Dore amwe mu yo mwifuje kumenya
Eric ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “ufite icyubahiro kidahangarwa” Ba Eric barangwa n’imbaraga, bakunda ibyo bakora cyane, bahorana inyota yo gutera intambwe nshya mu buzima kandi bazi gucunga umutungo.
Frank ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ubohowe(free/libre)”. Ba Frank barangwa n’ibakwe mu byo bakora, bagira umurava, bahorana amatsiko, barigenga kandi bazi gufata ibyemezo.
Richard ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “umuyobozi ufite imbaraga”. Ba Richard barangwa no kumenya ibintu byinshi bitandukanye, bakunda ibintu by’umwimerere, bakunze kuba ibihangange, bazi kugisha inama imitima yabo.
Valentine ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Uzi kwihanganira ibimugeregeza”. Ba Valentine barangwa no kumenya gutanga amakuru, babona ibintu byose mu ruhande rwiza babtitaye ku ngaruka mbi bashobora guhura nazo, babasha kwihanganira ikibi cyose cyabageraho, bazi gufata imyanzuro kandi bahorana gahunda.
Sandrine ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki risobanura “kurinda ikiremwamuntu”. Ba Sandrine barangwa no kumenya gufata ibyemezo, kubona ibintu byose mu ruhande rwiza ntibite cyane ku ngaruka, bazi guhanahana amakuru,bavugisha ukuri kandi bagira udushya twinshi.
Ariane ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Ikintu gitagatifu”. Ba Ariane bakunze kurangwa no kumenya guhanahana amakuru, bakunda ibikorwa kurusha amagambo, bamenyera vuba, bazi gufata ibyemezo kandi berekana amarangamutima yabo ku buryo bworoshye.
Mariane ni izina ry’abakobwa rikaba ari uguhuzwa kw’amazina Marie bivuga “Umurezi” na Anne bivuga “Ubuntu/imbabazi”. Ba Mariane barangwa no gutekereza cyane, gushaka kumenya, kwigenga, bazi gukemura ibibazo kandi bakunze kuba abahanga.
Yvette ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igicelte rikaba risobanura “igiti cyitwa if”. Ba Yvette barangwa n’ubuhanga, gushaka kumenya, barigenga kandi baratekereza cyane.
Sylvie ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ishyamba”. Ba Sylvie barangwa no gutsinda mubyo bakora, bafata umwanya wo gutekereza kubyo babona, babanza gutekereza cyane mbere yo kugira icyo bakora, bagira umutima woroshye kandi babasha kumenya aho ukuri guhererye ku buryo bworoshye.
Fabrice ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Umunyabikorikori”. Ba Fabrice bakunze kurangwa no kugaragariza imbaraga zabo mu bikorwa, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, babasha gukemura ibibazo, icyo biyemeje bashirwa bakigezeho kandi barasesengura cyane buri kintu cyose babonye.
Chris ni izina ry’abahungu ry’impine y’amazina yose atangizwa n’ijambo Chris(Christian, Christopher,..). Ba Chris bakunze kurangwa n’ibikorwa kurusha amagambo, babasha gutanga amakuru, bagaragaza amarangamutima yabo, bagira umutima w’impuhwe kandi bamenyera vuba.
Patience ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’icyongereza rikaba rivuga “Kwihangana”. Ba Patience barangwa no kugira igikundiro, icyo biyemeje baba bumva bakigeraho nta kabuza, bagira ibakwe, bazi gukemura ibibazo kandi babasha kuyobora.
Nawe hari iryo wifuza kumenya waritwandikira mu gitejerezo cyawe tukazarikugezaho mu nkuru yacu itaha.
Denise IRANZI