Tugiye kugufasha kumenya ukuri ku byo abantu babivugaho, n'inyungu zabyo zitangaje n'icyo ugomba kwitondera mbere yo kubirya.
Ibishyimbo ni ibiribwa bimaze imyaka myinshi biri ku meza y'imiryango myinshi, ariko ubushakashatsi bugaragaza ko akamaro kabyo karenze kuba ari ifunguro risanzwe.
Nubwo abantu bamwe babifata nk'ibiribwa bihendutse, inzobere mu mirire zivuga ko bikungahaye kuri proteyine, fibres, vitamine n'imyunyungugu bifasha umubiri gukora neza no kwirinda indwara zitandukanye.
Ni isoko rikomeye rya proteyine
Ibishyimbo ni kimwe mu biribwa bikomoka ku bihingwa bifite proteyine nyinshi. Ni amahitamo meza ku bantu badakunda cyangwa badashobora kurya inyama, kuko bifasha mu kubaka no gusana ingirangingo z'umubiri.
Bifasha kugenzura isukari mu maraso
Kubera fibres nyinshi bibamo, ibishyimbo bituma isukari yinjira mu maraso buhoro buhoro. Ibi bifasha kugabanya impinduka zikabije z'isukari, bikaba ari ingenzi cyane ku barwaye diyabete cyangwa abafite ibyago byo kuyirwara.
Birinda indwara z'umutima
Ibishyimbo birimo folate, manyesiyumu na potasiyumu bifasha umutima gukora neza. Nanone fibres zibamo zigabanya cholesterol mbi (LDL), bityo bikagabanya ibyago byo kurwara indwara z'umutima na stroke.
Bifasha abashaka kugabanya ibiro
Kubera ko bikungahaye kuri fibres na proteyine, ibishyimbo bituma umuntu ahaga igihe kirekire, bikagabanya kurya bya hato na hato. Iyo bifatanyijwe n'ibindi biribwa byuzuye nk'umuceri wuzuye cyangwa imboga, biba ifunguro ryiza ku bashaka kugabanya ibiro.
Ni ingenzi ku bagore batwite n'abonsa
Abagore batwite bakenera cyane folic acid n'ubutare kugira ngo umwana akure neza kandi birinde ikibazo cyo kubura amaraso. Izi ntungamubiri ziboneka ku rugero rwiza mu bishyimbo.
Bifasha ubuzima bw'amara
Fibres zibamo zituma igogora rikora neza kandi zigafasha bagiteri nziza zo mu mara gukura. Ibi bishobora kugabanya ibyago byo kurwara kanseri y'amara no kurinda impatwe.
Bifasha umubiri kwisukura
Ibishyimbo birimo imyunyungugu nka molybdenum ifasha umubiri gusohora uburozi no gukora neza kw'imisemburo imwe n'imwe.
Abahanga mu mirire bagaragaza ko umuntu mukuru ashobora kurya ibishyimbo inshuro nyinshi mu cyumweru nk'igice cy'indyo yuzuye. Basobanura ko kubihuza n'imboga n'ibinyampeke bitunganyije neza bituma umubiri ubona intungamubiri zitandukanye ukeneye.
Banavuga ko ku bantu bafite diyabete, umuvuduko w'amaraso cyangwa cholesterol nyinshi, ibishyimbo bishobora kuba kimwe mu biribwa bifasha gucunga izo ndwara, ariko ntibisimbura imiti cyangwa inama za muganga.
Nubwo bifitiye umubiri akamaro kanini, ibishyimbo bigomba gutekwa neza. Iyo bidahiye neza, cyane cyane iby'umutuku, bishobora kuba birimo ikinyabutabire cyitwa phytohaemagglutinin, gishobora gutera isesemi, kuruka cyangwa kubabara mu nda.
Ni byiza kubanza kubitumbika mu mazi mbere yo kubiteka no kubireka bigashya neza. Hari kandi abantu bamwe bashobora gutumba cyangwa bakagira imyuka myinshi mu nda bitewe na fibres zibamo.
Nubwo ibishyimbo bikunze gufatwa nk'ibiribwa bisanzwe, bifite uruhare runini mu kubungabunga ubuzima. Kubirya kenshi, bikaba byatetswe neza kandi bikaribwa mu ndyo iboneye, bishobora gufasha umubiri kubona proteyine, kugenzura isukari mu maraso, kurinda umutima no guteza imbere igogora.
Abahanga mu buzima bagira inama abantu kubigira kimwe mu biribwa bihoraho ku meza, kuko ari uburyo bworoshye kandi buhendutse bwo guteza imbere ubuzima bwiza.
