Mu bisobanuro dutanga hakaba harimo indimi akomokamo ndetse n’imiterere ikunze kuranga abantu bayitwa.
Dore amwe mu yo mwifuje kumenya
Moustafa ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Icyarabu rikaba risobanura “Uwatowe nk’uhiga abandi” Ba Moustafa bakunze kurangwa no kuba abanyamahoro, baba abajyanama beza, bagira gahunda mu byo bakora, bakunda kugira neza kandi baratekereza cyane mbere yo kugira icyo bakora.
Dalia ni izina ry’abakobwa rikomoka ku ndimi 2; Icyarabu aho rivuga “Umurima w’imizabibu” n’Igiheburayi aho risobanura “ Indabo”. Ba Dalia bakunze kurangwa n’ubumuntu, bakora ibintu ku murongo, bagira inzozi nyinshi, bagira umutima ukund abandi kandi barababarira.
Elyse ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Igiheburayi rikaba risobanira “Imana ni isezerano”Ba Elyse bakunze kurangwa no kumenyera vuba, bakunda guhanga udushya, bazi gutanga amakuru, bareba ibintu byose mu ruhande rwiza kandi bagira igikundiro.
Leila ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Icyarabui rikaba risobanura “Uwavutse mu ijoro”Ba Leila bakunze kurangwa no kumenya gutanga amakuru, bazi gushaka umuti w’ibibazo, bamenyera vuba, bareba ibintu mu ruhande rwabyo rwiza kandi bazi guhanga udushya.
Aimée ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikiratini bivuze “Umukundwa” Ba Aimée bakunze kurangwa no kumenya kujya inama, bagira umutima ufasha abandi, babasha gushaka umuti w’ibibazo kandi babanza gutekereza mbere yo kugira icyo bakora.
Ku badusabye amazina akurikira mwayakandaho mukreba inkuru twayakozemo
Sandra, Audrey, Gisele Théogène, Janviere, Charles, Benjamin, Christella, Christian, Placide, Regine, Nadine, Patrick, Christine, Odile, Didier, Alexis, Evelyne, Diane, Emma, Louise
Niba na we hari iriguteye amatsiko, ritwandikire mu gitekerezo cyawe tuzarikugezeho mu nkuru itaha.