Ibisobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Utuntu nutundi - 22/01/2015 2:01 PM
Share:

Umwanditsi:

Ibisobanuro, inkomoko n'imiterere y'abantu bitwa aya mazina

Akenshi abantu bumva amazina atandukanye y’amanyamahanga bakayakundira ko avugitse neza cyangwa se ko hari uwo bayumvanye nyamara batabasha kumenya icyo avuze. Ni muri urwo rwego inyarwanda.com yafashe gahunda yo kugenda ibasobanurira amwe n’amwe yibanda cyane ku byifuzo byanyu.

Mu bisobanuro dutanga hakaba harimo indimi akomokamo ndetse n’imiterere ikunze kuranga abantu bayitwa.

Dore amwe mu yo mwifuje kumenya

Eliane ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Nyagasani ni Imana yanjye” Ba Eliane bakunze kurangwa no guhora bifuza gutera imbere cyane, bakunda imppinduka, bazi gushaka ibisubizo by’ibibazo, bahorana ingufu kandi bakunda gutanga amategeko.

Stella ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Inyenyeri”Ba Stella bakunze kurangwa no  gukunda umwimerere no kumenya guhanga udushya, baha agacira cyane abo bakunda bahereye ku muryango wabo, bariyubaha kandi bakita cyane ku buryo bagaragara mu bandi kandi bagira igikundiro.

Rodrigue ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Ikidage rikaba risobanura “Icyubahiro n’instinzi”. Ba Rodrigue bakunze kurangwa no guha agaciro cyane uko bagaragara muri rubanda, babanza gutekereza cyane mbere yo kugira umwanzuro bafata ahanini bitewe n’ubwenge bubaranga ndetse n’intego nyinshi bahoa bifuza kugeraho.  Bahora bahangayikishijwe no kumenya uko ejo habo hazamera haba mu mutungo ndetse no mu buzima muri rusange. Barigenga kandi bahora bifuza gukora ibintu uko babitekereje badategereje ko hari undi ubatekerereza.

Océane ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Inyanja” Ba Océane bakunze kurangwa no koroshya ubuzima, kubana nabo biroroha, barabenrwa cyane kuko banakunda imyenda bityo bahora bazi ibijyanye n’uko batewe. Bazi kandi kwakira neza ababagana ibi byose bikabaha igikundiro mu bandi.

Davis ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanura “Ukundwa n’Imana”Ba Davis bakunze kurangwa no guhorana umwete n’ubushake bwo gukora, bagira umutima mwiza cyane ndetse bashobora no kwitangira abo bakunda. Ntibakunda kurakazwa n’ubusa, ni abanyakuri kandi uri kumwe nabo ntapfa kugira irungu.

Ku badusabye amazina akurikira mwayakandaho mukreba inkuru twayakozemo: Nelly,Arlete, Steven, Jessy, Honorine, Moses, Mireille, na Bruce

Niba na we hari iriguteye amatsiko, ritwandikire mu gitekerezo cyawe tuzarikugezeho mu nkuru itaha.

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...