Dore amwe mu mazina mwifuje ko tubasobanurira
Aline ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Umunyacyubahiro”. Ba Aline bakunze kurangwa no kugira ibakwe, bagira umwete, bagira amatsiko cyane, barigenga kandi bazi gufata ibyemezo.
Claire ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Uwahembwe cyangwa se Uwamamaye kubera ibikorwa bye byiza”. Ba Claire bakunze kurangwa no kumenya gutanga amakuru, babasha kumenyera vuba, bagira udushya, bakunze kubona ibintu byose mu ruhande rwiza batitaye ku ngaruka mbi zirimo kandi babasha gukemura ibibazo.
Louise ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Uwahembewe urugamba”. Ba Louise bakunze kurangwa n’inzozi nyinshi, bagira ubumuntu, bakora ibintu byose ku murongo ntakavuyo, barashishoza cyane kandi babasha gukemura ibibazo.
Emmanuel ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura ngo “Imana iri kumwe natwe”. Ba Emmanuel ni abantu bamenyera vuba, bagira umutima ukunda abandi, barakora cyane kurusha kuvuga, bazi gutanga amakuru kandi berekana amarangamutima yabo.
Brigitte ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurim rw’Igicelte rikaba risobanura “Uwakomotse ku Mana” Ba Brigitte bakunze kurangwa no kugira ubumuntu, nta kavuyo bagira bakora ibintu byose ku murongo, bagira inzozi nyinshi, bagira impuhwe cyane kandi kumenya ikibari ku mutima biroroha kuko bagaragaza marangamutima yabo.
Deborah ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw'Igiheburayi risobanura” umugore w’umunyamutima”. Ba Deborah bakunze kurangwa no gufasha, bicisha bugufi kandi nabantu babanza gutekereza cyane kucyintu bagiye gukora ikindi kiza kiyongeraho nuko aba arabanyamwuga. Kandi nabantu bahora bashaka gutera imbere.
Philomene ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Ikigereki rikaba risobanura “Ukunda ukwezi”. Ba Philomene bakunze kurangwa no kuba ibihangange, baha agaciro amarangamutima cyane, bagira ubumenyi bwinshi butandukanye, bagira ibitekerezo byagutse kandi bagira ubushake.
David ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi risobanura “Umukundwa”. Ba David barangwa no kumenya kwuha gahunda ihamye, bakora ibintu byose muri gahunda, bazi kubahiriza inshingano kandi ni abantu umuntu abashi kugirira icyizere.
Nicolas ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Intsinzi y’abaturage” Ba Nicolas bakunze kurangwa no kugira ibakwe, bakorana umwete kandi ntibacika intege, babasha kuyobora, bagira ibitekerezo byagutse kandi bazi gufata ibyemezo.
Cecile ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Utabona”. Ba Cecile bakunze kurangwa no kugira amategeko, bakunda impinduka, biha intego, barihariye kandi bagira imbaraga.
Nadine ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini mu gisobanuro cyaryo rikaba rifatanya amazina 2 Nadege risobanura “ gutegereza wizeye” na Bernadette risobanura “Imbaraga”. Ba Nadine bakunze kurangwa no kumenya kubana neza n’abandi, babasha kuvugeira abandi, babasha kwakira no gutega amatwi ababagana, bariyubaha kandi babasha gukemura ibibazo.
Claudine ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ucumbagira”. Ba Claudine bakunze kurangwa n’umutima w’impuhwe, ni abanyamahoro, babanza gutekereza mbere yo kugira icyo bakora, ni abajyanama beza kandi babasha gukemura ibibazo.
Nawe niba hari izina wifuza kumenya waritwandikira mu gitekerezo cyawe tukazarikubwira mu nkuru yacu itaha
Denise IRANZI