Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com , Kubwimana
Josee watangiye kwigisha mu mwaka wa 2006 kugeza ubu, yagaragaje ko uko
yatangiye umwuga wo kwigisha bitandukanye cyane n’uko agaragara ubu hadashingiwe
ku myaka ahubwo no mu buryo bwe bwite dore ko amaze kwiteza imbere mu buryo bwose
harimo no kuba yarigeze kuba Indashyikirwa ku rwego rw’Akarere ka Rubavu kandi
imihigo kuri we ikaba ikomeje.
Muri iki kiganiro Kubwimana Jose , yagaragaje ibintu
by’ingenzi bikwiriye kuranga mwarimu , akabona kwitwa umwarimu mwiza haba ku kazi
ndetse no mu buzima busanzwe.
Yagize ati ":" Ikintu cyambere kiranga mwarimu mwiza
cyangwa uwifuza kuba mwarimu mwiza, ni ukugira indangagaciro na kirazira ,
burya iyo umuntu ari umurezi aba afite ibintu byinshi agomba kwigengeseraho
kugira ngo atavaho atatira indangagaciro na kirazira by’umwuga wacu wo
kurera.Kugira ngo umwarimu rero abashe kuba mwiza ni uko aba agomba kuba afite
izo ndangagaciro ndetse na kirazira.
Mwarimu agomba kuba afite umutimanama umukundisha
akazi kuko hari ubwo ushobora kuba uri mwarimu udakunda akazi, icyo gihe ntabwo
uzaba mwiza kubera ko ikintu cyo kwitangira akazi no kuganda cyane ntabyo uzaba
ufite.Kwigisha bitandukanye n’indi mirimo, bisaba kubikunda kuko ni ukurera no
kwigisha.
Ikindi kandi , aka kazi kacu gasaba cyane wa mutimanama
wo kugakunda , kuko ntabwo umuyobozi wawe yaguhagararaho buri saha , biba
bisaba wowe ubwawe umenye icyo urakora uwo munsi, icyo usabwa gukora , icyo
wakoze nabi kugira ngo ugikosore ndetse no kwibaza aho urakura umwana naho
uramugeza kandi ibyo byose bisaba kwitanga no kuba ufite uwo mutimanama.
Mwarimu mwiza agomba kumvikana nabo babana , abo
bakorana ndetse n’abana yigisha muri rusange kuko niwe abana bakopera imibereho
n’imibanire mu buzima.Mwarimu mwiza agomba kubaho muri ibyo bitavuze ko hari n’ibindi
byinshi bikwiriye kuranga mwarimu nko kwiteza imbere n’ibindi ".
Kubwimana twaganiriye yigisha ku kigo cya Cs Kayanza ,
ikigo cya Leta giherereye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyundo.
Ni kimwe mu
bigo by’amashuri byahuye n’ibiza.Imashini ndetse n’ibindi bikoresho birangirika
gusa bizezwa ubufasha na Leta y’u Rwanda.