Ibintu byo kugenda amakariso muyashyira hanze mubireke n'abakobwa babicitseho-Miss Ange Bukiza Pascale

- 08/02/2013 10:17 AM
Share:
Ibintu byo kugenda amakariso muyashyira hanze mubireke n'abakobwa babicitseho-Miss Ange Bukiza Pascale

Miss Umutara Polytechnic umwaka wa 2012 Ange Bukiza Pascale ntavuga rumwe n’abasore bambara amakariso akagaragara.

Uyu nyampinga arasaba abasore bafite iyi ngeso yo kwerekana imyenda bambariyeho ko babireka dore ko n’abakobwa babiretse burundu.

Abinyujije ku rukuta rwe ruri ku rubuga rwa facebook, Miss Ange yasobanuye ko mbere abakobwa aribo bambaraga imyambaro ituma amakariso agaragara. Uko bagiye banengwa babicitseho bityo akaba asaba n’abasore kwivugurura kuko bitabahesha agaciro.

MISS

Ati: “Ariko se,ko mperuka abakobwa aribo bambara imyambaro,ituma berekana amakariso,I mean yakunama ikariso ikaboneka,wenda ku mpamvu zitandukanye. Nonese abahungu mwe mugamije iki? Ibintu byo kugenda amakariso muyashyira hanze mubireke n'abakobwa babicitseho. Njye nta kwiyubaha mbonano.

N’ubwo uyu mukobwa avuga ko abakobwa bagenzi be bamaze kwivugurura mu myambarire, mu bitekerezo byatanzwe kuri aya magambo ye hari abasore bashimangiye ko abakobwa batihesha agaciro batacyikoza umwenda w’imbere.

Umwe yagize ati: “ mwebwe se nimwe mwiyubaha ,ko mbona musigaye mutanakiyambara ahubwo mugenda mwabunuje mwanayakuyemo niko kwiyubaha.”

Miss Ange amusubiza agira ati: “Umva,ibyo bikorwa n'umukobwa uba arusha abandi icyo nise iterambere mu bibi,ariko hari n'uwo bibaho ubona atabishaka.ariko se,reba umusore na twa dukarokaro mukunda kwambara ukabona ntacyo bimubwiye pee!!”

Miss Umutara Polytechnic yasoje agira ati: “ni ukuri!!uzi kubona aba basore babyaye batarashaka,ariko deja c'est un pere ariko agenda akururana n'i pantalon?ayitwaye mu ntoki?yayirekura,ikariso”

Ese wowe urabivugaho iki?

Munyengabe Murungi Sabin.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...