Akarindabusugi ni akagingo gato k'imisusire y'uruhu, gashobora kuboneka hafi y'urwinjiriro rw'igitsina cy'umugore. Biratangaje ukuntu uru rugingo rushobora kuba nta cyo rumaze, rwagizwe ikintu gikomeye bidafite ishingiro.
Mu mico myinshi, ako karangabusugi kashyizweho nk’ikimenyetso cy’“ubusugi”, ku buryo bamwe bemeza ko gashobora kugaragaza niba umukobwa yarigeze gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa atarayikoze. Nyamara, ubushakashatsi bwa siyansi bugaragaza ko iyi myumvire ari ibinyoma byakwirakwijwe mu mateka.
Akarangabusugi (hymen) ni agace gato k’uruhu kaba gakingirije igitsina cy'umukobwa. Ntabwo gapfuka igitsina igitsina cyose uko kiri nk’uko benshi babyibwira. Iyo biba bimeze bityo, umukobwa ntiyashobora kubona imihango (imihango y’ukwezi).
Mu by’ukuri,' hymen' igira imiterere itandukanye ku muntu ku wundi: hari abayivukana ifunguye cyane, hari abo iba ari ntoya cyangwa nini, ndetse hari n’abo iba itagaragara neza cyangwa batavukanye na yo.
Abashakashatsi bavuga ko nta muntu uzi neza impamvu 'hymen' ibaho mu mubiri w’umuntu. Hari abakeka ko yaba ari agasigazwa ko mu kwirema k'umubiri w'umuntu kuva kera, ariko nta gihamya ifatika ihari.
Yaba iriho ngo ifashe kurinda imyanda yo mu kibuno kwinjira mu gitsina mu gihe cy'ubwana? Na byo nta muntu ubizi neza. Ibi byonyine bigaragaza ko kuyiha agaciro kenshi no kuyifata nk’ikimenyetso gikomeye cy’ubusugi bidafite ishingiro.
Iki ni cyo kinyoma gikomeye cyamaze ibinyejana kibeshywa abantu nk'uko BBC ibitangaza. Mu mico myinshi, byemerwa ko umukobwa agomba kuva amaraso ku nshuro ya mbere akora imibonano mpuzabitsina, kandi ko ayo maraso aba aturuka ku “gukomereka” kw'akarangabusugi.
Ibi ni byo byatumye habaho imigenzo n’ibizamini byiswe “gupima ubusugi”, aho harebwa niba umukobwa agifite akarindabusugi “kadacitse”.
Ariko siyansi irabihakana. Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko: Abakobwa benshi bakoze imibonano mpuzabitsina bashobora kutagaragaza impinduka zigaragara ku karangabusugi. Hari abavukana akarangabusugi gafunguye ku buryo nta mpinduka zigaragara zabaho.
Akarangabusugi gashobora kurambuka cyangwa guhinduka bitewe na siporo, kugwa, gukoresha tampon, kwikorakora/ kwikinisha (masturbation), cyangwa indi mikorere isanzwe y’umubiri. Abagore benshi ntibava amaraso ku nshuro ya mbere bakoze imibonano mpuzabitsina.
Ubushakashatsi bumwe bwagaragaje ko abarenga 50% by’abakobwa bakoze imibonano mpuzabitsina batagaragazaga impinduka zigaragara ku karindabusugi. Ibi bisobanuye ko nta buryo bwizewe bwo kumenya amateka y’imibonano mpuzabitsina hashingiwe ku isura y’akarangabusugi gusa.
Uru rugingo ariko rusa n'urufite ukundi rumeze mu bindi biremwa - urugero nko mu mbeba z'ikizungu 'hymen' yazo irashonga ikavaho iyo zigiye ahashyushye, ikongera ikagaruka iyo zihavuye. Kuri 'hymen' y'abantu yo ibyo ntibishoboka.
Amaraso ku mashuka: umuco ushingiye ku kinyoma
Mu bihugu byinshi, cyane cyane mu bice bimwe bya Aziya, Uburasirazuba bwo Hagati no muri Afurika, haracyari imyumvire ivuga ko ku ijoro ry’ubukwe hagomba kugaragara amaraso ku buriri nk’ikimenyetso cy’uko umukobwa yari isugi.
Ibi byashyize igitutu gikomeye ku bakobwa benshi, bamwe bagira ubwoba bukabije mbere y’ubukwe, abandi bakumva bafite ipfunwe cyangwa ubwoba bwo “gutsindwa”.
Mu by’ukuri, amaraso ashobora kutabaho na gato. Ndetse n’iyo abonetse, akenshi ntaba aturuka ku karindabusugi, ahubwo ashobora guterwa n’ukutitegura bihagije, kutaruhuka, kubura amavangingo ahagije (lubrication), cyangwa igitutu cy’ubwoba. Bityo, gufata amaraso nk’ikimenyetso cy’ubusugi ni ukwishingikiriza ku gitekerezo kitari cyo.
Iyi myumvire ntabwo igarukira ku makuru atari yo gusa, ahubwo igira ingaruka zikomeye ku buzima bw’imyororokere, imitekerereze n’uburenganzira bw’abagore.
Abakobwa benshi bakurana ubwoba bwo gukora ku mibiri yabo, batinya ko bashobora “kwangiza” akazwi nk'akarindabusugi. Hari abirinda gukora siporo cyangwa gukoresha ibikoresho by’isuku batinya ko byabagiraho ingaruka.
Mu bihugu bimwe, ibizamini by’ubusugi byakoreshwaga no mu manza z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, nubwo nta shingiro rya siyansi bifite. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) ryamaganye ibyo bizamini mu 2018, ribivuga nk’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu.
Hari kandi abaganga bamwe bakora operasiyo zo “gusubiza ubusugi” (hymen repair), bavuga ko bashobora gusubiza akarindabusugi uko kari kameze mbere. Izi serivisi zisaba amafaranga menshi, ariko zishingiye ku myumvire itari yo ku busugi.
Bamwe mu baharanira uburezi bw’imyororokere bemeza ko no guhindura izina rya 'Hymen' byafasha guhindura imyumvire. Mu ndimi zimwe, izina ryayo risobanura mu buryo butaziguye “akarindabusugi”, bigatuma abantu bahita bagahuza n’icyo gitekerezo.
Mu gihugu cya Suwede, bahisemo gukoresha ijambo risobanura “vaginal corona” aho gukoresha iryari risanzwe risobanura “akarindabusugi”. Nyuma y’imyaka, ubushakashatsi bwagaragaje ko urubyiruko rwinshi rwatangiye kumva ko igitekerezo cya kera cyari gishingiye ku binyoma.
Gukuraho ibi binyoma bisaba: Gutanga uburezi bw’imyororokere bufite amakuru yizewe kandi bushingiye kuri siyansi; Guhindura amategeko n’imigenzo ishyigikira ibizamini by’ubusugi, Gutoza ababyeyi n’abarimu gusobanurira urubyiruko ukuri ku mibiri yabo, no Kurwanya imyumvire ishingiye ku guha agaciro gakabije ubusugi bw’umukobwa kurusha uburenganzira bwe n’ubuzima bwe.
Guhindura imyumvire yamaze ibinyejana si ibintu bikorwa mu gihe gito. Ariko uko amakuru yizewe akwirakwira, niko bishoboka ko ibisekuru bizaza bitazongera kwizera ko agace gato k’uruhu gashobora kugena agaciro k’umuntu cyangwa amateka y’ubuzima bwe bwite.
Abahanga mu by'ubuzima bavuga ko akarindabusugi [Hymen] atari ikimenyetso cy’ubusugi. Ni agace k’umubiri nk’utundi. Kandi ukuri kwa siyansi kugomba gusimbura ibinyoma byahindutse umuco.
