Minisitiri Ingabire yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko
yamaze kwemeza akamaro k'umushinga w’iri tegeko rigenga iyandikwa ry’abaturage
muri gahunda y’igihugu y’irangamuntu imwe.
Yabwiye Abadepite ko "u Rwanda rwashyize umukono
ku masezerano yo gutera inkunga ingana na miliyoni 40 $ kugira ngo ushyirwe mu
bikorwa bya sisitemu y'indangamuntu ya ‘digitale’."
Gusa ngo amafaranga azatangwa nyuma y’uko itegeko
rishyizweho kugira ngo habeho inzira yo gushyira mu bikorwa umushinga
w’indangamuntu imwe.
Yavuze ko umushinga uterwa inkunga na Banki y'Isi ari
imyaka itanu, yongeraho ko umwaka umwe urangiye kugeza ubu. Bivuze ko igihe
gisigaye kingana n'imyaka ine.
Ingabire avuga ko hari amategeko azagenga iyo karita
atandukanye n'ariho ubu nk'urugero umuntu ufite uburenganzira bw’ikarita
ndangamuntu agomba kuba afite nibura imyaka 16, uyu mushinga rero w'itegeko
uteganya ko abana nabo bazabona indangamuntu ya ‘digitale’.
Yakomeje avuga ko mu myaka ishize batangiye gufata
ibikumwe kuva mu myaka 16 ishize kuko ikoranabuhanga ritateye imbere kugira ngo
ikusanye ayo makuru ku bana bato, gusa ubu ikoranabuhanga rihari ryemerera ko
ku bana bato b’imyaka itanu bakusanyirizwa amakuru bakabona indangamuntu ya
‘digitale’.
Ingabire avuga ko izindi mpinduka bazakusanya amakuru
y’ibinyabuzima ku ntoki 10, ugereranije n’intoki ebyiri bakundaga gukusanya ku
indangamuntu zisanzwe.
Kugeza ubu, iyo umwana avutse, ahabwa nimero imuranga,
kandi bemerewe kubona indangamuntu iyo yujuje imyaka 16.
Ariko hamwe n’iyi ntambwe, azajya abona indangamuntu
ako kanya nyuma yo kuvuka.
Minisitiri yerekanye ko itegeko rishya, biteganijwe ko rizatanga ibisubizo ku bibazo byinshi, harimo uko hari icyiciro cy’abaturage batahawe ingwate mu bijyanye no gutanga indangamuntu, nk’abantu badafite ubwenegihugu;
Batabarwa mu banyamahanga, cyangwa impunzi n’abandi bantu badafite ibyangombwa mu gihe bakeneye serivisi bizakemurwa no kugira amakuru muri sisiteme imwe y’irangamuntu (ID).
Depite Aimée Sandrine Uwambaje yavuze ko indangamuntu
ya digitale isubiza neza imigendekere y’iterambere iriho, kandi izagabanya
ikibazo gikunze kuba cyo gutakaza indangamuntu, kimwe no gukiza abaturage
amafaranga bakoreshaga kugirango babone izindi nshya.
Hagati aho, Minisitiri Ingabire yavuze ko
"biteganijwe ko indangamuntu y’imyandikire izavugururwa buri myaka itanu,
ariko ikerekana ko ikiguzi kitazatangwa na nyir'ikarita",
Ibi biterwa n’uko hakunda kuba amakosa menshi yakozwe
mu gihe usanga indangamuntu iriho k'amazina yanditse nabi cyangwa imyaka.
ingabire yavuze ko "akazi ka mbere mu myitozo yo
kwemeza amakuru kagomba gukosora amakosa yakozwe ku ndangamuntu iriho hagamijwe
kwemeza neza sisiteme ya digitale.
Nimuri urwo rwego kugirango bizorohere kubona
iyindangamuntu hari amakuru bisaba kugirango bizorohere abaturage, harimo
nimero iranga igihugu, izina, igitsina, itariki yavukiyeho, aho yavukiye,
ubwenegihugu, imiterere y'abashakanye n'izina ry'uwo bashakanye.
Abandi ni nimero ya telefone, niba bihari; aderesi (address), Email niba ihari, ifoto ireba imbere, urutonde rwuzuye rw'intoki, bitewe n'imyaka, hamwe nandi makuru yose nk’uko bishobora gutegurwa n’ubuyobozi.
Iyi ndangamuntu izaba ari kimwe mu bimenyetso
by'iterambere mu ikoranabuhanga mu Rwanda bigezweho.

Inama y'Abaministiri n'Abadepite ubwo babwirwaga
iby'indangamuntu y'ikoranabuhanga igiye kuzatangwa
Umwanditsi: Muhoza Patience