Kinuthia ni icyamamare muri Kenya cyane ku rubuga rwa Tik Tok, yiyerekana kenshi mu myambaro y'abagore. Ni ibintu byatumye yamamara cyane, imyifato, imyambarire no kwisiga ibirungo by'abakobwa cyangwa abagore bakoresha mu gusa neza, nawe ntajya abitangwa.
Amakuru avuga ko Kelvin Kinuthia yigira umugore mu gukurura abayoboke benshi ku mbuga nkoranyambaga ze, kuba ari umusore ubyibushye bisanzwe byahise bimuha kugaragara nk'abagore.
Kelvin Kinuthia w'imyaka 20 y'amavuko, ni uwo mugace ka Kitengela. Kelvin yarezwe na bashiki be bombi nk'umuhungu wenyine mu muryango, kumutetesha no kuba ari kumwe n'abakobwa kenshi byatumye yisanga mu myitwarire yabo ariko atari ubutinganyi,
Kevin yiga muri kaminuza ya Mount Kenya (MKU), abanyeshuri n'abaturage bamubona nk'umuhungu usanzwe ubyibushye, mu gushaka kwamamara yahisemo kubyaza umusaruro impano ye yo kwigira nk'umugore maze biramuhira karahava.
Kelvin ubusanzwe ni umusore ariko yigaragaza nk'umugore
Bamwe bibeshya kuri Kelvin nk'umutinganyi kandi atari we