Ibiryo bidasukuye n’ibura ry’umuriro! Château Le Marara yisobanuye kuri serivisi mbi ishinjwa mu bukwe bwa Bonnette na Musemakweri

Imyidagaduro - 16/07/2025 7:00 AM
Share:

Umwanditsi:

Ibiryo bidasukuye n’ibura ry’umuriro! Château Le Marara yisobanuye kuri serivisi mbi ishinjwa mu bukwe bwa Bonnette na Musemakweri

Ubukwe bwa Hajj. Shadadi Musemakweri, Umuyobozi Mukuru wa Gorilla Motors Ltd akaba n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Gorilla FC, n’umukunzi we Uwera Bonnette, bwabaye hagati ya tariki 3 na 4 Nyakanga 2025 kuri Château Le Marara Hotel, iherereye i Karongi.

Nubwo bwari bwitezweho kuba ibirori by’ikirenga, bwavuyemo imvugo y’umubabaro n’umujinya. Ababwitabiriye, barimo ibyamamare nka Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie, Isimbi Model n’umugabo we Shaul Hatzir, ndetse na Jolie Queen, bashinje hoteli gutanga serivisi iri ku rwego rwo hasi cyane. Ibi byose byakurikiwe n’amabaruwa ashinja ndetse anasubiza, hagati y’ubuyobozi bwa hoteli n’abageni.

Ushingiye ku mafaranga agaragara mu ibaruwa y'amasezerano impande zombi zagiranye, ubu bukwe bwatwaye amafaranga ari hagati ya Miliyoni 45 Frw na Miliyoni 65 Frw.

Muri Mata 2025, nibwo Uwera Bonnette yagiranye amasezerano na Château Le Marara yo kuzakira ubukwe bwe na Musemakweri. Kiriya gihe, icyumba cya Hoteli kimwe cyari amadorali 350, ariko hari n'icyumba kinini kimwe cyishyurwaga amadorali 1000 ku ijoro rimwe.

Bonnette yumvikanye n'ubuyobozi bw'iyi Hoteli, bemeranya ko amafaranga agabanyuka bitewe n'uko yari afite abatumirwa barenga 250.

Château Le Marara yemereye Bonnette ko icyumba kimwe cya Hoteli bagikodesha amadorali 220, kivuye ku madorali 350. Icyumba cy'abageni basabwa kwishyura amadorali 700 ku ijoro rimwe bivuye ku madorali 1000.

Bonnette yasabye ko bazahakorera ubukwe mu gihe cy'iminsi itatu. Avuga ko mu gusaba no gukwa iyi Hoteli izagaburira abitabiriye, aho umuntu umwe yabariwe amadorali 30. Muri abo bantu batumiwe, uwaraye ku ijoro rimwe akishyura amadorali 15 harimo n'ifungura rya mu gitondo.

Muri aya masezerano, harimo ko Bonnette yafashe ibyumba 20 by'iyi Hotel byagombaga gukoreshwa mu gihe cy'iminsi itatu. Ariko kandi bashyizemo ingingo ubwira ba nyirubukwe, ko ibiziyongera mu byo batavuganye bazabyiyishyurira. Abatumirwa bari 200, ariko haje kwiyongeraho 88.

Ibyiyongereye mu masezerano: Hari abantu 80 biyongereye mu birori bya 'White Party' bitari mu masezerano, ndetse n'abantu 88 biyongereye mu gusaba no gukwa.

Muri White Party babariwe amadorali 35 ku muntu umwe, ni mu gihe mu gusaba no gukwa byo umwe yabariwe amadorali 30. Château Le Marara niho ihera ivuga ko bagomba kwishyura Miliyoni 5 Frw ya bariya bantu biyongereyeho.

Ibyifuzo by’abageni: Basabye gusubizwa amafaranga n’imbabazi rusange

Mu ibaruwa bandikiye Château Le Marara, Musemakweri na Bonnette basabye ibi bikurikira:

• Gusubizwa amafaranga y’ijoro rimwe ku bacumbitse bose, ndetse na 40% by’ibyo bishyuye ku biribwa n’ibinyobwa.

• Indishyi z’isura yangiritse: Bagaragaje ko ubukwe bwari bwitabiriwe n’abantu barenga 40 bazwi, bafite miliyoni 6 z’ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, kandi ibyo babonye bibagiraho ingaruka.

• Indishyi ku bikomere by’amarangamutima: Bavuze ko ubukwe bwabo bwari bwitezwe nk’umunsi w’ibyishimo, ariko bwabaye isoko y’agahinda n’ihungabana.

• Gusaba imbabazi ku mugaragaro: Ku bibazo birimo umuriro wabuze, isuku nke, ibiryo bitujuje ubuziranenge n’ubuke bw’abakozi.

• Kugaragaza ingamba zo gukosora: Barasaba ko hoteli itanga gahunda y’igihe kirekire yo kunoza serivisi, harimo ‘generator’ yizewe, abakozi bahagije n’igenamigambi ry’ubutabazi (contingency plan).

Miss Naomie ati “Twiyumvaga nk’abatumiwe ku ngufu”

Ababwitabiriye bagaragaje umubabaro ku mbuga nkoranyambaga. Miss Naomie yagize ati “Birababaje cyane kubona ikigo gitanga serivisi mbi, kikanga no kwemera amakosa cyakoze. Aho kwemera ibyo cyibeshyeho, gitangira guhindura uko ibintu byagenze kugira ngo kirengere isura yacyo Eeeh urambwira koko??? Ikirenzeho, kikagera n’aho gitangira gutera ubwoba cyangwa gutunga agatoki ku mategeko?”

Arakomeza ati “Twiyumvaga nk’abashyitsi batatumiwe. Twiyishyuriye byose, tuzana n’ibikoresho byacu. Ariko se twari kuyatangira iki koko? Nta kintu na kimwe cyakozwe ngo abantu bahumurizwe. Imbabazi zidaherekejwe n’ibikorwa ni amagambo y’ubusa.”

Jolie Queen: “Nari meze nk’umuyobozi wa hoteli”

Jolie Queen, usanzwe akora mu rwego rw’ubukerarugendo ku rwego mpuzamahanga, yavuze ko yababajwe cyane n’ibyabaye ku bukwe bw’umukobwa wabo. Yagize ati: “Hoteli yose yari yakodeshejwe guhera tariki 3 kugeza 5 Nyakanga. Icyumba cyishyuwe $220 ku ijoro, kandi ku rubuga rwabo gisanzwe kigura $200. Twagize icyizere ko ayo mafaranga azishyurwa binyuze muri serivisi nziza, ariko siko byagenze.”

“Ku munsi wa ‘White Dinner Party’, abashyitsi bavuye i Kigali batabonye amazi cyangwa ikinyobwa mu gihe kirenze isaha. Umuriro wagiye, abakozi ntibari bazi ko bashobora guteka kuri gaz! Njye ubwanjye nagiye mu gikoni, ndabategeka.”

Yongeyeho ko ifunguro rya mu gitondo ryahawe abashyitsi, ryari “agasuzuguro”: nta jus, imbuto ziriho udukoko, amata yaraboze. Ati: “Bishyuraga $35 ku muntu ariko nta serivisi y’icyo giciro twabonye. Amazi bamwe bayishyuye Frw 4,000 abandi Frw 3,000 – nta kiguzi gihamye cyari gihari.”

Ku munsi w’ubukwe nyirizina, Jolie avuga ko habaye ibura ry’umuriro, bigira ingaruka ku gutegura abageni, décor na makeup. Ati “Umukozi ushinzwe amashanyarazi yavuze ko ikibazo cya ‘Generator’ kizwi, ariko hoteli ntacyo yakoze. Twashatse insinga twitabaza inshuti ikora mu rwego rw’ingufu, aba ari twe tugura ibikoresho.”

Yemeza ko ibiryo byari bike, bidatunganye, kandi abashyitsi bagombaga kubyifatira ubwabo kubera abakozi bake.

Château Le Marara: “Twatanze serivisi zinoze”

Mu ibaruwa yasohowe na hoteli ku itariki ya 14 Nyakanga 2025, Château Le Marara yasubije ibirego byose ishinjwa n’abageni n'abitabiriye ubu bukwe.

• Ku kibazo cy’umuriro wabuze: Bemeza ko habayeho kubura amashanyarazi ku itariki ya 3 Nyakanga, ariko ko byakemuwe vuba kandi ko serivisi zasubukuwe.

• Ku biribwa n’ibinyobwa: Hoteli ivuga ko ibiryo n’ibinyobwa byose byari bihari, kandi ko ibyo abashyitsi bahawe byemejwe na raporo z’iyo minsi.

• Ku kutishyuza: Bemeza ko nta masezerano cyangwa ibaruwa yemewe igaragaza ko abageni batazishyura.

 

• Ku bijyanye no kwanga kwishyura: Bemeje ko Hajj. Shadadi Musemakweri na Uwera Bonnette [Bonnette Queen], tariki 3 Nyakanga 2025, bahawe ‘invoice’, kandi ko batigeze bayihakana mbere yo gusohoka muri Hoteli -ibigaragaza ko batigeze banenga serivisi icyo gihe.

Ubu bukwe bwavuyemo isomo rikomeye ku buryo ibikorwa by’ubukerarugendo bikwiye gutegurwa. Mu gihe Château Le Marara ifatwa nk’ahantu h’inyenyeri eshanu, bamwe mu bitabiriye ibirori bemeza ko serivisi zahawe zari ku rwego ruri hasi cyane kurusha amacumbi asanzwe.

Jolie Queen asoza avuga ko yanditse ubuhamya bwe “mu rwego rwo gufasha abandi kutazahura n’ibyo twanyuzemo.”

Umuryango TV watangaje ko Château Le Marara yamaze gutanga ikirego mu Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), barega Hajj. Shadadi Musemakweri na Uwera Bonnette [Bonnette Queen], babashinja gushaka kubangiriza isura ya Hotel, no kutishyura arenga Miliyoni 5 Frw basigayemo.

Wanavuze ko ku munsi wa mbere w'ubukwe aba bageni bahisemo gukora 'White Party' y'abantu 80, aho umuntu we yishyuriwe amadorali 35. Mu byumba 20 bari bafashe, harayemo abantu 40, ubwo ni abantu babiri mu cyumba kimwe. Kuri 'Breakfast' byari amadorali 15.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje ko rwamenye iki kibazo, ndetse ko batangiye gukora igenzura, ushingiye ku butumwa batangaje ku rubuga rwa X mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki 15 Nyakanga 2025.

 

 

 

 

 

 

Ubukwe bwavuyemo amaganya: Musemakweri na Bonnette baratunga agatoki Château Le Marara Hotel, ubuyobozi bugasubiza 

Abarimo Miss Nishimwe batashye ubukwe bwa Hajj. Musemakweri binubiye serivisi bahawe kuri Château Le Marara,

 

Château Le Marara yasobanuye ibyabereye mu bukwe nyuma yo kunengwa serivisi yahaye abageni 


Ibiryo bidasukuye n’ibura ry’umuriro! Abarimo Miss Naomie bitabiriye ubukwe bwa Bonnette bashinje Château Le Marara serivisi mbi 

Bonnette Queen na murumuna we Josine Queen [Uri iburyo] wagaragaje ibyabereye mu bukwe bwabo




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...