Waffle ari mu bavanzi
b’umuziki bagezweho akamenya kandi no kuryohereza ababakurikirana, uko abikora
anyuzamo akanirekura mu buryo bw’imibyinire.
Ibyo byose bituma akomeza
kugenda agira igikundiro kidasanzwe muri rubanda. Mu gihe habura amasaha mbarwa
agasesekara mu Rwanda, INYARWANDA yaguteguriye ibintu bitanu wamenya kuri Uncle
Waffle.
1. Akomoka mu bwami bwa
Swaziland
Ubuzima bwe ntabwo bwari
bworoshye dore ko yarezwe na nyirakuru, yakuze atazi ababyeyi be uretse ko yaje
kongera guhura na nyina kuva icyo gihe ahita yimukira muri Africa y’Epfo akorera
cyane kugeza ubu.
2. Amazina ye ya nyayo
N’ubwo yamamaye nka Uncle
Waffles ariko siyo mazina yiswe ubwo yabonaga izuba kuwa 04 Mata 2000, bivuze ko
afite imyaka 22; yiswe Lungeline Zwane.
3. Yayoboye ‘Studio 1’
Ikiganiro gikomeye mu muziki
no mu myidagaduro mu gihugu cya Swaziland afatanije na Siybonga na Dj Stunner cya
‘Studio 1’, kigamije kumurika impano nshya mu buryo butigeze kubaho muri ubu
bwami.
4. Yagiriye ibihe byiza mu
kumurika imideli
Yagize amahirwe yo kwegukana
kimwe mu bihembo bikomeye mu mideli, maze asohoka ku rupapuro rwa mbere rw’ikinyamakuru
cya Swazi Bride Magazine hari mu mwaka wa 2018.
5. Ari mu bakurikirwa cyane
Ku mbuga nkoranyambaga Uncle
Waffle arakurikirwa cyane, aho kuri Instagram akurikirwa na miliyoni 1 naho kuri
Twitter n’ibihumbi 232.1. Mu bamukurikira kandi, harimo umuhanzi w’ikinyacumi mu
bagabo Drake.
Ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo azahuriramo n'abandi ba Dj
Avanga no kubyina iyo avanga umuziki
Waffle akomoka muri Swaziland

Yamamaye mu kuvanga umuziki muri Africa y’Epfo
Akurikirwa ku mbuga nkoranyambaga n'abarimo Drake
Yakuze nta mubyeyi we n’umwe azi
Waffle azataramira i Kigali kuwa 08 Gicurasi 2022
Igitaramo yatumiwemo cyateguwe na Intore Entertainment