Dore amwe mu yo mwifuje kumenya
Ross ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Indogobe”. Ba Ross bakunze kurangwa no kwiha intego, bagira ingufu, bazi gucunga umutungo, bakunda cyane ibyo bakora kandi ibyo bakora byose babikorana ubwitonzi n’ubuhanga.
Amanda ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Umukundwa”. Ba Amanda bakunze kurangwa no gufata umwanya bagatekereza kubyo babona, bagira ubumenyi butandukanye, barigenga, ni abanyabwenge kandi ni abahanga.
Jean Marie Vianey ni izina ry’abahungu rigizwe n’amazina 3 . Jean, Marie na Vianey. Ntitwabashije kubona rero niba ryaba rifite ubusobanuro bwaryo rifatanye ariko dire ubusobanuro bwa buri rimwe muyarigize ndetse n’imiterere iranga abayitwa.
Jean ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Imana igira impuhwe”. Ba Jean bakunze kurangwa no kumenyera vuba, barakora cyane kurusha kuvuga, bagira umutima w’impuhwe, bazi gutanga amakuru kandi bagaragaza amarangamutima yabo
Marie ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Umurezi/urera”. Ba Marie bakunze kurangwa no kubasha gukemura ibibazo, ibyo bakora byose baba bumva ntacyababuza kubigeraho, bahorana ibakwe, babasha kuyobora neza kandi bagira ubwigenge.
Vianney ni izina ry’abahungu Rifite inkomoko ku mupadiri wari umunyabugeni mu kinyejana cya 20. Ba Vianney bakunze kurangwa no guha agaciro ibitekerezo cyane, bariyubaha, bakunze gutsinda, bazi gufata ibyemezo kandi ntibakunda kwivanga mu buzima bw’abandi.
Audrey ni izina ry’abakobwa rikomoka ku ririmi rw’Ikidage rikaba risobanura “Uwubashywe kandi ukomeye”. Ba Adrey bakunze kurangwa no kumenya kubana neza n’abandi, babasha kumenya aho ukuri guherereye mu buryo bworoshye, bagira umutima woroshye, bafata umwanya wo gutekereza ku byo babona kandi bakunze kugira intsinzi.
Stessy ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Umuzuko/Ukuzuka” Ba Stessy bakunz kurangwa no gusoza byo batangiye, bakorana umwete kandi baba bumva ntacyababuza kugera kucyo biyemeje, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, baba abayobozi beza kandi imbaraga zabo buri gihe zigaragarira mu bikorwa bakoze
Rachel ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Intama”. Ba Rachel bakunze kurangwa no kubasha kuvugira abandi, babasha kunva ababagana, babasha kubana n’abandi neza, bariyubaha kandi bazi gufata ibyemezo.
Shania ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi risobanura “Imana igira imbabazi”. Ba Shania bakunze kurangwa no kugira ubumenyi butandukanye ariko kandi bagahorana inyota yo kumenya, bakunze kuba abanyabwenge, babasha gukemura ibibazo, bafata umwanya bagatekereza ku byo babona kandi barigenga.
Ally ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba ari impine ya Alizé bisobanura “Ukomoka I Bwami”. Ba Ally barangwa n’amatsiko menshi, bagira umutima w’impuhwe, barigenga, bagira ibakwe kandi bagira n’umurava mu byo bakora.
Aly ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Icyarabu rikaba risobanura “Igishimishije”. Ba Aly barangwa no kumenya kubana neza n’abantu, bariyubaha, babasha kumva ibibazo by’abandi, babasha kuvugira ababandi kandi bagira n’umutima mwiza.
Nawe hari iryo wifuza kumenya waritwandikira mu gitekerezo cyawe tukazarikubwira mu nkuru yacu itaha
Denise IRANZI