Ibintu by'ingenzi ukwiye kumenya mbere yo gusura bwa mbere u Buyapani

Utuntu nutundi - 15/03/2026 10:49 AM
Share:

Umwanditsi:

Ibintu by'ingenzi ukwiye kumenya mbere yo gusura bwa mbere u Buyapani

Mu Buyapani, utuntu duto mu myitwarire tugira agaciro gakomeye. Uburyo ufata igikombe cyawe, uko witwara ku meza cyangwa uko ujugunya imyanda—byose bigaragaza umuco wabo. Umunyamakuru Mizuki Uchiyama, yasobanuye amategeko y’imyitwarire y’Abayapani n’uko abasura iki gihugu bashobora kuyubahiriza bitabagoye.

Abenshi basura u Buyapani bwa mbere bakururwa n’insengero za kera n’imijyi idasanzwe. Ariko akenshi batangazwa cyane n’imihanda itagira umwanda, gari ya moshi zubahiriza igihe cyane ndetse n’ibiryo bitegurwa mu buryo bwitondewe. Benshi bibaza bati: kuki imihanda yo mu Buyapani ihora isukuye cyane?

Mizuki Uchiyama ni umunyamakuru w’Umuyapani wamaze imyaka irenga 10 atuye mu mijyi ya Tokyo na Osaka. Afite ubumenyi bwimbitse ku muco w’Abayapani, itandukaniro ry’uturere n’imyitwarire igenga ubuzima bwa buri munsi muri iki gihugu.

Abagenzi basura u Buyapani ntibahura gusa n’ikibazo cy’ururimi; iki gihugu kizwiho n’amategeko menshi y’imyitwarire atanditse. Mu muco w’Abayapani, inyungu z’itsinda zishyirwa imbere kurusha iz’umuntu ku giti cye, kandi abashyitsi batabizi bashobora gukora ibintu bituma habaho kudahuza mu buryo butunguranye.

Kwiga no gukurikiza imigenzo yoroshye y’Abayapani bituma abagenderera iki gihugu bagaragara nk’abashyitsi bubaha igihugu basuye nk'uko bikubiye mu nkuru ducyesha BBC.

Dore ibintu Abayapani benshi bifuza ko ba mukerarugendo bamenya mbere yo gusura igihugu cyabo.

Gukoresha udukoni two kurisha (chopsticks)

Mu Buyapani, udukoni bakoresha barimo kurya turakoreshwa cyane. Ariko tugira amategeko yihariye. Ntugashinge udukoni duhagaze mu muceri cyangwa ngo ibiryo ubinyuze mu dukoni tubiri, kuko ibyo byibutsa imihango yo gushyingura. Iyo utari budukoreshe, shyira udukoni ku gikoresho cyabugenewe. Nanone ni byiza kwiyegereza isahani mu maso yawe aho kunama cyane hejuru yayo.

Amagambo y’ingenzi muri Resitora

Abashyitsi ntibasabwa kumenya Ikiyapani neza, ariko amagambo make ashobora gufasha. Urugero: “Sumimasen” – mbabarira / excuse me (guhamagara umukozi). Mbere yo kurya bavuga “itadakimasu” (ndakira ibi biryo n’icyubahiro), barangiza bakavuga “gochisousama”(murakoze ku mafunguro).

Ntihatangwa tip

Mu Buyapani ntibisanzwe gutanga amafaranga y’inyongera (tip). Serivisi nziza ifatwa nk’igice cy’akazi, si ikintu gisaba amafaranga y’inyongera. Nanone ku meza ni byiza kurangiza ibiryo byawe byose.

Ntabwo bisaba gusubiza iyo baguhaye ikaze

Iyo winjiye mu iduka uzumva bavuga “irasshaimase” (murakaza neza). Ntibisaba ko usubiza; kumwenyura cyangwa kunyeganyega gato birahagije.

Kugabanya urusaku mu modoka rusange

Mu Buyapani, imodoka rusange zifatwa nk’ahantu ho gutuza. Ntabwo byemewe kuvugira kuri telefoni cyangwa kuvuga cyane. Gabanya cyane volume ya telefoni yawe kandi ukoreshe "écouteurs".

Ntabwo barira mu muhanda

Kurya uri kugenda mu muhanda cyangwa muri bus bigaragara nabi cyane mu Buyapani. Byiza kurira hafi y’aho waguriye ibiryo. Ariko muri gari ya moshi yihuta ya Shinkansen, kurya biremewe cyane cyane mu dusanduku tw’ibiryo twitwa bento.

Fata imyanda yawe

Nubwo imihanda yo mu Buyapani isukuye cyane, ntushobora kubona udusanduku tw’imyanda henshi. Bitewe n’umuco wo gufatanya mu isuku, abantu benshi bajyana imyanda yabo bakayijugunya bageze mu rugo cyangwa aho babona habigenewe.

Amategeko yo mu masoko y’amazi ashyushye (onsen)

Amasoko y’amazi ashyushye azwi nka Onsen ni umuco ukomeye mu Buyapani. Abantu bayajyamo bambaye ubusa. Mbere yo kujya mu mazi, umuntu agomba kubanza kwiyuhagira neza. Nanone abantu bafite tattoo bashobora kutemererwa muri zimwe muri izo spa.

Uburyo bwo guhagarara kuri 'escalator'

Mu mijyi myinshi yo mu burasirazuba bw’u Buyapani nka Tokyo, abantu bahagarara ibumoso bagasiga iburyo ku bashaka kuzamuka bagenda. Ariko muri Osaka no mu burengerazuba bw’igihugu ho ni ukubinyuranye.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...