Ibinyobwa bya SKOL, Virunga na Panache byahawe imidari ya zahabu - AMAFOTO

Kwamamaza - 13/06/2025 9:38 PM
Share:

Umwanditsi:

Ibinyobwa bya SKOL, Virunga na Panache byahawe imidari ya zahabu - AMAFOTO

Uruganda rwa SKOL Brewery Ltd rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye rukaba rumaze gushinga imizi mu Rwanda, ruri mu byishimo bikomeye nyuma y'uko ibinyobwa byarwo bya Virunga na Panache bihawe imidari itanu ya zahabu.

Ibi binyobwa biryohera ababinywa byahawe imidari na 'Monde Selection' ishinzwe kungenzura ndetse ikanahemba Ibinyobwa by'indashyikirwa ku Isi. ‎‎Ibirori byo gutanga ibi bihembo n'imidari byabereye mu murwa mukuru wa Czech Republic, Prague. Mu Rwanda naho habereye ibirori byo kwishimira ibi bihembo biri ku rwego rw'isi.

Umunyamigabane mu ruganda rwa SKOL Brewery Ltd, Thibault Relecom wari uri muri ibi birori yavuze ko kuba bahawe agaciro na Monde Selection ari icyubahiro gikomeye ndetse ko bigaragaza umuhate no gukora cyane.

‎Yagize ati: "Guhabwa agaciro na Monde Selection ni icyubahiro gikomeye. Ibi bihembo bigaragaza ishyaka n'akazi gakomeye k'ikipe yacu yose kandi bikagaragaza abo turi bo." ‎Yavuze ko SKOL Brewery Ltd ifatwa nk'intangarugero mu guha agaciro abakiriya bayo.

‎Umuyobozi mukuru w'uruganda rwa SKOL mu Rwanda, Eric Gilson yavuze ko bishimiye kubona iyi midari ya zahabu, bikaba byerekana akazi gakomeye ndetse bikerekana ko aribo ba mbere mu Rwanda. ‎Yagize ati: "Twishimiye cyane kubona imidari  ya zahabu i Burayi.   Imidari itanu ya zahabu icyarimwe ku muryango wose wa Virunga na Panache.

‎Rero ni igikorwa gikomeye ku bakozi bose hano. ‎Ibi byerekana akazi gakomeye no kwitanga biri muri SKOL Nitwe ba mbere beza mu Rwanda ndetse turi no mu beza ku Isi."

‎‎Yavuze ko atari ubwa mbere begukanye imidari nk'iyi ndetse avuga ko atari iyabo gusa ahubwo ari n'iy'abakiriya bayo ndetse abizeza gukomeza kubakorera ibintu byiza gusa mu bihe biri imbere.

Ibinyobwa bya SKOL, Virunga na Panache byahawe imidari ya zahabu 

Byari ibyishimo ku bakozi ba SKOL bishimiraga iyi miridari 

Umuyobozi mukuru w'uruganda rwa SKOL mu Rwanda, Eric Gilson yavuze ko bishimiye kubona iyi midari  ya zahabu 


Umuyobozi mukuru wa SKOL mu Rwanda, Eric Gilson yavuze ko ibi byerekana ko ari bo ba mbere mu Rwanda 

SKOL ikomeje gushinga imizi mu Rwanda 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...