Ikinyamakuru
Stage Milk cyatangaje ibintu by’ingenzi byo kwirinda igihe cyose ubarizwa mu
mwuga wo gukina filime, wubaka izina rizima ryatanga umusaruro
1. Intonganya
Kuba umukinnyi wa filime mwiza bisaba kuba wumva
byihuse inama n’amabwiriza uhabwa n’abayobozi bawe cyangwa abakurikirana
ibikorwa byawe igihe filime yawe iyoborwa n’abandi.
Igihe wifuza kuba umukinnyi mwiza wa filime irinde
intonganya no kubaza byinshi ku mabwiriza uhabwa n’abakuyobora, ahubwo ukore
neza inshingano wa hawe muri filime ugiye gukina
2. Gira
ubushuti buhamye n’abo mukinana
Yego gukina filime ni akazi uhemberwa. Nyamara,
ubushuti bwihariye n’abo mukinana butuma ibyo mwahawe gukinamo bigenda neza
binyuze mu mubano mwiza mufitanye nk’abakinnyi, aho guhuzwa na filime gusa
bikarangirira aho.
3. Guhangayikira
amafaranga
Gukina filime bibyara inyungu igihe wabyinjiyemo
ubikunze kandi ubishoboye, ku buryo biguhindukira nk’ubuzima bwawe bwa buri
munsi amafaranga n’izindi nyungu bikaza nyuma. Batangaza ko udakwiye
guhangayikishwa n’amafaranga ukeneye binyuze muri filime uri gukina aho
guhangayikishwa no kuba mwiza mu kazi kawe.
4. Gumana
icyubahiro cyawe aho kugitakaza

Mu by'ukuri biragora kumvisha abantu bagukurikira
ukina filime ko imico yawe ihabanye n’ibyo ukina rimwe na rimwe.
Abantu bakunze kubona abakinnyi ba filime mu isura y’ibyo
bakinamo. Niba ukina uri umwicanyi, baragutinya batekereza ko wabagirira nabi.
Niba ukina urwana bashobora ku kubona bakiruka kuko batekerezako urangwa n’ibikorwa
bo kugira nabi.
Ariko umukinnyi wa filime akwiye kuzirikana we wa
nyawe no kuzirikana akazi akora, ntikamuhindure, ahubwo akazirikana ko ari
inyigisho atanga zitandukanye atagomba kwisanisha nazo cyane cyane igihe zivuga
ku mico mibi.
Igihe abakinnyi ba filime bakina bakora ibikorwa
bibi, bakwiye no gusoza bagaragaza ingaruka zabyo kugirango aba bakurikira babone
inyigisho zabafasha.
5. Umva
inama

Denzel Washington umukinnyi wa filime muri Amerika, ni umwe mu bakinnyi bakomeye watangaje ko inama ari ingirakamaro mu kwaguka mu byo ukora
Kwamamara no kubaka izina rikomeye ntibikuraho ko
ugikeneye inshuti zikuba hafi zikugira inama mu kazi kawe ka buri munsi.
Batangaza ko umukinnyi wa filime akeneye ubujyanama
bwimbitse bitewe nuko byinshi bimuzengurutse bishobora kumwangiza binyuze mu
izina atekereza ko yubatse.
Gukina filime bishobora kugira ingaruka nziza
cyangwa mbi ku bazikurikira ndetse n'abazikina. Nyamara inama zihabwa uyu muntu
winjiye mu mwuga wa filime, zakagombye gushingira ku mwuga we, ubuzima bwe
bwite n'uburyo yahuza akazi n'imico ye ntihagire ibyangirika.
Kumva inama ziturutse kuri bamwe bakuba hafi ni
ingenzi mu gukomeza gusigasira ibyiza wagezeho no kwirinda bimwe bishobora
kwangiza umwuga wawe wo gukina filime.

Uyu mwuga usaba gukoranwa ubwitonzi kubera benshi baba baguhanze amaso