Tugendeye ku byifuzo byanyu rero dore ayo mwadusabye kubasobanurira:
Oria ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Igikozwe muri Zahabu”. Ba Oria bakunze kurangwa no kugira ibitekerezo byagutse, baha agaciro amarangamutima y’abandi, bakunze kuba ibihangange, bakunda umwimerere kandi bagira ubumenyi ku bintu byinshi bitandukanye.
Bernice ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikigereki rikaba risobanura “Uzanye intsinzi”. Ba Bernice bakunze kurangwa no kwiyubaha, babasha kubana neza n’abandi, babasha kumva ababagana kandi bazi kuvuganira abandi.
Julia ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Ikilatini rikaba risobanura “Ukomoka mu muryango wa Iule” Ba Julia bakunze kurangwa no gusoza ibyo biyemeje, bagira uburyo bwabo bwihariye bwo gukora, imbaraga zabo zigaragarira mu byo bakora, babasha kuba abayobozi kandi bakorana umwete.
Bella ni izina ry’abakobwa rikomoka ku ndimi 2 zitandukanye, Ikilatini n’Igiheburayi rikagira n’ubusobanuro 2 butandukanye. Mu Kilatini risobanura “Umwiza” naho mu giheburayi rigasobanura ngo “Imana ni isezerano”. Ba Bella rero bakunze kurangwa no gukorana ibaraga ibyo biyemeje gukora, bakunze kuvumbura udushya, bahorana ingufu, bakunda umwimerere kandi bazi gucunga neza umutungo.
Monia ni izina ry’abakobwa rikomoka ku rurimi rw’Icyarabu rikaba risobanua”Icyifuzo”. Ba Monia bakunze kurangwa no gukora ibintu byose ku murongo no mu isuku nyinshi, bakunze kuba ibihangange, bagira ubumenyi butandukanye, bariyubaha kanzi bazi gufata ibyemezo.
Abdallah ni izina ry’abahungu rikomoka ku rurimi rw’Icyarabu rikaba rivuze “Umugaragu w’Imana” Ba Abdallah bakunze kurangwa no kumenya gucunga umutungo, babasha kuvumbura, bakorana ingufu, ibyo biyemeje barabisoza kandi bakunda umwimerere.
Abadusabye amazina Albert, Angelique, Gerard, Jacqueline, na Claude mwayakandaho mugasoma inkuru arimo
