Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo habaye ibirori bya Miss
Gay Mato Grosso bisozwa hambitswe ikamba Nyampinga w’Intara ya Mato Grosso mu
babana bahuje ibitsina, bikaba ari ibirori byaranzwe n’udushya.
Ibirori byo muri uyu mwaka wa 2023 ntibyabashije kurangira neza kuko umukunzi
wa Nathally Becker uri mu bari bahataniye ikamba, yaratunguranye ibirori abihindura isosi.
Ibi byabaye ubwo Becker yatangazwaga ko agiye kuba Igisonga
cya mbere aho kuba Nyampinga. Ibi byahise birenga Matheus Oliviera bimunanira kwihangana.
Yahise azamuka ku rubyiniro afata ikamba ryari rigiye kwambikwa uwatsinze ari we Emmanuel Belini watangajwe ko ariwe Miss Gay Mato Grosso, arikubita hasi. Yarongeye araritora arikubita na none hasi, abantu bagwa mu kantu.
Nubwo ibyo yavugaga bitumvikanaga, ariko yasaga n'uvuga ko uwo akunda ari we wari ukwiye kuba Nyampinga. Ntibyatinze ariko kuko abashinzwe umutekano bahise bamutwara bamujyana kure y’urubyiniro.
Abategura iri rushanwa bavuze ko hazitabazwa inzira y’amategeko.
Uwambikwa iri kamba niwe uhagararira Intara ya
Mato Grosso mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Gay Brazil.
Natally Becker ntiyabashije kuba Nyampinga bitera ikibazo gikomeye cyatumye n'ikamba ryagombaga kwambikwa Emmanuel ryangizwa
Miss Gay Mato Grosso 2023 Emmanuel Belini nubwo ikamba yagombaga kwambikwa ryangijwe ibirori byarakomeje
Ubwo Matheus yasimbukaga ikamba akarihindura ubushwangi
Yahise afata umukunzi we ngo bigendere nubwo abashinzwe umutekano bamutwaye shishi itabona