.