Nk’uko
byatangajwe na TMZ, aya masasu yarashwe ku Cyumweru tariki ya 1 Werurwe 2026, ahagana saa cyenda n’igice
z’amanywa ku isaha yo muri California (3:30 PM PT), mu gihe hari hamaze amasaha
make hafunguwe ishami rishya rya Marathon Burger - Long Beach, ishami rya
resitora zatangijwe na Nipsey Hussle ubwo yari akiriho.
Amashusho
yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abapolisi bafata umuntu umwe
bamushyira mu modoka yabo, gusa amakuru arambuye ku cyateye kurasana
ntaratangazwa.
Mu
bari bitabiriye umuhango wo gufungura iyi resitora harimo ibyamamare bikomeye
mu muziki nka Snoop Dogg na YG, ariko amakuru avuga ko bari bamaze kuva aho
ibisasu bitaravuga.
Umuvandimwe
wa Nipsey, Blacc Sam, ni umwe mu bari bahari muri uwo muhango, wari usoje
icyumweru kidasanzwe ku muryango wa Nipsey.
Ku
wa Gatandatu, we hamwe na Lauren London wahoze ari umukunzi wa Nipsey, ndetse
n’inshuti ze za hafi, bari bahuriye mu birori byo kwita izina rishya umuhanda
umwe wo mu mujyi wa Los Angeles, witiriwe uyu muraperi witabye Imana.
Uwo
muhanda wiswe Nipsey Hussle Square mu rwego rwo kumuha icyubahiro.
Nipsey
Hussle yishwe arashwe ku wa 31 Werurwe 2019, arasiwe hanze y’iduka rye ry’imyambaro
rya Marathon Clothing Store.
Urupfu
rwe rwashenguye abakunzi ba Hip Hop ku isi hose, ariko umurage we wakomeje
kubaho binyuze mu bucuruzi n’ibikorwa by’iterambere yasize atangije.
Ibi
byabereye i Long Beach byongeye kwibutsa benshi amateka mabi y’urugomo
rwamwambuye ubuzima, n’ubwo kuri ubu hataramenyekana niba aya masasu hari uwo
yakomerekeje cyangwa niba hari indi mpamvu yihishe inyuma yayo.
Polisi
ikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye kurasa muri uyu muhango wari
ugamije kwizihiza umurage wa Nipsey Hussle.
Marathon Burger Long Beach Shooting pic.twitter.com/Whq6TcdNcj


Amasasu
yarashwe ahagana nko muri metero nkeya uvuye aho hafungurwaga ku mugaragaro
ishami rishya rya Marathon Burger, resitora yashinze nyakwigendera Nipsey
Hussle
Nipsey
Hussle yarashwe mu 2019 mu mujyi wa Los Angeles, arasiwe muri parikingi imbere
y’iduka ry’imyambaro yari afite. Uwakoze ubwo bwicanyi, Eric R. Holder Jr.,
yakatiwe igifungo cy’imyaka 60 kugeza ku gifungo cya burundu
Mu
muhango wo gufungura iyo resitora nshya, Snoop Dogg ni we waciye akagozi
gatangiza ku mugaragaro iri shami, ndetse yanagaragaye ari gutegura no gucuruza
‘burgers’ imbere muri resitora mbere gato y’uko amasasu atangira kumvikana hafi
aho
