Dore amwe muyo mwifuje kumenya
Nikita ni izina rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rishobora kwitwa umuhungu cyangwa se n’umukobwa rikaba risobanura “Intsinzi y’abaturage” Ba Nikita bakunze kurangwa no kumenya guhanga udushya, bazi kwiha intego, babasha gutanga imbaraga, bazi gutegeka kandi babasha gukemura ibibazo.
Lorraine ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rwIkilatini rikaba risobanura “Ikamba rikozwe mu mababi y’igiti cyitwa “laurier”. Ba Lorraine bakunze kurangwa no gufata umwanya bagatekereza kubyo babona, babasha gukemura ibibazo, babasha kumenya aho ukuri guherereye mu buryo bworoshye, barashishoza kandi bazi kubana n’abantu.
Fred ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’ikidage rikaba risobanura “Ububasha bw’amahoro”. Ba Fred bakunze kurangwa no gukunda imiryango yabo, nta kavuyo bagira, bubahiriza inshingano, baraganza cyane kandi bagira ubushake.
Cynthia ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Uwakomotse ku Mana”. Ba Cynthia bakunze kurangwa no gusoza ibyo batangiye, bagira uburyo bwihariye bwo gukora, barashishoza cyane, bakunda ibikorwa kurisha amagambo kandi imbaraga zabo zigaragarira mu bikorwa.
Brigitte ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’igicelte rikaba risobanura “Imbaraga/ingufu”. Ba Brigitte bakunze kurangwa n’ubumuntu, nta kavuyo bagira bakora ibintu byose ku murongo, bahorana inzozi, bagira impuhwe kandi kumenya ikibari ku mutima birorshye.
Dawson ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Umukundwa”. Ba Dawson bakunze kurangwa no kubasha kumvikanisha ibibarimo, icyo biyemeje baruhuka bakigezeho, bakunda ahantu hatekanye, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora kandi bariyubaha.
Emilienne ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Umukozi”. Ba Emilienne bakunze kurangwa n’ ingufu, ni abavumbuzi, babasha gukurura abagabo cyane, bakunda umwimerere kandi icyo biyemeje gukora baba bumva ntacyabatanga imbere.
Jean Marie Vianey ni izina ry’abahungu rigizwe n’amazina 3 . Jean, Marie na Vianey. Ntitwabashije kubona rero niba ryaba rifite ubusobanuro bwaryo rifatanye ariko dire ubusobanuro bwa buri rimwe muyarigize ndetse n’imiterere iranga abayitwa.
Jean ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Imana igira impuhwe”. Ba Jean bakunze kurangwa no kumenyera vuba, barakora cyane kurusha kuvuga, bagira umutima w’impuhwe, bazi gutanga amakuru kandi bagaragaza amarangamutima yabo
Marie ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Umurezi/urera”. Ba Marie bakunze kurangwa no kubasha gukemura ibibazo, ibyo bakora byose baba bumva ntacyababuza kubigeraho, bahorana ibakwe, babasha kuyobora neza kandi bagira ubwigenge.
Vianney ni izina ry’abahungu Rifite inkomoko ku mupadiri wari umunyabugeni mu kinyejana cya 20. Ba Vianney bakunze kurangwa no guha agaciro ibitekerezo cyane, bariyubaha, bakunze gutsinda, bazi gufata ibyemezo kandi ntibakunda kwivanga mu buzima bw’abandi.
Nawe hari iryo wifuza kumenya waritwandikira mu gitekerezo cyawe tukazarikubwira mu nkuru yacu itaha
Denise IRANZI
