Kuruhuka ni umurage Imana yahaye abatuye Isi, kugira ngo na bo mu gihe bakutse iminsi itanu cyangwa itandatu y’uruhurirane rw’imirimo, bafate umwanya ngo baruhuke, basangire n’inshuti mbese bategure ubwonko ko babutegurira akazi kabategereje mu cyumweru gitaha.
Inzoga ya Be One Gin kandi nayo yenganywe ubuhanga buhanitse ihabwa umwimerere wo kunoza ibiganiro no guhuza abasangira baganira, ibitekerezo bikisukiranya.
Nk’uko abantu batandukanye mu mimerere, ni na ko ibyo bakunda bitandukana, hari abaruhuka basoma ibitabo, abajya kuryoshya ku mazi magari, ariko hari n’abumva ko baruhutse neza iyo basohotse bagasangira n’inshuti.
Niba koko wowe n’inshuti zawe muri abasilimu mukunda gusohoka, reka nkubwire ahantu heza wasohokera guhera kuri uyu wa Gatatu kuzageza weekend hano muri Kigali ndetse na Be One Gin ukaba wayihasanga.
Icyakora nimvuga abasilimu ntiwumve ba bandi batunze n’ibya Mirenge ahubwo wumve bamwe basobanutse, mbese wa muntu wicara ahantu cyangwa ubona ari gutambuka ntumubonemo ubunyamusozi.
PADDOCK LOUNGE (KICUKIRO)
Paddock ni ahantu hakunze gasurwa cyane n’urubyiruko ndetse n’abakora imirimo inyuranye bashaka kuruhuka nyuma y’akazi.
Hafite akabyiniro kadasanzwe ku ndirimbo zigezweho nka Afrobeats, Caribbean na Amapiano, ndetse ku Cyumweru hakabaho akarusho ko gusubizwa mu buzima bw’indirimbo z’ibihe byahise (golden oldies).
Paddock hazaba hari abahanzi nka Davis D ndetse n'umubyinnyi General Benda ndetse n'abavangamiziki batandukanye bazaba bafasha abantu kuruhuka no gusesengura igare.



Abavangamiziki batandukanye na Davis D bazaba basusurutsa abantu muri izi mpera z'icyumweru
KAIZEN HOTEL (NYABUGOGO)
Muri Kaizen Hotel ku wa Gatatu kugeza ku Cyumweru baba bafitiye abakiliya babo serivisi nyinshi zitandukanye zijyane no gusoza icyumweru neza aho ababishaka bajya muri Sauna, Kugorora umubiri (Gymnastique), abandi bakigira muri Bar yaho nziza iba irimo ibinyobwa by’amoko yose ndetse n’amafunguro aryoshye cyane.
Akarusho kuva ku wa Kane baba babafitiye abaririmbyi batandukanye baririmba mu buryo bw’imbona nkubone. Ni muri uwo mujyo ababyinnyi n'abaririmbyi bakomeje gukora imyitozo ihambaye yo kuzanyura abazaruhukira aho muri iki gihe cy'amagare dore ko n'abanyamahanga bari mu Rwanda nabo bahasohokera.


TOP CHEF NYABUGOGO & REMERA
Aha niho iwabo w'umuziki gakondo ndetse n'injyana ya Rumba muri izi mpera z'iki cyumweru ndetse n'inzoga z'amoko yose arangajwe imbere na Be One Gin.
Naho wasohokera muri TOP Chef VIP I remera wakirwa n’abasore n’inkumi babifitiye ubuhanga ndetse ukanasusurutswa n’amatsinda (Band na Orchestre) atandukanye kuva ku wa Gatatu kugeza ku Cyumweru aho uwahasohokeye yakirwa neza anataramirwa n'aba Dj b’abahanga.


TIC TAC BOUTIQUE (KACYIRU)
Ni hamwe mu hantu heza ho gusohokera no kuganirira ndetse no kwishimira ndetse n'aho ukaba wahabonera inzoga nziza ya Be One Gin. Uretse ibyo, hari amafunguro mu bwoko bwose aho umwihariko waho ukurura abantu ari Hamburger na Pizza z’amoko yose kubera uburyohe bwazo habaye hamwe mubo abantu b’abasirimu basohokera muri week-end

OASIS PARK (KIMIHURURA)
Ikintu gituma muri OASIS PRAK haza mu hantu heza wasohokera muri weekend n’Inshuti zawe ni Igikoni cyaho kihariye kubera umutetsi waho wabigize umwuga kandi uteka amoko yose y’indyo zo ku Isi hose uzwi nka Chef Emma umwe mu batetsi mpuzamahanga dufite mu Rwanda .
Uretse n'ibyo, hiyongeraho inzoga z'amoko yose nka Be One Gin ihuza inshuti n'ibiganiro ikaba ikunzwe n'igihugu cyose. Ntiwibagirwe kandi ko kuva ku wa Gatatu kugeza mu mpera za weekend baba babazaniye ababasusurutsa mu ndirimbo zituje mu gihe abantu bafata amafunguro yabo.

DIASPORA STOP CENTER LOUNGE
Diaspora Stop Center Lounge iherereye i Kanombe ku muhanda uva Kabeza ugana Samuduha, ni ahantu heza hisanzuye waganirira n’Inshuti zawe muri weekend kubera ubuhanga bafite mu kotsa inyama n’ibinyobwa by’amoko yose ‘akarusho ni uko mu minsi ya week end baba bafite abacuranzi b’ingeri zose ndetse n’abahanzi batandukanye, ubu muzataramirwa na Social Mula ku wa Gatandatu.
GEN Z COMEDY SHOW
Genz Z Comedy Show ni hamwe mu hantu hamaze nko kumenyekana nk’iseka rusange kuko ni igitaramo kimaze kumenywa na benshi gitegurwa na Fally Merci aho buri Cyumweru cya kabiri n’icya nyuma mu kwezi bahuriza hamwe abakunzi b’urwenya. Muri iki gitaramo, abakunzi b’urwenya biganjemo abasirimu benshi bahurira mu Camp Kigali maze bagaseka kakahava.
Kuri uyu wa Kane rero muri Gen Z Comedy bazataramirwa n’abanyarwenya bakunzwe cyane ariko by’akarusho umutumirwa wabo muri Meet me To night ni umuramyi Aime Uwimana wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Muririmbire Uwiteka".

