Ibintu by'ingenzi abasore basabwa kwitaho mbere yo gufata umwanzuro wo gushyingirwa n'abo bakundana

Utuntu nutundi - 26/04/2023 8:28 AM
Share:
Ibintu by'ingenzi abasore basabwa kwitaho mbere yo gufata umwanzuro wo gushyingirwa n'abo bakundana

Urukundo ni buri kimwe cyose umuntu yifuza ariko burya kwitonda no kugenzura inzira zarwo ni ingenzi cyane kuruta kuvuga ngo 'Yego' kandi hari ibyo utarasobanukirwa kuri uwo muntu.

Iyo umuntu mukundana akubwiye ko yumva mwabana, wumva wishimye ariko hari n'ubwo bitera ubwoba rwose ukumva ko ugiye gutangira kubaho ku bwa mugenzi wawe.

Nibyo uramukunda cyane, kandi ahari nawe ni uko, ariko burya ukeneye kumenya na bya bindi we atigeze akubwira ariko ugakoresha ubwenge bwawe.

Muri uru rugendo abasore nibo basabwa gufata iya mbere n'ubwo n'abakobwa babikora ku ruhande rwabo.

ESE NI IBIKI UMUSORE AKWIRIYE KWITAHO CYANGWA KUGENZURA MBERE YO KUBANA N'UMUKUNZI WE.

1. Kumenya agaciro ka mugenzi wawe

Musore urasabwa kubanza kumenya agaciro mugenzi wawe ushaka kujyana mu rugo afite kugira ngo utazavaho umuhutaza.

Kumenya agaciro ka mugenzi wawe harimo no kumenya indangagaciro agenderaho n'izo umuryango we ugenderaho, ese aho musengera harahuye?, Ese imigenzo y'imiryango yanyu yahuza? Umusore agomba gukora iyo bwabaga akamenya ibyo byose.

Kumenya agaciro k'uwo mugiye kubana harimo no kujya umuha ijambo agatanga ibitekerezo ubundi nawe ugahitamo iby'ingenzi ukanareba niba koko azakubera umugore.

2. Gutemberana

Ikindi kintu ukwiriye kwitaho mbere yo gukora ubukwe ni ugutemberana n'uwo wifuza kubana nawe. Musore, fata umwanya utemberane n'uwo mwari, mujye ahatari hafi rwose. Ibi bizatuma ubasha kumumenya neza mu gihe mwahuye n'akabazo urebe uburyo akitwaramo mu gihe uri kumusaba inama.

Ese ko umusitayeho murimo kugenda yitwaye gute? Ese aho mugeze agahura n'ikibazo acyikuyemo gute? Ibyo bibazo ndetse n'ibindi bizagufasha kumenya uwo ushaka kugira umugore w'ahazaza.

3. Muganire ku mafaranga yanyu

Wowe n'umufasha w'ahazaza hawe, muganire ku bijyanye n'amafaranga mumenye amafaranga mufite n'uko azajya akoreshwa.

Ningombwa ko wowe mugabo umenya neza umutungo umugore wawe afite ndetse nawe akamenya umutungo ufite kugira ngo ejo hatazabaho kurwana mubipfa kandi mwakabaye mwarabikemuye.

Ese amafaranga wowe mugabo uzajya usohora ni angahe ? Ese wowe mugore wowe ni angehe ? Ibi nibyo muzaganiraho ndetse n'ibyerekeye ibyo mukora, ubundi musore ugashaka umugore uzi neza nawe akuzi.

4. Muganire kubana banyu 

Ntabwo mwari mwababona ariko mugiye kubabona vuba. Mufate umwanya muto mubaganireho.

Ese ubundi mwembi murashaka kuzagira umwana ? Ese murifuza bangahe ? 

Kuri iyi ngingo ni bwo muzareba ngo mbese umwe muri mwe ntiyaba afite umwana mugenzi we atazi? Kugira ngo ejo mutazashwana, banza umenye neza niba koko mutazabeshyanya mu gihe bigeze ku bana.

Muri iki gihe cyo kwitegura kubana n'umukobwa wihebeye, musore ukwiriye kwigengesera ugashaka amakuru yose k'uwo ugiye kugira umugore.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...