Ibisobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Utuntu nutundi - 05/06/2015 11:08 AM
Share:

Umwanditsi:

Ibisobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Amazina menshi y’amanyamahanga abantu bitwa usanga batazi indimi akomokamo yewe utanamenya icyo ashatse kuvuga. Inyarwanda.com igerageza kubashakira amwe muriyo tukayabasobanurira ndetse tukanababwira imwe mu mico ikinze kuranga abantu bayitwa.

Dore amwe mu yo mwadusabye kubasobanurira

Hassan ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Icyarabu rikaba risobanura “ufite igikundiro”. Ba Hassan bakunze kurangwa no gukorana ingufu, bakunze kwiha intego n’ubwo zaba zigoye bagashyiramo imbaraga zabo zose, bagira gahunda, bakunda ibyo bakora kandi ibyo biyemeje babigeraho.

Farida ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Icyarabur rikaba risobanura “Uwihariye”. Ba Farida bakunze krangwa no kugaragaza amarangamutima yabo, bazi gutanga amakuru, babasha kumenyera vuba, barakora cyane kurusha kuvuga kandi bagira umutima w’impuhwe.

Zahra ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Icyarabu rikaba risobanura “ururabo cyangwa ukwera k’urumuri”. Ba Zahra bakunze kurangwa no kugira umutima wa kimuntu, bakora ibintu byose ku murongo, bagira umutima w’impuhwe, babasha kumva no kugira inama abandi kandi bagira inzozi nyinshi.

Arlene ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikinya-Irlande rikaba risobanura “Isezerano”. Ba Arlene bakunze kurnagwa no kwigenga, iyo biyemeje gukora ikintu baba bumva ntacyabakoma mu nkokora, babashobora kuyobora, bakorana ibakwe kandi babasha gukemura ibibazo

Norah ni izina ry’abakobwa rikomoka ku ndimi ebyiri.  Mu Kigereki risobanura “Urumuri rw’izuba” naho mu Cyarabu risobanura “Urumuri”. Ba Norah bakunze kurangwa no kumenya gutegera abandi amatwi, bazi kubana n’abandi neza, ababsha kuvuganira abandi, bariyubaha kandi bazi gufata icyemezo.

Oria ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Igikozwe muri zahabu”. Ba Oria bakunda kurangwa no kugira ibitekerazo byagutse, bakunda guha agaciro ibitekerezo byábandi, bakunze kuba ibihangange, bakunda umwimerere kandi bagira ubumenyi ku bintu bitandukanye.

Solange ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “umuntu wamamaye”. Ba Solange barangwa  no kwigenga, gukorana ibintu ibakwe ryinshi, bashobora kuyobora abandi mu nzira nziza, bagira igikundiro, ntibajya bapfa gucika intege.

Robert ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanuye “Icyubahiro”. Ba Robert barangwa n’umutima w’impuhwe, babanza gutekereza mbere yo kugira icyo bakora, babasha kuba abajyanama beza, bakunda amahoro kandi ni abanyabwenge.

Joselyne ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi riaba risobanura “Imana izongeera” Ba Joselyne bakunze kurangwa no kugira ibitekerezo byagutse, bakunda amahoro, ni abajyanama beza, bagira umutima w’impuhwe no gufasha.

Sarah ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Igikomangomakazi/Princess” Ba Sarah bakunze kurangwa no kumenya ukuri ku buryo bworoshye, ni indahemuka, bafata umwanya uhagije wo gutekerza mbere yo kugira icyo bakora, bamenyera vuba kandi bazi kubana neza.

Jules ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ukomoka mu muryango w’abaromani ba Iule. Ba Jules bakunze kurangwa no kwiha intego, bagirirwa icyizere, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, barihambira kandi bubahiriza inshingano.

Kelia ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikinya-Irlande rikaba risobanura “Urusengero”. Ba Kelia bakunze kurangwa no kumenya gufata imyanzuro, bazi kubana n’abandi, babasha kumva ababagana, bavuganira abandi kandi bagira gahunda.

Nawe niba hari izina wifuza kumenya waritwandikira mu gitekerezo cyawe tukazarikugezaho mu nkuru yacu y’ubutaha.

Denise IRANZI



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...