Iyo umugore atangiye
kumva ko uwo bakundana cyangwa bashakanye atamuha umutekano w’amarangamutima
akeneye, ashobora guhindura imyitwarire ye buhoro buhoro, akajya akora ibintu
bitandukanye agamije kwirinda gukomeretswa cyangwa kurushaho kubabazwa.
Nk’uko tubikesha urubuga
Your Tango, hari ibintu 9 umugore ashobora gutangira gukora iyo yumva atagiteganya
byinshi mu marangamutima y’umubano we:
1. Guhitamo ibyo avuga
n’ibyo ahisha
Mu mubano mwiza, umuntu
akwiye kumva ko ashobora kubwira mugenzi we ibitekerezo bye, ibimushimisha
n’ibimuhangayikishije, adatinya kubwirwa nabi cyangwa kunengwa.
Ariko iyo umugore
atangiye kumva adatekanye mu marangamutima, ashobora gutangira gupima amagambo
avuga. Ashobora kwibaza niba ibyo agiye kuvuga bitarakaza uwo bari kumwe
cyangwa ngo bitume havuka amakimbirane.
2. Gukurikiranira hafi
uko uwo bakundana ameze
Umugore ushobora kumva ko
umutekano w’amarangamutima ye uterwa n’uko uwo bakundana ameze, ashobora
gutangira gukurikirana cyane imimerere ye.
Ashobora kwibaza ati:
“Uyu munsi ari kwiyumva ate?”, “Ni iki namubwira ntarakare?”, cyangwa “Ese hari
ikintu namukoze cyamubabaje?”
Ibi bishobora kumutera
guhora yitwararika cyane, kugeza aho yumva ari nk’aho agendera ku magi, atinya
ikintu cyose cyatuma uwo bari kumwe arakara.
3. Gushaka kwiharira inshingano
Kwiyubakira ubushobozi
bwo kwigira ni byiza, ariko hari igihe umuntu ashobora gukabya kwigira kubera
ko aba adafite icyizere cyo gusaba ubufasha.
Umugore udatekanye mu
marangamutima ashobora gutangira kwikorera ibintu byose wenyine, akirinda
gusaba ubufasha cyangwa kwishingikiriza kuri mugenzi we.
Rimwe na rimwe, ibi
bishobora kuba uburyo bwo kwirinda kongera gutenguhwa cyangwa kubabazwa.
Ashobora kwibwira ko niba yikoreye byose, atazongera gutegereza ubufasha
bw’umuntu ushobora kumutenguha.
4. Guhitamo guceceka aho
gutongana
Amakimbirane ni kimwe mu
bintu bishobora kubaho mu mubano uwo ari wo wose. Icy’ingenzi ni uburyo abantu
bayakemuramo.
Iyo umugore yumva adatekanye,
ashobora kutongera gushaka gutongana cyangwa gusobanura uko abona ibintu.
Ahubwo ashobora kwicecekera no gucisha make.
Muri icyo gihe, intego ye
iba atari ugutsinda impaka, ahubwo iba ari ukwirinda ibindi bimubabaza.
5. Kumarana igihe kinini
n’abandi bamwitaho
Iyo umugore yumva ko
atagishobora kubona ihumure n’ubufasha ku muntu bakundana, ashobora kurushaho kwegera
inshuti, umuryango cyangwa abandi bantu bamwitaho.
Kugira abantu bo hanze
y’umubano ushobora kuganira na bo ni ingenzi. Umuntu ntakwiye gutandukana
n’inshuti cyangwa umuryango kubera ko ari mu rukundo.
Ku mugore wumva adatekanye
mu marangamutima, abo bantu bashobora kumubera ahantu yumva atekanye,
akababwira ibimuhangayikishije ndetse akabonamo ihumure atabona mu mubano we.
6. Kwitakariza icyizere
Ni ibisanzwe ko umuntu
rimwe na rimwe ashaka ko uwo bakundana amwizeza ko amukunda, amwitayeho kandi
ko umubano wabo ufite agaciro.
Ariko iyo umugore amaze
igihe asaba ihumure cyangwa icyizere ntabihe agaciro, cyangwa akabyakirwa nabi,
ashobora kureka kubisaba burundu.
Ashobora kumva ko nta cyo
bimaze kongera gusaba icyo atazahabwa. Bityo, aho gusaba uwo bakundana
kumuhumuriza, ahitamo kwigumira mu byiyumvo bye.
7. Guhisha ibyamubabaje
Mu mubano mwiza, umuntu
akwiye kumva ko ashobora kubwira mugenzi we ibimuhangayikishije, yaba ari
ikibazo kijyanye n’umubano cyangwa ikindi kibazo cyo mu buzima bwe.
Ariko iyo umugore yumva ko
atacyemerewe kuvuga ibimubabaza, ashobora gutangira kubyigumanira.
Ashobora kugira ubwoba ko
kuvuga ibibazo bye bizateza amakimbirane, kunengwa cyangwa kutumvwa. Bityo, aho
kuvuga, ahitamo kubicecekera.
Ibi bishobora gutuma
ibibazo bikomeza kwiyongera mu mutima, nubwo hanze ashobora kugaragara nk’aho
byose ari amahoro.
8. Kugenzura cyane uko
agaragaza amarangamutima
Umugore utagitekanye mu
marangamutima ashobora gutangira kugenzura cyane uko yitwara n’uko agaragaza
ibyiyumvo bye.
Ashobora kugerageza
kutagaragaza uburakari, umubabaro cyangwa ibyishimo bikabije, kugira ngo
atagira ikintu gitera mugenzi we kurakara cyangwa gutuma ibintu birushaho kuba
bibi.
9. Kugabanya cyangwa guhagarika
kugaragaza urukundo
Umubano mwiza ushingira
ku kugaragarizanya urukundo no gutuma buri wese yumva ko afite agaciro kuri
mugenzi we.
Ariko biragora cyane ko
umugore agaragariza urukundo umuntu atuma yumva adatekanye mu rukundo.
Iyo umugore atangiye
gukora ibi bintu, ntibisobanuye buri gihe ko atagikunda uwo bari kumwe. Rimwe
na rimwe, bishobora kuba ikimenyetso cy’uko atangiye kwirinda kubera ko
atacyumva afite umutekano mu marangamutima.
Umubano mwiza usaba ko
abantu bombi bumva ko bashobora kuvuga, gutega amatwi, kwizerana no
kugaragarizanya urukundo batinya gucirwa urubanza cyangwa gukomeretswa.
Iyo umuntu atangiye
guhora yirinda uwo bakundana aho kumwiyumvamo umutekano, ni ikimenyetso cy’uko
hari ikibazo gikwiye kuganirwaho no gushakirwa igisubizo.
