Ibisubizo bya Tom Close ku wabajije niba amaraso agiye kujya acuruzwa mu Rwanda

Amakuru ku Rwanda - 20/05/2021 10:03 AM
Share:

Umwanditsi:

Ibisubizo bya Tom Close ku wabajije niba amaraso agiye kujya acuruzwa mu Rwanda

Umuhanzi akaba n’umuganga Muyombo Thomas uzwi kandi nka Tom Close, yakuyeho urujijo ku byari bimaze iminsi bivugwa ko amaraso atangwa n’abantu batandukanye mu Rwanda ku bushake, agiye kujya acuruzwa.

Ni ingingo yahagurukije abavuga rikijyana cyane ku rubuga rwa Twitter, nyuma y’uko umunyamakuru Aissa Cyiza wa Royal Fm abajije iby’uko ‘amaraso agiye kujya acuruzwa’. Ati “Ubwo rero bibe mpa nguhe."

Nizeyimana Olivier Maurice, yavuze ko ‘amaraso acuruzwa byaba ari ubunyamaswa burenze’. Kuko kuyatanga ari ugutabara imbabare zitabarika. Avuga ko mu byo azi ari uko nta kibazo cy’amaraso make ‘dufite muri stock ku buryo yagurwa’.

Tom Close Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yanditse kuri Twitter avuga ko ubusanzwe utanga amaraso ayatanga ku buntu ndetse nuyahabwa akabayabwa ku buntu.

Avuga ko hari ikiguzi kinini Leta n'abafatanyabikorwa bayo bishyura kugira ngo amaraso agere ku murwayi yujuje ubuziranenge kigera ku 80$ kuri buri sache.

Iyo umuntu atanze amaraso, mbere y'uko ahabwa abarwayi, apimwamo indwara zandurira mu maraso (HIV, Hepatitis D,C na Syphilis) akanapimwa ubwoko bwayo. Ibi bimaze gupimwa, amaraso atandukanywamo ibice biyagize aribyo; insoro zitukura, udufashi, umushongi na Cryoprecipitate.

Ibi bice byose birakoreshwa kwa muganga mu kuvura indwara zitandukanye. Ariko mu bihugu byateye imbere, igice cy'umushongi kigakorwamo imiti ivura izindi ndwara zirimo nkizitera ibibazo byo kutavura kw'amaraso, iziterwa n'umwijima n'izindi.

Tom Close avuga ko ubusanzwe umushongi nka kimwe mu bice bikorwa mu maraso; mu Rwanda hakoreshwa 5% ukaba wakwangirika kuko udashobora kubikwa igihe kirenze umwaka. Mu gihe ubitswe utazakoreshwa no mu gihe cyo kuwujugunya wangiritse biteza igihombo kinini leta.

Avuga ko hari gutegurwa uko umushongi watangira kujya ukorwamo imiti ishobora no kubikwa igihe kirekire. Uyu muganga yavuze ko hari inganda, zikora imiti ziba zikeneye umushongi, ku buryo zishobora gutanga amafaranga ‘twaguramo iyo miti, kuko nubundi mu gihugu hari abayikeneye benshi’.

Ati “Abayatanga harimo kwigwa uko hamwe n'abo mu miryango yabo bajya bayibona nta kiguzi, abandi nabo bakayibona ku kiguzi gito". Yashimangiye ko nta gahunda u Rwanda rufite yo gucuruza amaraso atangwa n’abantu batandukanye. 

Ati “Leta nta gahunda ifite yo gukura inyungu mu maraso y'abanyarwanda, ahubwo iri tegeko ryagiye koroshya uko iyo miti yindi yaboneka, no kugira ngo amaraso adakoreshwa atajugunywa."

Yvonne Murekatetete, yabajije niba umuntu ‘ashaka kugurisha Plasma yakwishyurwa, maze Tom Close amusubiza agira ati “Impamvu zituma mu Rwanda hagurishwa plasma ni uko hari iyo tuba dufite idakoreshwa hagamije kwanga ko ipfa ubusa ndetse no kugira ngo bitume hatabaho ikiguzi cyo guta iyangiritse. Ntabwo ari ubucuruzi bushya bugamije gucuruza no kunguka, niyo mpamvu nta gahunda yo kujya tuyigura."

Dushimiyimana Jean yavuze ko atemenyeranya n’ibyo Tom Close yasubije ‘kuko n’ubundi ikiguzi umurwanyi atanga ni ukwishyura ibyo mwavuze’. Abaza ijanisha ry’Abanyarwanda bafite ikibazo gikeneye ‘iyo miti’ ikorwa muri Plasma.

Mu gusubiza, Tom Close yavuze ko niyo haba hari abanyarwanda 100 bakeneye iyo miti, nabo baba bakwiriye kurebwa bakitabwaho bagashakirwa iyo miti. Ikindi ngo nuko ntawe uhitamo kurwara indwara ivurishwa iyo miti inahenda cyane mu busanzwe.

Atanga urugero akavuga ko umuntu urwaye Malariya, iyo yagize 'anemie' ituma akenera amaraso, ahabwa globure rouge, ko aba adakeneye ibindi bice. Iyo hari n’urwaye cancer ikagabanya udufashi mu mubiri we, icyo gihe nitwo ahabwa kuko aba adakeneye ibindi bice bisigaye.

Ati “Ibi bituma amaraso yatanzwe n'umuntu umwe ashobora gufashishwa abarwayi barenze umwe bitewe nabakeneye ibice byakuwe mu maraso yatanzwe. Ibi kandi binarinda ingaruka (TACO) zishobora guterwa n'uko umurwayi yahawe ibice byose by'amaraso kandi mu byukuri yari akeneye igice kimwe."


Tom Close yavuze ko hari ikiguzi kinini Leta n'abafatanyabikorwa bayo bishyura kugira ngo amaraso agere ku murwayi yujuje ubuziranenge kigera ku 80$

Uyu muhanzi yavuze ko abatanga amaraso bazajya bahabwa ku buntu imiti izakorwa muri izo plasma zizagurishwa, n'abandi bakayibona kuri macye.

Tom Close yavuze ko hari gahunda yo kwifashisha itangazamakuru mu gusobanura birambuye iyi ngo yateje impaka


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...