Ibi ni ibinyoma 5 uru rubuga rwa Gukunda.com rwakusanyije abakobwa babeshywa mu gutwara inda:
1.Ntiwatwara inda ukoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere?
Ni ikinyoma! Ntibisaba inshuro runaka kugira ngo umugore atwite. Inshuro ya mbere, iya 2,.. inshuro y’igihumbi, amahirwe arangana mugihe mukoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi uri mu myaka yo gutwita ni ukuvuga mu gihe wamaze kubona imihango ya mbere.
2.Ntiwatwara inda mu gihe uwo muryamanye yakwiyatse?
Ni ikinyoma! Birashoboka. Kwiyakana bivuga ko umusore/umugabo akura igitsina cye mu cy’umugore mbere y’uko amasohoro aza. Bikorwa mu kwirinda ko ayo masohoro yinjira mu gitsina cy’umugore bityo akaba yatwara inda itateganyijwe. Kwiyakana ntibitanga ikizere 100% ko utasama. Amahirwe aba ari hagati ya 70-85% mu kwirinda gutera cyangwa guterwa inda. N’ubwo umusore/umugabo yakwiyaka umukobwa/umugore, amahirwe menshi ni ay’uko habaho gutwara inda ku mugore. Ibuka ko mu gutegurana,ururenda ruza ku gitsina cy’umugabo ruba rurimo amsohoro ashobora gutera inda. Gutekereza ko umugore azatwara inda ari uko umugabo yasohoye ni ukwibeshya.
3.Ntiwatwara inda mu gihe uhise wihanagura?
Hari abantu bagifite iyi myumvire. Kumva ko mu gihe murangije imibobano mpuzabitsina umugore agahita yihanagura mu gitsina amasohoro cyangwa agahita akaraba byamurinda gutwara inda? Ni ukwibeshya! Igihe amara ashaka icyo yihanaguza, umwanya amara agana aho yiyuhagirira, intanga ngabo iba yinjiye kare.
Intangangabo ziriruka cyane ku muvuduko w’ibirometero 120 ku isaha (120km/h), ku buryo mukanya nk’ako guhumbya iba yageze kare ku ntangangore ngo bikore igi. Hari n’abakoresha Coca cola cyangwa vinaigre mu rwego rwo kwica intangangabo. Ni ukwibeshya no kurushywa n’ubusa.
4. Ngo hari uburyo (pozisiyo) bushobora gutuma udatwara inda?
Twabonye ko intangangabo ifite umuvuduko ukabije kuburyo pozisiyo yose mwaba muri gukoresha mu gihe cy’imibonano mpuzabistina bitayibuza kwinjira. Uburyo ubwo aribwo bwose mwakoresha umugore yatwara inda. Igitsina cy’umugabo gipfa kuba cyinjiye mu cyumugore.
5.Ntushobora gutwara inda ari mugihe cy’imihango?
Ibi nabyo abantu benshi babyibeshyaho. Mu gihe umukobwa/umugore afite ukwezi guhindagurika cyangwa kugufi cyane ashobora gusama igihe atabiteganyaga. Ikindi intangangabo ishobora kumara iminsi 3 itegereje intanga ngore. Bijya bibaho ko umugore yagira ikibazo mu mura akava amaraso bigahuza nigihe cy’imihango akabyitiranya.
Ibi ni bimwe mu binyoma abakobwa cyangwa n’abagore babeshywa ku bijyanye no gutwara inda. Ese hari icyo wowe waba warabeshywe ukaba waratwaye inda utateganyaga?
Ku zindi nkuru z'urukundo, Inama mu rukundo n'ubuzima bw'imyororokere, imitoma, n'ibindi byose bijyanye n'urukundo wasura urubuga rwa Gukunda.com
Renzaho Chrostophe/Gukunda.com