Ibintu 5 wamenya kuri Dj Uncle Waffles wahogoje benshi barimo na Drake utegerejwe Kigali-AMAFOTO

Imyidagaduro - 06/05/2022 9:53 AM
Share:
Ibintu 5 wamenya kuri Dj Uncle Waffles wahogoje benshi barimo na Drake utegerejwe Kigali-AMAFOTO

Umwe mu bahanga mu kuvanga umuziki Dj Uncle Waffle, ukomoka mu gihugu cya Swaziland ariko ubarizwa muri Africa y’Epfo ategerejwe mu Rwanda, aho azataramira abakunzi b’umuziki kuwa 08 Gicurasi 2022.

Waffle ari mu bavanzi b’umuziki bagezweho akamenya kandi no kuryohereza ababakurikirana, uko abikora anyuzamo akanirekura mu buryo bw’imibyinire.

Ibyo byose bituma akomeza kugenda agira igikundiro kidasanzwe muri rubanda. Mu gihe habura amasaha mbarwa agasesekara mu Rwanda, INYARWANDA yaguteguriye ibintu bitanu wamenya kuri Uncle Waffle.

1. Akomoka mu bwami bwa Swaziland

Ubuzima bwe ntabwo bwari bworoshye dore ko yarezwe na nyirakuru, yakuze atazi ababyeyi be uretse ko yaje kongera guhura na nyina kuva icyo gihe ahita yimukira muri Africa y’Epfo akorera cyane kugeza ubu.

2. Amazina ye ya nyayo

N’ubwo yamamaye nka Uncle Waffles ariko siyo mazina yiswe ubwo yabonaga izuba kuwa 04 Mata 2000, bivuze ko afite imyaka 22; yiswe Lungeline Zwane.

3. Yayoboye ‘Studio 1’

Ikiganiro gikomeye mu muziki no mu myidagaduro mu gihugu cya Swaziland afatanije na Siybonga na Dj Stunner cya ‘Studio 1’, kigamije kumurika impano nshya mu buryo butigeze kubaho muri ubu bwami.

4. Yagiriye ibihe byiza mu kumurika imideli

Yagize amahirwe yo kwegukana kimwe mu bihembo bikomeye mu mideli, maze asohoka ku rupapuro rwa mbere rw’ikinyamakuru cya Swazi Bride Magazine hari mu mwaka wa 2018. 

5. Ari mu bakurikirwa cyane

Ku mbuga nkoranyambaga Uncle Waffle arakurikirwa cyane, aho kuri Instagram akurikirwa na miliyoni 1 naho kuri Twitter n’ibihumbi 232.1. Mu bamukurikira kandi, harimo umuhanzi w’ikinyacumi mu bagabo Drake.

Ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo azahuriramo n'abandi ba Dj

Avanga no kubyina iyo avanga umuziki


Waffle akomoka muri Swaziland

 

Yamamaye mu kuvanga umuziki muri Africa y’Epfo

Akurikirwa ku mbuga nkoranyambaga n'abarimo Drake


Yakuze nta mubyeyi we n’umwe azi

Waffle azataramira i Kigali kuwa 08 Gicurasi 2022

Igitaramo yatumiwemo cyateguwe na Intore Entertainment



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...