Ibiri muri iki gitabo cy'amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe, ahubwo ujye ubitekereza ku manywa na ninjoro kugira ngo ubone uko ukurikiza ibyanditswemo byose, niho uzahirwa mu nzira zawe, ukabashishwa byose.( Yosuwa 1:8).
Ikintu cyo kwitegereza neza muri icyo cyanditswe ni uko kitagira kiti: “ibiri muri iki gitabo cy'amategeko ntukarorere kubihamisha umutima wawe", ahubwo kiragira kiti: "ibiri muri iki gitabo cy'amategeko ntukarorere kubihamisha akanwa kawe!" Ijambo ry'Imana rivuganwe ukwizera n'akanwa k'umukristo ritanga umusaruro.
Mu baheburayo 4:12, hatubwira imbaraga n'ubushobozi bw'ijambo: "kuko ijambo ry'Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw'inkota zose rigahinguranya ndetse kugeza aho rigabanya ubugingo n'umwuka, rikagabanya ubugingo n'umusokoro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira".
Iyo dusomye bibiliya y'ikigereki, ijambo ry'Imana nk'uko turisanga muri icyo cyanditswe ryakoreshejwe ni "logos" y'Imana, ari ryo mwuzuro w'ukuri n'ihishurirwa ry'ijambo wakiriye ukabika mu mutima wawe ariko rero iyo ijambo ry'Imana rigumye gusa mu mutima wawe, ntirizaguha umusaruro wose ukeneye, ugomba gushyira iryo jambo mu kanwa kawe, uko niko rihinduka ijambo rirema, rikora kandi rifite umumaro.
Ijambo riri mu kanwa kawe ni inkota y'umwuka ari ryo jambo-rema y'Imana (Abefeso 6:7) iryo niryo jambo ry'Imana rihindura ibintu.
Ijambo ry'ukwizera riri mu kanwa kawe ni intwaro y'intsinzi ku mwanzi.
Amahoro y'Imana abane namwe!
Evangelist Shema Prince.