Basambanye nyuma y’iminsi 6 bahuriye muri Big Brother 2016

Imyidagaduro - 13/06/2016 10:58 AM
Share:

Umwanditsi:

Basambanye nyuma y’iminsi 6 bahuriye muri Big Brother 2016

Mu gihe irushanwa rya Big Brother 2016 riri kubera mu mujyi wa London mu Bwongereza rigeze ku munsi waryo wa gatandatu, abakurikiranira hafi iri rushanwa bakomeje gutungurwa ndetse no gutangazwa n’ibikorwa by’urukozasoni, biri kugaragara kuri bamwe mu basore n’inkumi bitabiriye iri rushanwa.

Ibi bikorwa, benshi banagereranya nk’ubusambanyi busanzwe bugaragara muri film za pornography, biri kwiyongera umunsi ku wundi ku musore by’umwihariko w’imyaka 20 w'umunya-mideli witwa Marco Pierre White Jr, wahuje urugwiro mu buryo bukomeye n’umukobwa witwa Laura Carter bahuriye muri iri rushanwa, uyu mukobwa akaba asanzwe ari umubyinnyi ndetse nawe akaba umunyamideli, ndetse yavuzwe cyane mu mpera z'umwaka ushize ubwo yahamyaga ko yagiranye ibihe byiza na Justin Bieber ubwo yari i London mu Kuboza 2015 bakararana muri hotel uyu muhanzi yari acumbitsemo.

 

Big Brother

Imyitwarire yabo iri gutangaza abari gukurikira iri rushanwa

Byatangiye bisa nk’imikino, aho nyuma y’aho aba bombi bahuriye mu nzu ya Big Brother batangiye kugenda bagaragaza kwiyumvanamo, aho kuva bahura, ubu bahoranaga agatoki ku kandi, kugeza ubwo umukunzi(fiancée)wari usanzwe ari uw’uyu musore amuhereye uburenganzira bwo kwirekura agakora ibishoboka kugirango yigaragaze, gusa aho bigeze uyu mukunzi we nawe yatangiye kuvuga ko Marco Pierre White Jr ari gukabya mu myitwarire ye na Laura Carter we wari usanzwe adafite umukunzi.

Big Brother

Uyu musore arimo aranengerwa kutubahisha umukunzi we bateganyaga kurushinga, akigarurirwa n'uyu mukobwa w'imyaka 30

Gusomana byimbitse bya hato na hato kuri aba bombi byamaze kumenyerwa n’abakurikira iri rushanwa, gusa ikiri gutungu noneho abantu ni uburyo aba bombi banatangiye kurara mu gitanda kimwe mu mashuka amwe, yewe naho bahuriye mu ntebe cyangwa ahandi hose bakagaragaza ubushake bukomeye bwo guhuza ibitsina, byanatumye bamwe bavuga ko bashobora kudakomeza kureba iri rushanwa kubera imyitwarire ya Marco Pierre White Jr na mugenzi we irimo itambutswa ubutitsa kuri televiziyo nk'uko Dailymail dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Big Brother

Aka ni agace kakaswe muri video y'aba bombi ubwo bari mu mabanga ya babiri ariko bo bakaba bahisemo kubikora bazi neza ko camera za televiziyo zibareba

Uretse abakurikirana live iri rushanwa ku ma televiziyo yabo, byatangiye kuvugwa ko imico y’aba bombi yanatangiye kubangamira bikomeye bagenzi babo bahuriye mu nzu irimo iberamo Big Brother 2016, ndetse batangiye kwibaza amaherezo ya Marco Pierre White Jr na Laura Carter muri iri rushanwa, dore ko ku rundi ruhande hari abemeza ko iyi myitwarire yabo ishobora kubahesha amahirwe yo gutinda muri iri rushanwa kuko ababitegura bazi neza ko n’ubwo hari abari kubanenga hari urundi ruhande rwicecekeye, ariko rwashimye gushira isoni no gutinyuka camera biri kuranga aba bombi.

Big Brother

Umunsi wa mbere bagihura, White Jr na Laura Carter bahise bahuza urugwiro

Ni ku nshuro ya 17 mu Bwongereza hategurwa irushanwa rya Big Brother, aho ryatangiye kuri 07 Kamena 2016. Iri rushanwa rikaba rikorwa mu buryo busa nk’ubw’ibiganiro mpamo bitambuka kuri mashene amwe na mwe ya televiziyo (reality television series/shows), aho ababa baryatabiriye bahurira mu nzu imwe, bagakurikiranwa ubuzima bwabo bwa buri munsi(amanywa n’ijoro), maze bakagenda babona amanota bitewe n’uburyo bitwara muri ubwo buzima baba babayeho bakurikiranwa kuri televiziyo.

Big Brother

Bamwe mu bakurikirana iri rushanwa baranenga abaritegura, kwemera gutambutsa amashusho nk'aya ya White Jr na Laura basanzwe bombi babarizwa i London


Big Brother

Big Brother

Kim Melville-Smith(ibumoso), wari usanzwe akundana na Marco Pierre White Jr, akunze kwita Fyi yatangiye kugaragaza ko umukunzi we arimo kurengera n'ubwo yari yamuhaye uburenganzira

Big Brother

Big Brother

Big Brother

Abantu batandukanye bagiye bagira icyo babivugaho bamwe banenga imyitwarire y'uyu musore, abandi banenga Big Brother bayishinja gutambutsa ibisa nka 'Porn'

Big Brother

Muri Mata 2016, Marco Pierre White Jrn hamwe na Kim Melville-Smith wari usanzwe ari umukunzi we mbere y'uko yinjira muri Big Brother


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...